Kenya: Yafatiwe imbere y’urugo rwa Kenyatta ashinjwa ubutasi

Kuri uyu wa kabiri nibwo inzego zishinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu za Kenya zafashe umugabo witwa Said Mirre Siyad wari hafi y’urugo rwa Uhuru Kenyatta ruri ahitwa Gatundu zimushinja ko yarimo gutata ngo arebe uko bazahatera ibitero by’ubwiyahuzi. Ejo yagejejwe mu rukiko, asabirwa gufungwa kugeza iperereza rigamije kumenya icyamugenzaga rirangiye. Ubu uru rugo rwa President Kenyatta […]Irambuye

Nyabihu: Ku Mukamira barifuza ibitaro hafi yabo

Kuva kuri Centre y’ubucuruzi ya Mukamira kugera ahubatswe Ikigo nderabuzima ku Ikora cyangwa Rwankeri hari urugendo rutari munsi ya kilometero eshanu( kugenda no kugaruka ni ibirometero icumii). Kubera uru rugendo abatuye Mukamira bahangayikishijwe n’uko iyo hagize umuntu wabo urwara mu masaha y’ijoro batabona imodoka ibafasha kumugeza kwa muganga, bityo bagasaba ko bakubakirwa ibitaro hafi yabo […]Irambuye

Africa yunze ubumwe iracecetse ku bibera muri Africa yepfo, Kubera

Kuva imvururu n’ubwicanyi byatangira muri Africa y’epfo aho ba kavukire badukira amaduka y’abimukira bagatwika abandi bakabicisha imihoro n ibyuma, sindumva hari umuyobozi runaka wo mu Muryango w’Africa yunze ubumwe (African Union)ugira icyo abivugaho! Robert Mugabe uyobora uyu muryango akaba ba President wa Zimbabwe sindumva agira icyo abivugaho mu rwego rw’uyu Muryango, ngo abyamagane mu izina […]Irambuye

Uganda: Abarimu bamwe ngo nta bumenyi buhagije bafite

Raporo yasohowe n’Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe ibizamini,Uganda National Examination Board(Uneb) ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye bamwe na bamwe nta bumenyi buhagije bafite mu byo bigisha. Iyi raporo yamuritswe na Mr Amos Opaman, wo muri Uneb yerekana ko abarimu bigisha Icyongereza, Ibinyabuzima n’Imibare nta bumenyi buhagije bafite kandi ngo […]Irambuye

Minisiteri y’uburezi yongeye kuvugurura Integanyanyigisho

Mu rwego rwo gusobanurira abanyarwanda ibijyanye na gahunda yo guhuza integanyanyigisho y’u Rwanda n’iyo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba( EAC) hagamijwe kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda, Minisiteri y’uburezi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mata 2015 ibabwira ko hagiye kuvugururwa ibitabo by’integanyanyigisho(curriculum) bityo umunyeshuri wiga mu Rwanda agahabwa ubushobozi n’ ubumenyingiro kuruta uko […]Irambuye

Umuyobozi wa ISIS ngo yakomerekejwe bikomeye n’amasasu y’indege

Amakuru aravuga ko Abu Bakr al-Baghdadi uyobora umutwe wa ISIS yaba yakomerekejwe bikomeye n’ibisasu by’indege z’ingabo zishyize hamwe zo kubarwanya kandi ngo n’ubwo atapfuye ariko ngo yasigaye ari igisenzegeri ku buryo atabasha gukomeza kuyobora ISIS. Amakuru aturuka muri Iraq avuga ko uyu mugabo yakomeretse ubwo imodoka eshatu zari zimuherekeje yari arimo zaraswagaho n’indege. Ibi bitero […]Irambuye

Abarwaye Cancer y’amabya ngo ikizere cyo kuramba kirahari

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo muri AstraZeneca ifitwe na Kaminuza yitwa the Institute of Cancer Research and the Royal Marsden hospital bwakorewe ku muti usanzwe ufasha abagire barwaye cancer y’amabere bwagaragje ko uyu muti witwa Olaparib ushobora no gufasha abagabo barwaye cancer y’amabya koroherwa bakabasha kuramba. Uyu muti witwa Olaparib niwo wa mbere ubonetse ushobora guca […]Irambuye

Nigeria: Indwara itazwi imaze kwica abantu 18

Indwara bavuga ko hataramenyekana ikiyitera imaze kwica abantu 18 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Nigeria muri Leta yitwa Ondo. Inzego z’ubuzima zo muri iki gihugu ndetse no mu mahanga zihangayikishijwe n’iyi ndwara itaramenyekana. Mu bimenyetso biyiranga harimo kuribwa umutwe cyane, guta ibiro, kutabona neza, hanyuma umurwayi akitaba Imana mu gihe cy’amasaha 24 akurikiraho. Ibi bimenyetso byatangiye […]Irambuye

Uko Buyoya abona ikibazo cya Manda ya Gatatu mu Burundi

Mu kiganiro Pierre Buyoya yahaye ikinyamakuru Burundi Iwacu yavuze ko byaba byiza habayeho ibiganiro ku mpande zombi kandi Perezida Pierre Nkurunziza ntiyiyamamaze kuko byakurura indi ntambara mu Burundi. Pierre Buyoya nk’umuntu wasinye bwa mbere amasezerano y’Arusha mu izina rya Guverinoma y’Uburundi asanga hatabayeho ibiganiro mu mahoro kandi bikumvisha President Pierre Nkurunziza ko yareka kwiyamamariza Manda ya […]Irambuye

USA yohereje amato y’intambara muri Yemen guha gasopo Iran

Ubwato bw’intambara bwiswe Theodore Roosevelt buherekejwe n’ubundi bwikoreye ibisasu bya Misile bwamaze kugera mu mazi ya Yemen busanze yo ubundi icumi. Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko ibi USA iri kubikora mu rwego rwo guha gasopo Iran ivugwaho guha ubufasha bw’intwaro n’amakuru y’ubutasi abarwanyi b’aba Houthi barwanya ubutegetsi bwa Yemen. Ubutegetsi bwa Obama bwemeza ko ariya […]Irambuye

en_USEnglish