Digiqole ad

Uganda: Inzego z’iperereza za Police ngo zigonganira mu kazi

 Uganda: Inzego z’iperereza za Police ngo zigonganira mu kazi

Gen Kale Kayihura ukuriye Police ya Uganda na Grace Akullo ushinzwe CIID

Mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, haravugwa ko inzego ebyiri zishinzwe ubutasi bwa Giporisi arizo the Criminal Investigations and Intelligence Directorate (CIID) hamwe na Special Operations Unit( SOU)n’izindi  ziri guhurira ku bibazo runaka ziri gukoraho iperereza bigatuma zitabyumvikanaho kandi ibi bishobora guha urwaho abagizi ba nabi.

Gen Kale Kayihura ukuriye Police ya Uganda na Grace Akullo ushinzwe CIID
Gen Kale Kayihura ukuriye Police ya Uganda na Madamu Grace Akullo ushinzwe CIID

Mu minsi ishize Gen Kale Kayihura ukuriye Police ya Uganda aherutse gushyiraho itsinda rya gipolisi rishinzwe guperereza ibyaha by’ubwicanyi no guta muri yombi ababigizemo uruhare ryiwa SOU ariko inzego zisanzwe za Police zihariye zikora ako kazi  harimo the Flying Squad na Special Investigations Division (SID) zirashinja SOU ko nayo ikora imirimo nk’iyo zishinzwe bityo hakabaho kugonganira mu kazi.

Izi nzego zivuga ko SOU iri guperereza ibyabereye ahitwa Busoga ndetse n’abagize uruhare mu kwica Umushinjacyaha mukuru Joan Kagezi kandi amakuru ibonye ntiyasangize izindi nzego bakorana.

Umwe mu bahaye amakuru The Monitor utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko haherutse kuvuka ikibazo ubwo abashinzwe ubutasi bo muri CIID, Flying Squad, na SID bahiriraga n’abo muri SOU bagashaka kubafata ngo babafunge abandi bakabereka ko nabo bari mu kazi bityo bigateza urujijo rwo kumenya urwego rushinzwe Busoga n’urutarushinzwe.

Bivugwa ko SOU ubwo yafataga abantu barindwi bakekwaho uruhare mu bwicanyi bwo muri Busoga ika bafunga, CIID yayisabwe amakuru kuri abo bantu, ngo SOU irayabima.

Abayobora ibikorwa bya SOU ngo babwiye abo muri CIID ko uwo baha raporo ari Gen Kayihura wenyine.

Ibi byo byatumye abakuru ba CIID bavuga ko kuba SOU yaranze kubaha amakuru byerekana ko yivanga mu kazi kayo.

Izi nzego kandi ngo zikomeje kugonganira ku buryo buri rwego ruba rushaka amakuru ku rupfu rwa Joan Kigezi, aho buri rwego ngo ruba rufite abo rufunze rubakurikiranyeho uruhare mu rupfu ry’uriya wahoze ari umushinjacyaha mukuru.

Ubwo abanyamakuru babaza Fred Enanga uvugira Police ya Uganda kuri ibyo bibazo, yashubije ko nta makimbirane azi ari mu gipolisi cya Uganda ahubwo asubiza ko ziriya nzego zicunzwe neza, kandi zikorana mu mucyo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish