Digiqole ad

Abana b’abakene ngo bagira ubwonko buto n’UBWENGE BUKE

 Abana b’abakene ngo bagira ubwonko buto n’UBWENGE BUKE

Abahanga ngo basanze abana bakomoka mu miryango ikennye bagira ubwenge buke

Abashakashatsi bo muri Colombia University bemeza ko abana bakomoka mu miryango ikennye bagira ubwonko buto ugereranyije n’ubwa bagenzi babo bakomoka mu miryango ikize.

Abahanga ngo  basanze abana bakomoka mu miryango ikennye bagira ubwenge buke
Abahanga ngo basanze abana bakomoka mu miryango ikennye bagira ubwenge buke

Bariya bashakashatsi bemeza ko ibi bigira uruhare mu gutuma ibice bimwe by’ubwonko bwo hagati( cortex celebral) bidakora neza kubera imirire mibi, guhangayika ndetse no kutagira ubushobozi buhagije bwo kwikemurira ibibazo, ibi byose kandi ngo bifitanye isano n’ubukene.

Biriya tuvuze haruguru bigira uruhare rungana na 44% mu gutuma abanyeshuri b’abakene batsindwa.

Abahanga mu mikorere y’ubwonko bize ku ubwonko bw’abana 100 bakomoka mu miryango ikennye basanga gutsindwa kwabo gufitanye isano n’imibereho yabo mu miryango bakomokamo.

Igice cy’ubwonko bize gifitanye isano ko kubasha kuvuga, kwibuka, kumenya utuntu n’utundi ndetse no gutekereza byimbitse.

Elizabeth Sowell wo mu bitaro bya Children’s Hospital Los Angeles yabwiye the Washington Post ati: “ Tumaze igihe tuzi ko kugira imibereho mibi bigira ingaruka ku kubura imyigire myiza ku bana ariko ubu dufite amakuru ahamya ko biriya bigira uruhare rutaziguye ku gice runaka cy’ubwonko.

Undi mushakashatsi wo muri Massachusets Institute of Technology MIT, John Gabrielli nawe yemeje ko ubuzima bubi bugira ingaruka mbi ku myigire n’imikurire y’ubwonko bw’abanyeshuri bo mu miryango ikennye.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko abana bavukiye mu miryango ikennye bahangayika hakiri kare kandi guhangayika bigira uruhare mu mikurire n’imikorere mibi y’ubwonko.

Bivugwa ko ubwenge bw’abana bakennye buba ari buke ku kigera cya 6% ugereranyije n’ubwo abana bakomoka mu miryango ikize.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana bo mu gihugu gikize, USA, biragoye kwemeza uko bihagaze mu Rwanda, gusa kubura ibintu nkenerwa by’ibanze mu buzima bigira ingaruka ku myigire y’abana.

Ku rundi ruhare ariko hari abana bakomoka mu miryango ikennye batsinda mu mashuri kurusha abakomoka mu miryango yifite.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubwenge ntaho buhuriye n’ubukene cg ubukire!

  • Ibi byo nibyo rwose! Ahubwo se ubucyene ko ari murumuna w’ubusazi!

Comments are closed.

en_USEnglish