Digiqole ad

Bugesera: Ikamyo yakoze impanuka irashya hapfa babiri

 Bugesera: Ikamyo yakoze impanuka irashya hapfa babiri

Ikamyo yahiye irakongoka

Hari ahagana sa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri iki cyumweru ikamyo ifite plaque yo muri  Kenya ya KBH 415 yari imanutse ahitwa Gako mu murenge wa Gashora, muri Bugesera yataye umuhanda igonga ‘Brodure’ ihita ishya. Babiri bari muri iyi modoka bitabye Imana uwa gatatu ariwe Shoferi arakomereka bikomeye ajyanwa mu bitaro bya ADEPR Bugesera.

Ikamyo yahiye irakongoka
Ikamyo yahiye irakongoka

Kubera uburemere bwayo n’ahantu impanuka yabereye, iyi mpanuka yangije ibikorwa by’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda , REG, inatuma urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ruhagarara mu gihe runaka.

Abantu benshi bari bagiye mu mihango yo Kwibuka abazize Jenoside i Rukumberi basanze umuhanda ufunze.

Umwe mu bari bavuye muri iyi mihango yavuze ko iyi mpanuka iyo ibera mu gice cy’umujyi yari guhitana abantu benshi cyane.

Kubera ko imaze kugonga bordure yahise ishya, byabaye ngombwa ko bahamagaza Kizimyamwoto iza iturutse i Kigali nubwo yahageze isanga ikamyo yahiye cyane.

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yatangaje ko abatwara ibinyabiziga ku mihanda yose yo mu Rwanda bakwiye kwitwararika amategeko y’umuhanda, birinda cyane gutwara imodoka zitagenzuye cyangwa kugendera ku muvuduko ukabije ngo kuko ari byo biteza impanuka nk’izi.

Yataye umuhanda yitura hasi irashya irakongoka
Yataye umuhanda yitura hasi irashya irakongoka
Imodoka izimya umuriro yahageze ntacyo ikibashije kuramira
Imodoka izimya umuriro yahageze ntacyo ikibashije kuramira
Police izimya umuriro wari ukigurumana
Police izimya umuriro muke wari ukigurumana

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • pole kumiryango. yabuzabayo. ESE nabanyarwanda? yatewe Niki?

  • Yari ipakiye ibiki ?

  • Umuseke kuki mutanga amakuru atuzuye ntimuziko arimwe tuba ducungiyeho,website imwe itunganye mu rwagasabo?anyways,RIP to the victims

  • @Summer breeze: Ko utavuze impamvu uvuga ko iyi nkuru ituzuye se urumva wowe ufashije iki ngo niba hari igikwiye gukosorwa gikorwe? Ahubwo jye navuga ko comment yawe ituzuye! Wibuke kandi ko ku gitangazamakuru nk’iki uramutse ushatse kubona amakuru yose yerekeye inkuru mbere yo kuyitangaza wajya wandika amateka aho kwandika amakuru! Urakoze.

  • izi modoka zizimya rero bazashyire ebyiri ebyiri muri buri karere

  • Yebaba weeee ko biteye ubwoba????Police nigure za kizimyamwoto nyinshi

  • Haraho bavuga ngo abantu bari bagiye kwibuka, bakongera kandi ngo umwe mubari bavuye kwibuka yavuze ko… Ko bivuguruzanya bite?

  • Pole bana bu Rwanda

  • Kuki mutamenye se ko izo modoka zivuye kuzimya umuriro nazo zagonze imodoka yumusiviri ahitwa Gahembe ikangirika bikomeye? Amakuru yanyu mujye muyatanga uko ari nti mutange igice. Gusa icyo nemeranye namwe iyo impanuka ibera mu mujyi byari kuba grave.

  • Ubundi nkurikuje amafaranga abategatsi batwiba! buri mudugudu wakkagombye kugira kizimya mwoto. Miliyari 22 yibwe na Musoni + miliyoni 946 zanyerejwe kuri stade ya Huye!

Comments are closed.

en_USEnglish