Kirehe: Baringinga abakoze Jenoside kubabwira aho bajugunye ababo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, batuye mu kagari ka Nasho mu Murenge wa Mpanga bavuga ko babazwa n’uko kugeza ubu hari abatarashyingura imibiri y’abavandimwe babo kubera ko hari abagize uruhare muri Jenoside batavuga aho bajugunye imibiri y’abantu babo. Hagati aho ubuyobozi bw’ Akarere ka Kirehe bwo burasaba ko abagize uruhare muri genocide ndetse […]Irambuye

Muhanga: Basoreje icyunamo aho Kambanda yavugiye ijambo

Kuri uyu wa mbere abaturage batuye Akarere ka Muhanga bahuriye ku musozi wa Kibangu aho Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’Abatabazi yavugiye ijambo ryenyegeje ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Nyakabanda. Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi, uwatanze ubuhamya Niyodusenga Cyriaque yavuze ko yanyuze mu makuba menshi ariko Imana ikamurinda abicanyi ntibamwice. Yavuze […]Irambuye

Yemen: Indege zishe abasivili 25, muribo batandatu ni abana

Amakuru atangwa na Amnesty International aravuga ko mu gitondo cya kare kuri uyu wa mbere indege z’intambara z’ingabo zishyize hamwe ziri kurwanya abarwanyi b’aba Houthi bari gushaka gufata ubutegetsi bw’igihugu cya Yemen zarashe mu basivile zikica abantu 25 barimo abagore n’abana batandatu. Abakozi ba Amnesty International bavuganye n’ababibonye n’amaso yabo ndetse n’abaganga, bababwiye ko ibisasu by’indege byarashwe […]Irambuye

Umukecuru yamaze iminsi itatu ategereje gusuhuza Kim Kardashian

Ubwo yageraga muri Armenia mu rwego rwo gutegura filime mbarankuru yo kwibutsa ko muri Armenia habaye Jenoside yakozwe n’ubutegetsi bw’abanya Turkiya bo mu bwami bw’abami bwa Ottoman mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, Kim Kardashian yakiriwe nk’umwamikazi. Ariko uyu munsi yatunguwe no kubona umukecuru ufite w’imyaka 80 aza kumuhobera amuzaniya indabo. Uyu mukecuru yari amaze amasaha […]Irambuye

Uburezi budahindura ubuzima bw’abantu ntacyo bumaze – Kagame

12 Mata 2015 – Mu ruzinduko yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kuri iki cyumweru, President Paul Kagame yabwiye abanyeshuri n’abayobozi ko niba ubumenyi bahabwa budakoreshejwe mu guhindura imibereho y’abanyarwanda ikiri mibi nyuma y’imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge, ubwo bumenyi bwaba ari impfabusa. Mu ijambo rye President Kagame yibajije kandi abaza abari aho impamvu […]Irambuye

Bakili Muluzi na Kitumire Masire bemejwe guhuza Abarundi ku kibazo

Aba bagabo bemejwe n’umuryango w’Africa yunze ubumwe kugira ngo bazabe bari mu Burundi kuri uyu wa mbere taliki ya 17, Mata bayoboye itsinda rizafasha Abarundi kureba uburyo bakumvikana ku kibazo cyo kungera kwiyamamaza kwa President Pierre Nkurunziza kimaze iminsi cyarabaciyemo ibice. Quet Kitumire Masire yahoze ayobora Botswana naho Bakili Muluzi we yayoboye Malawi. Mu minsi […]Irambuye

Niba urubyiruko rudashishikariye Kwibuka mbona bizibagirana

Iyo ndebye ukuntu urubyiruko rw’iki gihe rwitwara mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nsanga bidafatiwe ingamba zikaze hakiri kare mu myaka nka 20 cyangwa 30 iri imbere Kwibuka bizaba byararangiye! Ejo bundi nari ntashye ngiye kumva numwa umwana w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 ari kumva indirimbo ya Lil Wyne na Rick […]Irambuye

Raúl Castro yise Obama umugabo w’umunyakuri

Iki kimenyetso cyo kongera gutsura umubano hagati ya USA na Cuba, cyabaye mu ijoro ryashize mu murwa mukuru wa Panama (Panama City) aho President wa USA Barack Obama yasuhuzanyije na Raoul Castro umuvandimwe wa Fidel Castro. Mu ijambo yavuze Raul Castro yavuze ko Obama amubona nk’umugabo w’umunyakuri. Mbere yo kuganira mu muhezo bombi, babanje guha […]Irambuye

Muhanga:Akarere karemera kwishyura miliyoni 5, umuturage agasaba 16

Iki cyemezo cyo guha Ndamage Slyvain, indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu zirenga zijyanye n’ibyo yangirijwe yubaka, kije nyuma y’uko Akarere ka Muhanga kemeye ku mugaragaro ko kasenyeye uyu muturage kandi ariko kamwihereye kandi kakamuha ibyangombwa byo kubaka mu buryo bw’igihe kirekire. Ariko Ndamage we arasaba ko bamuha miliyoni 16 bityo agakomeza ibikorwa bye bikarangira […]Irambuye

en_USEnglish