Digiqole ad

Gatsibo: Computers ‘zibitse’ amakuru ya Mutuelle zibwe mu kigo nderabuzima cya Kibondo

 Gatsibo: Computers ‘zibitse’ amakuru ya Mutuelle zibwe mu kigo nderabuzima cya Kibondo

Update: Abakozi bane barimo abazamu babiri n’abakora mu ishami rya mutuelle babiri batawe muri iyombi ku bw’iperereza nkuko Leopold Ngabonziza umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yabitangarije Umuseke.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kibondo gikorera mu Kagali ka Malimba, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo, Leopold Ngabonziza yabwiye Umuseke ko mu ijoro ryakeye abajura binjiye mu kigo ahakorera ibiro bishinzwe gutanga service za Mutuelle batwara mudasobwa ebyiri imwe nini ya desktop n’indi ntoya ya laptop. Izi mashini ngo zari zibitse amakuru yose ya Mutuelle muri iki kigo nderabuzima.

Ikigo nderabuzima cya Kibondo ngo kirindwa n’abazamu babiri kandi bose ntacyo babaye kuko abakekwaho kwiba baje bitwaje imfunguzo bagafungura bisanzwe nta nkomyi.

Bamaze kwiba izo mashini ngo berekeje mu biro by’ikigo bishinzwe kubika amakuru yose y’abakozi n’ibikoresho ariko bagerageje kwica urugi biranga kuko nta mfunguzo zaho bari bafite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Richard Murego yabwiye Umuseke ko ubu bujura bwabaye ariko ko abakekwa batarafatwa gusa ngo iperereza ryatangiye bafatanyije na Polisi.

Yamaze impungenge abaturage bakoresha Mutuelle muri kiriya kigo nderabuzima ko amakuru ya mutuelle yari ari muri za mudasobwa zibwe yaba yabuze burundu, ababwira ko ikoranabuhanga rizafasha mu kongera kuyagarura.

Murego yashishikarije abaturage gukomeza kuba maso kuko ngo ubwoko n’uburyo ubujura bukorwamo muri iyi minsi byiyongereye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iyi nkuru muyikosore kuko hatawe muriyombi abazamu gusa ntago abakozi ba Mutuelle batawe muri yombi.

Comments are closed.

en_USEnglish