Katanga: Abantu 15 000 bamaze guhunga imitwe yitwaje intwaro

Aba bantu 15 000 bo mu gace kitwa Nyunzu mu bilometero 190 uvuye ahitwa Kalemie, mu Ntara ya Katang abahunze inyeshyamba. Abasirikire ba MONUSCO bari basuye aka gace mu mpera z’iki cyumweru nibo basanze izi mpunzi z’imbere mu gihugu zarahunze inyeshyamba nk’uko bitangazwa na Radio Okapi. Bigaragaye nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize muri aka gace hari […]Irambuye

Africa y’epfo:Kuki abimukira bibasiwe muri iki gihe?

Hashize iminsi muri Africa y’epfo hari amakimbirane hagati ya ba kavukire n’abimukira, aba mbere bashinja aba kabiri ko baje kubanyunyuza imitsi kuko ngo aribo bafite akazi keza muri kiriya gihugu. Ibi byatumye ba kavukire badukira amaduka baratwika, ayandi barayasahura, ndetse bica abantu batandatu bamwe babatwitse, abandi babicishije imihoro n’amacumu. Abarokotse bahungiye muri za stade no […]Irambuye

Urban boys yanenze inkunga ya Touch Entertainment Group

Mu minsi ishize ubwo Urban boys yiteguraga urugendo rwo kwerekeza muri Nigeria gukorana indirimbo na Timaya, hari uburyo bwari bwateguwe bwo gukusanya inkunga y’amafaranga yari kubafasha muri urwo rugendo. Ubwo abari bahagarariye Touch Entertainment Group, bahagurukaga ngo batange inkunga yabo, Mutesa umuyobozi mukuru wa Touch Entertainment yavuze ko aho gutanga amafaranga mw’izina ry’iyi nzu abemereye […]Irambuye

Abana b’abakene ngo bagira ubwonko buto n’UBWENGE BUKE

Abashakashatsi bo muri Colombia University bemeza ko abana bakomoka mu miryango ikennye bagira ubwonko buto ugereranyije n’ubwa bagenzi babo bakomoka mu miryango ikize. Bariya bashakashatsi bemeza ko ibi bigira uruhare mu gutuma ibice bimwe by’ubwonko bwo hagati( cortex celebral) bidakora neza kubera imirire mibi, guhangayika ndetse no kutagira ubushobozi buhagije bwo kwikemurira ibibazo, ibi byose […]Irambuye

Uganda: Inzego z’iperereza za Police ngo zigonganira mu kazi

Mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, haravugwa ko inzego ebyiri zishinzwe ubutasi bwa Giporisi arizo the Criminal Investigations and Intelligence Directorate (CIID) hamwe na Special Operations Unit( SOU)n’izindi  ziri guhurira ku bibazo runaka ziri gukoraho iperereza bigatuma zitabyumvikanaho kandi ibi bishobora guha urwaho abagizi ba nabi. Mu minsi ishize Gen Kale Kayihura ukuriye Police ya […]Irambuye

Bugesera: Ikamyo yakoze impanuka irashya hapfa babiri

Hari ahagana sa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri iki cyumweru ikamyo ifite plaque yo muri  Kenya ya KBH 415 yari imanutse ahitwa Gako mu murenge wa Gashora, muri Bugesera yataye umuhanda igonga ‘Brodure’ ihita ishya. Babiri bari muri iyi modoka bitabye Imana uwa gatatu ariwe Shoferi arakomereka bikomeye ajyanwa mu bitaro bya ADEPR Bugesera. Kubera uburemere bwayo […]Irambuye

Karongi: Arakekwaho kwica Nyirasenge ariko ntavuge icyo yamujijije

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mutuntu baravuga ko hari umusore wishe Nyirakuru mu ijoro ryacyeye nyuma y’uko abaturage barimo na mushiki w’umusore wakoze ririya bara bari babakijije bakitahira bazi ko birangiriye aho ariko nyuma wa musore akaza gutaha akica nyirasenge. Kanyandekwe Emmanuel uturanye n’aba avuga ko nijoro uyu musore yarwanye na Nyirakuru, aramukubita undi […]Irambuye

Guhohotera abimukira binyuranyije n’amahame atugenga – Zuma

President wa Africa y’epfo, Jacob Zuma yemeza ko kuba hari abaturage bo mu gihugu cye bahohotera abimukira, bamwe bakabica binyuranyije n’amahame mbonezamuco agenga abatuye Africa y’epfo. Yabivuze nyuma y’uko asubitse uruzinduko ry’akazi yari afite muri Indonesia kubera ibikorwa bibi byibasiye abanyamahanga bikorwa na bamwe mu batuye Africa y’epfo. Aba banyafrika y’epfo bakora ibi bavuga ko babuze akazi […]Irambuye

WASAC na REG basuye abacitse ku icumu batishoboye babaha amazi

Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 17 Mata bashimiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG cyabasuye kikanabagezaho amashanyarazi, bavuga ko urumuri rw’aya mashanyarazi bahawe rwatashye no ku mitima yabo ndetse ko ari igikorwa gikomeza kubagarurira ikizere. Mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakozi b’ikitwaga Electrogaz bishwe muri […]Irambuye

Nyarugenge: abafite ubumuga bahawe amagare yo kubafasha

Kuri uyu wa kane, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) ku bufasha bw’umuryango udaharanira inyungu FH yatangije igikorwa cyo gutanga amagare azafasha abafite ubumuga bw’ingingo bababaye kurusha abandi kugera aho bifuza kujya. Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge ariko kikaba kizakomereza no mu tundi turere tw’igihugu. Amagare yatanzwe ku bafite ubumuga […]Irambuye

en_USEnglish