U Bushinwa: Habatswe ikiraro cya mbere ku Isi mu butumburuke, gifite 1.800 m
Kuri uyu wa gatatu mu Bushinwa batashye ikiraro cyubatswe ku butumburuke buri hejuru kurusha ibindi byose ku Isi kuko kiri mu butumburuke bwa kilometer imwe na metero magana inani(1,8Km). Bakise ‘Beipanjiang bridge’ kikaba giherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bushinwa.
Uburebure bw’ubutumburuke bw’iki kiraro ngo bungana na etage ifite amagoroga 200 nk’uko bivugwa n’itangazamakuru mu Bushinwa.
Iki kiraro cyubatswe kugira ngo abaturage bajye babasha kwambukirana imisozi miremire ikoze ikibaya cya Beipanjiang bakoresheje imodoka mu muhanda munini wubatse kuri iki kiraro.
Kubaka iki kiraro byatangiye muri 2013 cyuzuye gitwaye miliyoni 150$.
Abahanga mu bwubatsi bemeza ko icyagoye abubatsi cyane ari imiyaga ikomeye yashoboraga gukoma mu nkokora imirimo yo gutunda ibikoresho, kuzirika imigozi, no guhuza sima kugira ngo bubake iyi mihanda itendetse ahantu hareshya kuriya.
Ngo kugira ngo abubatsi bahangane n’iki kibazo byabaye ngombwa ko bateranyiriza ibikoresho byose aho bari bwubake mu gihe ubusanzwe ibiraro nka biriya babyubakaga babanje kuzana bimwe mu bikoresho byubakiwe ahandi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW