Digiqole ad

Ivory Coast: Minisitiri w’Ingabo wafashwe kubera ibirarane by’imishahara y’abasirikare yarekuwe

 Ivory Coast: Minisitiri w’Ingabo wafashwe kubera ibirarane by’imishahara y’abasirikare yarekuwe

Minisitiri w’Ingabo muri Cote d’Ivoire, Alain Richard Donwahi

Bamwe mu ngabo za Ivory Coast ejo ku wa gatandatu biriwe bafunze Minisitiri w’Ingabo, Alain Richard Donwahi kubera ko bamaze igihe badahembwa.  Imwigaragambyo y’ingabo yatangiye ku wa Gatanu nimugoroba  mu mijyi ya Bouake na Abidjan.

Minisitiri w’Ingabo muri Cote d’Ivoire, Alain Richard Donwahi

BBC ivuga ko Abasirikare bafashe bunyago Minisitiri w’Ingabo nyuma y’uko Perezida Allasane Ouattara asabye abasirikare batarahembwa kwihangana kuko imishahara ngo iri hafi kuza, ariko bamwe ntibabiha agaciro ahubwo bahitamo gufunga Minisitiri mu rwego rwo gushyiraho igitutu ngo bahembwe vuba.

Ejo mu masaha y’igicamunsi Perezida Ouattara yabwiye ingabo za Ivory Coast ko Leta ikora ibishoboka ngo ibahembe asaba abasirikare bari bafashe Minisitiri Donwahi kumurekura bagasubira mu birindiro byabo.

Nubwo ingabo zamurekuye, kugeza ubu ntibiramenyekana niba zavuye ku izima zikazategereza ko zihembwa vuba nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisezeranyije.

Ku wa Gatanu imyigaragambyo y’ingabo yatangiriye mu mujyi wa kabiri munini wa Bouake nyuma ikomereza ku murwa mukuru Abidjan, abasirikare bari bafashe ibiro bikuru by’ingabo mu mijyi yombi.

Perezida Ouattara yabwiye abaturage kuri Televiziyo y’igihugu ati: “Ndabizeza ko nyuma y’ibiganiro hagati y’abarebwaga n’ikibazo, Leta igiye kwishyura imishahara y’abasirikare n’ibirarane  kandi igashyiraho n’agahimbazamusyi kuri buri wese.”

Yanenze ariko ibyo bamwe mu basirikare be bakoze avuga ko bihesha isura mbi igihugu kandi cyari kimaze iminsi gifite amahoro n’iterambere nyuma y’ibibazo cyanyuzemo bya Politiki byakurikiye amatora yatsinze ubwo yari ahanganye na Laurent Gbagbo hagati ya 2010 na 2011.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Kabisa aba basirikare bakwiye kubona imishahara yabo kuko ubwo bari inyeshyamba ( Forces Nouvelles ) bafashije Perezida Ouattara kwirukana Bagbo wari wigizr ishyano yanga kuva ku butegetsi kandi yatsinzwr amatora muri 2010 . Ndabyibuka Commandant Ouattao amufata mpiri ! Buriya hariya Bouake nubundi hahoze ari mu birindiro byabo ndahazi .

    • Kabalisa,

      Uzakore iperereza neza Laurent Gabgo ntiyigeze atsindwa. Yanasabye ONU ko bazana impuguke bagakora ibarura rya majwi ngo noneho uwatsinze amenyekane, Onu na USA na France cyane bwana Sarkozy barabyanga. Uzakurikirane neza nibibera i La Haye ko urubanza rwe rwananiranye. Gashakabuhake yafashe icyemezo cyo kumuvanaho. Singusabye kwemera ibyo nanditse kuri iyi nkuru. Do researchesches

Comments are closed.

en_USEnglish