Digiqole ad

Guhohotera abimukira binyuranyije n’amahame atugenga – Zuma

 Guhohotera abimukira binyuranyije n’amahame atugenga – Zuma

Zuma asanga mu mico y’Abanyafrika y’epfo nta rugomo rubamo

President wa Africa y’epfo, Jacob Zuma yemeza ko kuba hari abaturage bo mu gihugu cye bahohotera abimukira, bamwe bakabica binyuranyije n’amahame mbonezamuco agenga abatuye Africa y’epfo.

Zuma asanga mu mico y'Abanyafrika y'epfo nta rugomo rubamo
Zuma asanga mu mico y’Abanyafrika y’epfo nta rugomo rubamo

Yabivuze nyuma y’uko asubitse uruzinduko ry’akazi yari afite muri Indonesia kubera ibikorwa bibi byibasiye abanyamahanga bikorwa na bamwe mu batuye Africa y’epfo.

Aba banyafrika y’epfo bakora ibi bavuga ko babuze akazi kubera ubwinshi bw’abimukira baje muri kiriya gihugu bakabona akazi abandi bakihangira imirimo, bagakira.

Kugeza ubu uretse imitungo yatwitswe, hamaze kwicwa abimukira batandatu.

Perezida Jacob Zuma avuga ko ubu agiye gukora ibishoboka byose agakangurira abaturage be kubana mu mahoro bakorohera abimukira.

Zuma yasuye abimukira barinzwe na Police ahitwa Chatsworth mu mujyi wa Durban. Abizeza ko bazagaruka mu byabo vuba. Bo bamugaragariza nta kizere bafite muri ‘discours’ ari kubagezaho ahubwo bashaka gutaha.

President Zuma yagize ati: “Muri rusange abatuye Africa y’epfo ni abanyamahoro n’urukundo. Abakora buriya bwicanyi batandukiriye imico myiza ituranga.”

Kuva iriya myigaragambyo yatangira ubu ibihugu bimwe byatangiye gucyura abaturage babyo babaga muri Africa y’epfo, harimo Zimbabwe ari nacyo gihugu gifite abaturage benshi baba muri Africa y’epfo.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Abirabura turi imbwa gusa, ubanza koko tu inguge zivuga! Ubuse ko njya numva iyo twicanye mubeshyera abazungu!? Ubu ibi nabyo ni abazungu babibashuka!?
    Uwakwerereka ukuntu kiriya gihugu kingana na abantu bagituye ukabigereranya Rwanda kacu wakumirwa!? Ariko ubunebwe bwishe abaturage ni ukwirirwa banywa gusaa ubundi ngo abanyamahanga na abazungu barabakiranye!!!

  • Yego rata Kibwa2, bajye bakora bavane amaboko mumifuka bareke kwitwaza abanyamahanga. Imana irabarengera

  • Ahantu abirabura tugarariza ko dutekereza ukwacu, mubazungu banga abimukira binubira ko baza bagakena bakabateza ibibazo byo kubaka ubufasha no kwishora mubiyobyabwenge kubera kubura akazi, naho mubirabura ubanyenatwe agakena ngo niwe tuba dushaka! Uzi gukora akiteza imbere wapi!! Sha nzabaza Imana impamvu ntibereye umuzungu!

    • Muraho bene data na bashiki bachu. Ndashaka gusubiza uyu mwene data ushaka kuzabaza Imana ngo kuki itamugize umuzungu. Imana yakurenye ikakugira uko kusa ntabwo yibeshe ahubwo nuko utazi ichatumye iza kwisi ntabwo unazi akamaro umariye abandi basa nawe. igihe chose utazashaka kumenya mission yawe na za objectives zawe, uzahora urangarira ibyo abandi barimo bakora urangarira aho bageze maze ukibwira ko nawe byagombye kukubaho kandi ntacho urimo ukora. Biblia irambwira ngo ubiba ibitotsi azasarura ingonera. bariya bo wita abazungu ni wowe wabagize abazungu ushaka nawe waba we ariko siko utekereza. rero abantu benchi batunzwe no kubaririza aho kuba bafite za principes. ubuzima budafite principes nubuzima budafite vision nubuzima butazi iyo buva naho buva. rero hari benchi bunva ko uriya ataba neza nuko no muriwe atari mwiza naho iyo watojwe ibyiza ubona ibyiza mubantu. rero hariya suko ari abirabura oya reka nkubwire ko ndi mubazungu kandi mpamaze inyaka igera kuri 15 urebye ukuntu bichana birenze ukwizera uretse ko batakwemera ko biza kumugaragaro kandi bagufashe wabishize ahagaragara uzahanwa igifungu chimyaka nka 20. urazi kubona umugabo wumudogiteri afata inyundo akicha abana be 2 ? umugabo wari umujuge gufata imbuda akicha umugore we kugira ngo yibonera akagore kakiri gato? nguhaye ingero nyinchi wakumirwa. Rero abantu ni bamwe twarimwe kimwe kandi umwanzi numwe numukiza numwe, nuguhitamo gusa icho ufite nicho utanga icho wgishijwe nicho wigisha abawe ninchuti zawe. Ikinyarwanda nimba nachanditse nabi umbabarire njewe ndi umucongomani uvuga ikinyabwisha. Murakoze. ikindi niba haruwo nkoromekeze yange ibyonanditse ariko ye kunyanga kuko ndi mwene se
      Peter

  • bashake uko bahagarika iyi midugararo bakore biteze imbere bareke kubeshyera abanyamahanga ntawababujije kwiteza imbere, abanyafrika kandi ibi ni ukwisuzugura birenze, ehhhhhhhhhhhhhh

  • Biratangaje kabisa gusa biranshimisha ko Jacob Zuma atabishyigikiye peeh nahubundi abaturage ba South Africa si abanebwe Kibwa2 ubivuga? Ni Abakozi ahubwo nuko bagifite imico yo kubwacyera. Urugero hano byatangijwe na umwami wa Abazuru gusa kuba Leta itabishyigikiye nibyiza izabihagarika.

  • Wapi sha ntibakagushuke ngo Leta ntibishyigikiye??!!!!! Biriya Zuma yivugisha ni Politike, ubu se ushatse kumbwira ngo igipolisi cg igisirikare cya South Africa ni ikinyantege nke kuburyo abantu bakora imyigaragambyo nk’ iriya batabizi !! bananiwe kuyihagarika cg gucunga umutekano w’aho ibera se? kugeza ubwo abantu babateragana kuriya babtwika!!!??? Nta kindi Zuma yavuga mu rwego rwo kwiyererutsa ikindi nubwo abivuga biriya subwa mbere bikorwa muri kiriya gihugu! ngo wenda bibe byabatunguye ni inshuro ya gatatu cg kane biba!!!!!!!!!! Igihugu nka kiriya cyateye imbere! Gifite umutekano abantu bagapfa kuriya bagasahurwa kuriya!!! Mureke twikomeze kandi dusabe ubuyobozi bwacu bugerageze kuvanayo abantu bacu batangiye kubura ku matelefone ikindi kandi nta kizere cyo guhagarika buriya bwicanyi bitewe naho ubuyobozi buhagaze , abandi bo batangiye gukurayo ababo natwe nibarebe abanyeshuli bacu bari za johanesbourg, pretoria n’ahandi.

  • Mbere Yuko biba byari bizwi kuburyo bamwe mubanyamahsnga bari baburiwe none ngo Africa yepfo ntibizi. muri imbwa muragasubira mu maboko ya ba gashakabuhake, ngo mwarwanyije apartheid ndabasetse aba south . Uwo mwami w’abaZulu ko mbona ameze nk’inyamaswa ubundi yafasha iki abantu uretse kubigisha kwica abamukomokaho. umubonye mu maso si umuntu kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish