Digiqole ad

Karongi: Arakekwaho kwica Nyirasenge ariko ntavuge icyo yamujijije

 Karongi: Arakekwaho kwica Nyirasenge ariko ntavuge icyo yamujijije

Muri Mutuntu niho habereye buriya bwicanyi

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mutuntu baravuga ko hari umusore wishe Nyirakuru mu ijoro ryacyeye nyuma y’uko abaturage barimo na mushiki w’umusore wakoze ririya bara bari babakijije bakitahira bazi ko birangiriye aho ariko nyuma wa musore akaza gutaha akica nyirasenge.

Muri Mutuntu niho  habereye buriya bwicanyi
Muri Mutuntu niho habereye buriya bwicanyi

Kanyandekwe Emmanuel uturanye n’aba avuga ko nijoro uyu musore yarwanye na Nyirakuru, aramukubita undi arataka abaturanyi baratabara barabakiza undi ariruka arahunga.

Abaturage bari baje gukiza bamushatse baramubura bagira ngo yagiye kure ntari bugaruke, baritahira baziko birangiriye aho.

Mu gitondo umugabo umwe yazindukiye muri urwo rugo kwa nyakwigendera aje gutira umuvure wo kwenga ibitoki, ageze kw’irembo ahasanga wa musore amubaza niba nyirasenge ahari ngo amutire umuvure.

Undi yamusubije ko nyirasenge ari mu nzu ngo ajye kureba aho aryamye awumwisabire. Umugabo yinjiye ageze mu mbere amukozeho asanga undi yarangije gushiramo umwuka.

Kanyandekwe yabwiye Umuseke ko umurambo wa nyakwigendera bawujyanye kuri centre de santé ya Musango muri Nyakamira umurenge Rwankuba basanga iryo vuriro ko nta buruhukiro bahita bamujyana ku Kibuye.

Ukurikiyimana Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Byogo mu Murenge wa Mutuntu,  yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi bakamushyikiriza Police ya Bwishyura ariko ngo yanze kubabwira icyo bapfuye na Nyirasenge.

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko mu maso h’uwishwe hagaragara ko yaba yakubiswe ariko ko igisubizo cya nyuma kizatangwa n’abaganga na Police.

Yongeyeho ko nta kintu na kimwe cyerekanaga ko babanye nabi ku buryo havamo amakimbirane akomeye kandi ngo batunguwe no kubona ibyabaye.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • ibyahabuwe biri gusohora ago Umwana yica umubyeyi we. bamukanire urumukwiye

  • Nyirakuru cg nyirasenge mukosore tumenye neza isano afitanye na nyakwigendera

  • Aya makuru nta sobanutse neza. Icyo bapfuye kirazwi ahubwo bakigize ubwiru (Ibanga) kuko babanje gutera amahane nyuma baratabara basanga uwo mwicanyi yahunze, bakeka ko byarangiye noneho mu gitondo basanga nyirasenge yapfuye mwisengeneza we yicaye imbere y’inzu umurambo uri imbere y’uburiri. uwabivuze n’uwaruje gutira umuvure. Njye ndu mupolice uwatiraga umuvure uwo muso Namenya uwishe uyu muntu. Ariko icyo bapfaga cyo mu kibaze abatabaye. Ikindi irondo ribe rifunze Ukuriye DASSSO yandike atange ibisobanuro kuko nicyo bashyiriyeho gukurikirana irondo (umutekano) habayemo uburangare na Gitif arasobanura uko irondo rikora umuntu ndumva bitazwi igihe yapfiriye. Kandi habayeho amakimbirane aho hari tageti yo kuhareba cyane ko bucya amahoro.

  • Ni mudakaza ibihano ngaha aho nibereye baramarana mwe nti muzi uburyo umuhutu aboneza mu rwico ngiyi impamvu kuva iburayi ngo ntahe murwagasabo bikimbera ingutu !!!!

    • ubwiwe Niki ko arumuhutu Gisa? uramuzi? igitekerezo nikiza ariko uvamzemo nangengas

  • Gisa iburayi se ho ntibapfa? ighe cye cyari kigeze gusa tumusabiye kuruhukira mumahoro. ubwicanyi burakabije muri iyi minsi ntabwo ari ibya Dasso cg irondo ahubwo nugusenga Imana cyane

  • Kuri iyi si ntaho utapfira gusa ikibabaje nubwicanyi budashira mu mitima yabamwe muri bene kanyarwanda. Naho Dasso izajya yinjira no mu mazu kureba nuko turyamye?

  • Ariko ibi byaba ari ibanga mu banyarwanda? Hari urukundo bagira, ko bapfa isambu imihini n’amarozi bikabira, imipanga n’amacumu, bikaza byasaze; mubyaro ho hari shitani iteza abavukanyi kumarana, ubundi ababashuka bakabaha iryinyo bitambukira hejuru y’imva iri mu itongo bitotorera inyabutongo zahameze, muravuga iki? icyo gisare cyishe nyirakuru kizaba kiborera mumunyururu. Nuko Leta itakica, ariko hari hakwiye kubaho exption. ubwo uwo mwicanyi azajya mu mirimo y’abagororwa ahe securite inzoga yiterere inda umuikobwa ubuzima bukomeze………

Comments are closed.

en_USEnglish