Digiqole ad

Nyarugenge: abafite ubumuga bahawe amagare yo kubafasha

Kuri uyu wa kane, Komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) ku bufasha bw’umuryango udaharanira inyungu FH yatangije igikorwa cyo gutanga amagare azafasha abafite ubumuga bw’ingingo bababaye kurusha abandi kugera aho bifuza kujya.

Yishimiye cyane guhabwa igare ryo kumugeza aho atageraga
Yishimiye cyane guhabwa igare ryo kumugeza aho atageraga

Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Kimisigara mu karere ka Nyarugenge ariko kikaba kizakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.

Amagare yatanzwe ku bafite ubumuga bw’ingingo mu karere ka Nyarugenge yose hamwe ni 50.

Abayahawe ni abababaye kurusha abandi batoranyijwe n’abahagarariye abafite ubumuga mu nzego z’ibanze.

Abayahawe bose bishimiye ko nabo bagiye kujya bava mu ngo bakagera aho abandi bari.

Mukeshimana Alphonsine umwe mu bahawe aya magare yagize ati: “ Ntabwo byari binyoroheye kuva mu nzu ngo negere abandi”

Rusiha Gaston umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko wari muri iki gikorwa yavuze ko abafite ubumuga ari uburenganzira bwabo koroherezwa kugera aho bifuza kujya nk’uko biteganywa mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye.

Nawe yashimiye umuryango Food for the Hungry (FH) n’abandi baterankunga babafasha guharanira ko uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwa.

Aya magare bahawe bigishijwe n’uburyo bwo guteranya ibice biyagize ndetse no kuyakora igihe yagize ikibazo.

Innocent Mutabaruka uyobora Umuryango FH mu Rwanda avuga ko uretse kuba bafashije abafite ubumuga bw’ingingo kugera aho bifuza kujya ngo bafite gahunda yo kubahuriza mu mahuriro (cooperatives) kugira ngo babashe guhuza imbaraga bakore imishinga ibabyarira inyungu.

Amagare yatanzwe mu rwego rwo gukura abafite ubumuga bw’ingingo mu bwigunge baterwaga no kutagera aho abandi bari ni amagare y’abana ndetse n’ay’abantu bakuru rimwe  rimwe rifite agaciro katari hasi y’amafaranga ibihumbi 150 000Rwf.

Abo mu tundi turere bafite ubumuga bw’ingingo bababaye kurenza abandi nabo ngo vuba aha baragerwaho.

Hon Rusiha avuga ko abamugaye ari uburenganzira bwabo gufashwa ngo bifashe
Hon Rusiha avuga ko abamugaye ari uburenganzira bwabo gufashwa ngo bifashe
Bamwe mu bahawe amagare bavuga ko bafashijwe cyane kugira icyo bigezaho
Bamwe mu bahawe amagare bavuga ko bafashijwe cyane kugira icyo bigezaho
Abo mu turere bababaye kurusha abandi nabo ngo baragerwaho vuba
Abo mu turere bababaye kurusha abandi nabo ngo baragerwaho vuba

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • keretse niba ari undi mushinga. baherutse kuyatanga muri RWAMAGANA, bakajya bafatanya imirenge nk’ibiri ngo abafite ubumuga bo mumurenge umwe bakajya mwundi kyhafatira. gusa hari abatarayabonye kubera ubushobozi buke bwo kubura za tick zo gutega moto murumva moto yagombaga gutwra ufite ubumuga n’umuherekeza ( usunika igare) ikindi kandi hari abatabasha kwicara kuri moto umwanya munini kandi igenda, byasabaga umufata kuri moto, mbese habaye ibbogamizi nyinshi, bazabisubiremo niba biyemeje gufasha abantu bajye bagera kuri buri murenge wabo, kuko abenshi bavuka mumiryango ikennye batabona ubushobozi bwo kugera aho atangirwa muyindi mirenge!

Comments are closed.

en_USEnglish