Digiqole ad

WASAC na REG basuye abacitse ku icumu batishoboye babaha amazi n’amashanyarazi

 WASAC na REG basuye abacitse ku icumu batishoboye babaha amazi n’amashanyarazi

Mukamusigwa Speranciya acana itara ngo arebe ko ryaka

Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 17 Mata bashimiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi REG cyabasuye kikanabagezaho amashanyarazi, bavuga ko urumuri rw’aya mashanyarazi bahawe rwatashye no ku mitima yabo ndetse ko ari igikorwa gikomeza kubagarurira ikizere.

Mukamusigwa Speranciya acana itara  ngo arebe ko ryaka
Mukamusigwa Speranciya umwe mu basuwe wishimiye guhabwa amanyarazi iwe

Mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakozi b’ikitwaga Electrogaz bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibigo bya bishinzwe ingufu (REG) n’amazi (WASAC) byaremeye imwe mu miryango y’abatishoboye bacitse ku icumu bo mu turere twa Kamonyi na Nyarugenge bibagezaho amazi n’amashanyarazi.

Mu karere ka Kamonyi ingo 54 zituyemo imfubyi, abapfakazi n’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi nizo zahawe amashanyarazi, igikorwa cyashimishije cyane aba barokotse.

Mu byishimo byinshi, Uwimana Frolance wavuze mu izina ry’abagenewe mashanyarazi yagize ati: “ Twaricaraga tukabona intsinga z’amashanyarazi ziduca hejuru agahinda kakatwica, ariko ubu ni ibyishimo kuba duhawe amashanyarazi; …uru rumuri duhawe rwatashye no mu mitima yacu,..rwatashye mu mitima y’imfubyi; abapfakazi n’incike bari aha.”

Abatuye mu mudugudu wa Kanyinya mu murenge wa Rukoma bagaragaje ko bishimiye aya mashanyarazi by’umwihariko kuko uyu mudugudu batujwemo ukikijwe n’ishyamba, ibintu byatumaga bifuza urumuri kugira ngo banagire umutekano.

Uwimana yakomeje agira ati: “ Twajyaga twicara tukibaza tuti iri shyamba ritagira n’umuriro, abagizi ba nabi ntibazadutera tutabona? None rwose ku bufatanye bwa leta y’ubumwe turasubijwe tubonye urumuri.”

Mukamusigwa Esperance w’imyaka 62 we avuga ko aya mashanyarazi bahawe azatuma bakomeza kwiyubakamo ikizere cyo kubaho ndetse ko azabafasha gukomeza kugendana n’iterambere u Rwanda rurimo.

Yagize ati: “ Kubona umuriro wa telefoni byabaga bigoye, ariko ubu birakemutse, ikindi kandi ubu bizadutera umwete wo kuzagura televiziyo tujye tubasha kubona no kumenya amakuru y’ibibera ku isi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi cyatekereje iki gikorwa mu rwego rwo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 nk’uko byatangajwe na Mbabazi Odette umuyobozi wa REG.

Yagize ati “ Igihe nk’iki Umunyarwanda wese aba akwiye kwifatanya n’ababuze ababo, akaba ariyo mpamvu natwe mu bushobozi bwacu twifuje kubaha amashanyarazi.”

Yaboneyeho n’umwanya wo gusaba aba bahawe aya mashayanyarazi kuzayabungabunga ndetse bakayabyaza umusaruro bakomeza kwiyubaka.

Abatuye umudugudu witwa “Norvège” bo kuremerwa na WASAC bije kunganira gahunda ya “Girinka Munyarwanda”

Igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu cyakomereje mu mudugudu wahawe izina rya “ Norvège “ uherereye mu kagari ka Nyabugogo, mu murenge wa Kigali aho ingo 13 zahawe amazi n’ikigo gishinzwe amazi n’Isukura WASAC.

Mukamuyenzi Bonifrida umwe mu bahawe amazi avuga ko kubera izabukuru byamugoraga kubona amazi kuko avomwa kure ndetse ko bitamworoheraga kubona amafaranga 200 yo kugura ijerekani imwe.

