Digiqole ad

Abamotari batwara bumva Radio cg kuri Telephone bagushyira mu byago

 Abamotari batwara bumva Radio cg kuri Telephone bagushyira mu byago

Abatega moto mu mijyi no mu byaro mu Rwanda ni benshi, impanuka ziterwa na moto nazo nizo nyinshi. Kubera kwambara casquet hari abamotari bagenda bambaye ‘ecouteur’ bumva Radio cyangwa bavugira kuri telephone, abagenzi bamwe ntibabyiteho ariko ngo ubuzima bwabo buba buri mu kaga kurushaho.

Ntukwiye kurebeera umumotari ashyira ubuzima bwawe mu kaga, mubwire aguhe serivisi nziza
Ntukwiye kurebeera umumotari ashyira ubuzima bwawe mu kaga, mubwire aguhe serivisi nziza

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano wo mu muhanda avuga ko bene aba bamotari iyo bafashwe babihanirwa kubera ko ari amakosa.

CIP Kabanda yabwiye Umuseke ko hari ibikorwa byihariye bijya bikorwa bitunguranye byo gufata abamotari bakora amakosa nk’aya yo gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye mu kaga.

Sylvestre Mulindwa, umwe mu batega moto kenshi mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko hari ubwo atega moto agasanga motard aragenda yumva umuziki cyangwa ibiganiro by’imikino.

Ati “Ngira impungenge z’ubuzima bwanjye kuko hari ubwo mba numva ari bugonge imodoka cyangwa akarenga umuhanda.

Police mbona ikwiye kubihagurukira kuko bidutera impungenge kandi abagenzi bose siko babasha guhita babuza abamotari iyo migirire.

Usibye kumva radio ngo usanga hari n’ushyira teleohoni ku gutwi muri casquet akagenda aganira n’inshuti atwaye umugenzi.

CIP Kabanda avuga ko ibi ari ibyaha bihanirwa n’amategeko bazakomeza guhana ababifatiwemo bose.

Gusa abatega moto nabo bakwiye gukangukira kudaceceka mu gihe ubuzima bwabo buri mu kaga bwashyizwemo n’umumotari uvugira kuri telephone cyangwa yumva radio.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish