Digiqole ad

Katanga: Abantu 15 000 bamaze guhunga imitwe yitwaje intwaro

 Katanga: Abantu 15 000 bamaze guhunga imitwe yitwaje intwaro

Biganjemo abana n’abagore

Aba bantu 15 000 bo mu gace kitwa Nyunzu mu bilometero 190 uvuye ahitwa Kalemie, mu Ntara ya Katang abahunze inyeshyamba. Abasirikire ba MONUSCO bari basuye aka gace mu mpera z’iki cyumweru nibo basanze izi mpunzi z’imbere mu gihugu zarahunze inyeshyamba nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Biganjemo abana n'abagore
Biganjemo abana n’abagore

Bigaragaye nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize muri aka gace hari hoherejwe abasirikare ba MONUSCO bakomoka muri Benin kugira ngo bakumire iriya mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ADF NARU n’iyindi ivuka igenda ivuka.

Aba bavanywe mu byabo biganjemo abana n’abagore baturutse mu duce twa Kalemie, Manono na Kabalo uduce twazahajwe n’inyeshyamba.

Biravugwa ko abategetsi ndetse n’ingabo bari kugerageza guhumuriza abavanywe mu byabo kandi bakabaha ibyangombwa bakeneye ngo babashe kubaho harimo imiti n’ibiribwa.

Bafatanyije na PAM, IRC na UNICEF muri ibi bikorwa byo guha abazahajwe n’iki kibazo ibyo bakeneye.

MONUSCO iremeza ko iri kureba uko yashyira ibintu mu buryo kandi abavanywe mu byabo bagahabwa ubufasha buhoraho aho bahungiye i Nyunzu.

Mu cyumweru gishize umutwe uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, FDLR washimuse abantu 30 ahitwa Bwindi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Pole sana pour les refugiers congolais,,,,,,,

    Eck pouvez-vous me dire k la MOUNUSCO nous amene la paix, ou prepare la guerre..De l’ enfer au congo suite a la UN

  • you Congolese, you have full responsibilities to eliminate all rebellions,

Comments are closed.

en_USEnglish