Mukamuyenzi kandi avuga ko aya mazi ahawe azamufasha korora neza inka yahawe muri gahunda ya “Girinka Munyarwanda.”

Ati: “ Namwe murabona ko nahawe inka, ntibyabaga byoroshye kuyibonera amazi, ariko ubu igiye kubaho neza, izororoke maze ejo bundi najye ntangire kunywa ikivuguto.”

Ingo zahawe amashanyarazi mu karere ka Kamonyi ni 54, iki gikorwa kikaba cyaratwaye miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda naho gikorwa cyo guha amazi ingo 13 zo mu karere ka Nyarugenge cyo cyatwaye miliyoni eshanu.

Ubu bafite amashanyarazi ariko mbere intsinga zacaga hejuru yabo bikabababaza
Ubu bafite amashanyarazi ariko mbere intsinga zacaga hejuru yabo bikabababaza
Mbabazi Odette ataha ku mugaragaro aya mashanyarazi
Mbabazi Odette ataha ku mugaragaro aya mashanyarazi
Amashanyarazi bayabonye nyuma y'igihe kirekire bayifuza
Amashanyarazi bayabonye nyuma y’igihe kirekire bayifuza
Mukamusigwa ashimira abo muri REG
Mukamusigwa ashimira abo muri REG
Mukamusigwa Esperance avuga ko mbere yatinyaga ko ibirara byazamugirira nabi atarabona amashanyarazi
Mukamusigwa Esperance avuga ko mbere yatinyaga ko ibirara byazamugirira nabi atarabona amashanyarazi
Mbabazi Odette yavuze ko ibi bikozwe mu buryo bwo gukomeza gufata mu mugongo ababuze ababo
Mbabazi Odette yavuze ko ibi bikozwe mu buryo bwo gukomeza gufata mu mugongo ababuze ababo
Abarokotse bashimiye ubufasha REG na WASAC babahaye
Abarokotse bashimiye ubufasha bahawe na REG na WASAC
Sano James, umuyobozi mukuru wa WASAC afungura ku mugaragaro amazi yahawe abatuye Norvege
Sano James, umuyobozi mukuru wa WASAC afungura ku mugaragaro amazi yahawe abatuye ‘Norvege’
Mukamuyenzi Bonifrida, umwe mu bahawe amazi yavuze ko bizauma abasha korora neza inka yahawe na Kagame
Mukamuyenzi Bonifrida yavuze ko kuba afite amazi iwe bizatuma abasha korora neza inka yahawe na Kagame
Uwimana Frolance, wavuze mu izina rya bose yavuze ko urumuri bahawe rwatashye mu mitima yabo
Uwimana Florance wavuze mu izina rya bose yavuze ko urumuri bahawe rwatashye mu mitima yabo
Uwineza Claudine V/Maire ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi  yihanganishije abarokotse abasaba kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside
Uwineza Claudine V/Maire ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi yihanganishije abarokotse abasaba kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Iki gikorwa cya REG na WASAC ni cyiza rwose.

  • Wawwww mwagize neza bravoooo

    • mubasanire na ziriya nzu zenda kubagwaho ndabona amashanyarazi mwabashyiriye mubipampara byamazu azabatwika.

  • Ni byiza ,ariko byari kurusha ho iyo ayo mashanyarazi bayageza kuli bose batarobanuye,kuko hari n’abandi bakeneye ko urwo rumuli rutaha nabo mu mitima yabo

  • Ni UWINEZA Claudine V/Maire ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi.

  • REG na WASC bakoze neza kwibuka abari abakozi ba electrogaz baha amazi n’amashanyarazi abatishoboye

  • Claudine ujye uhorana imbaraga zo gukorera igihugu kuko urashoboye ndetse naba Nyakamonyi barahiriwe,Abo mwasuye ni igikorwa cyiza pe

Comments are closed.

en_USEnglish