Digiqole ad

Africa y’epfo:Kuki abimukira bibasiwe muri iki gihe?

 Africa y’epfo:Kuki abimukira bibasiwe muri iki gihe?

Barasahura amaduka y’abimukira

Hashize iminsi muri Africa y’epfo hari amakimbirane hagati ya ba kavukire n’abimukira, aba mbere bashinja aba kabiri ko baje kubanyunyuza imitsi kuko ngo aribo bafite akazi keza muri kiriya gihugu.
Ibi byatumye ba kavukire badukira amaduka baratwika, ayandi barayasahura, ndetse bica abantu batandatu bamwe babatwitse, abandi babicishije imihoro n’amacumu.

Barasahura amaduka y'abimukira
Barasahura amaduka y’abimukira

Abarokotse bahungiye muri za stade no ku biro bya Police ahantu hatandukanye. Ubwicanyi bukomeye bwabereye mu mujyi wa Durban ariko no mu yindi mijyi ikomeye bwarahageze.

Umwami w’Abazulu niwe wakongeje umuriro

Umwami w’abo mu bwoko bw’Abazuku witwa Goodwill Zwelithini ngo mu nama yagiranye n’abaturage be yagize ati: “ Igihe kirageze ngo abimukira bazinge utwabo batahe kuko badutwariye imirimo none twabaye abashomeri.”
Nyuma gato y’ayo magambo, abatuye Durban bahise badukira amaduka y’abimukira barasahura, imvururu n’ubwicanyi bitangira ubwo.

Ibiro by’Umwami Goodwill byavuze ko abantu bamwumvise nabi, ko atashakaga guhamagarira abaturage guhohotera abimukira.

Umwami kandi yikomye abanyamakuru ngo bamuvugiye ibyo atavuze.
Nubwo muri Africa y’epfo abami b’imiryango runaka bagaragara cyane mu mihango itandukanye iranga abaturage babo, ku rundi ruhande barubahwa cyane k’uburyo ijambo bavuze rigira imbaraga zigaragara.

Umuryango w’Abibumbye wo wemeza ko aya makimbirane yatangiye muri Werurwe uyu mwaka ubwo abaturage bamwe bagiranaga amakimbirane n’abakozi b’abimukira.

Umwami Goodwill ngo niwe wakojeje agati mu ntozi
Umwami w’Abazulu Goodwill Zwelithini ngo niwe wakojeje agati mu ntozi

Impamvu ituma abimukira aribo bibasiwe muri iki gihe:

Bamwe muri ba kavukire bo muri Africa y’epfo bashinja abimukira ko bigaruriye akazi hafi ya kose ko muri kiriya gihugu kandi ngo barimo ba rwiyemezamirimo benshi, bityo bigatuma ubushomeri bwiyongera kuri ba kavukire.

Imibare itangwa na Leta yerekana ko ubushomeri buri ku kigero cya 25% muri ba kavukire.
Abasesengura basanga ibi bituma muri kiriya gihugu haba ibikorwa by’urugomo, ruswa no gutura mu kajagari, byose bishingiye k’ubushomeri.

Umukuru w’igihugu Jacob Zuma avuga ko Leta ye yagerageje kandi igikomeje kugabanya ubushomeri. President Zuma kandi yemeza ko abimukira bafatiye runini ubukungu bw’Africa y’epfo ifatwa nka kimwe mu bihugu bikize muri Africa.

Imibare itangwa na Kaminuza ya Witwatersrand ivugwa ko muri Africa y’epfo hari abimukira miliyoni 2, uyu mubare ukaba ungana na 4% by’abaturage bose.

Muri aba bimukira, abakomoka muri Zimbabwe nibo benshi.
Ba mukerarugendo benshi bo muri Africa buri mwaka bajya muri Africa y’epfo kuko ubuzima budahenze cyane kandi hakaba ibikorwa remezo byinshi.

Si ubwa mbere muri iki gihugu habaye ibikorwa byo kwirukana ku ngufu abimukira no kubasahura utwabo.
Muri Mutarama uyu mwaka, abajura badukiriye amaduka y’abimukira barayasahura.
Human Rights Watch yemeza ko no mu mwaka washize(2014) habaye urugomo nka ruriya.

Mu myaka irindwi ishize muri Johannesburg habereye ibikorwa bwo gusahura no kwirukana abimukira ndetse abarenga 12 barishwe. Uru rugomo rwageze no mu mujyi wa Cape Town.

Abenshi mu bibasiwe icyo gihe bari abakomoka muri Zimbabwe nk’uko bimeze n’ubu.
Icyo gihe Police yahagaritse abakekwaho uruhare muri urwo rugomo bagera kuri 200.

Muri 2006, muri Cape Town habereye urundi rugomo rwamaze amezi menshi.
Uretse Zimbabwe hari ibindi bihugu byibasiwe harimo Nigeria, Somalia na Ethiopia.

Ubu ibihugu bya Kenya, Malawi na Zimbabwe byamaze gukura abaturage babyo muri kiriya gihugu.
Muri Zambia, radio yitwa QFM yavuze ko itazongera gucuranga indirimbo z’abahanzi bo muri Africa y’epfo mu rwego rwo kwifatanya n’abahuye na kariya kaga.

Muri Mozambique, ikigo gitunganya kandi kigatanga ingufu zikomoka ku binyabutabire(chemicals) cyitwa Sasol  cyo muri Africa y’epfo cyahise gisubiza abakozi bacyo 340 iwabo mu rwego rwo gutinya ko bazahohoterwa na bagenzi babo bakorana bo muri Mozambique mu rwego rwo kwibihimuraho.

Kimwe mu bintu bituma habaho buriya bwicanyi ngo n’ukudasaranganya umutungo w’igihugu mu baturage.
Ikigo cyitwa The Nelson Mandela Foundation cyemeza ko n’ubwo igihugu cyateye imbere nyuma y’uko Politike ya gashakabuhake yiswe Apartheid ihagaze, ubusumbane bwayikomotseho bukigaragara mu bice bitandukanye.

Ngo bizasaba ko urubyiruko rwumva ko umurage rwasigiwe na Nelson Mandela wo koroherana no gukorera hamwe nk’abenegihugu ariwo uzatuma kiriya gihugu cy’umukororombya(pays d’arc-en-ciel) kigira amahoro arambye.

Kugeza ubu abantu batishimiye biriya bikorwa barahagurutse bajya mu mihanda no mu mbuga nkoranyambaga barabyamagana.

Kuri iki  cyumweru President Zuma yasubitse urugendo yari afite muri Indonesia kugira ngo arebe ukuntu yahosha ruriya rugomo.

Bose si bamwe kuko hari abari kwamagana  abahohotera abimukira
Bose si bamwe kuko hari abari kwamagana abahohotera abimukira

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Bajagahe???????

  • AHAAAA,USIBA IYUNDI NDAVUGA IMVA IYAWE IRANGAYE ,NIBAZIRIKANE KO NABO BAZAPFA

  • Birababaje cyane kubona igihugu cyifuza guhagararira Afrika muri Security Council bitwara kariya kageni! Ubwose bazashakira abandi amahoro bate? Afrika turacyafite urugendo rurerure rwo kwiga ku burenganzira bw’Ikiremwamuntu! Stop to Xenophobia!

  • jyenda Rwanda uri nziza. Twe abanyamahanga bafatwa nk amata y abashyitsi, ariko iw abandi b ni ibikoko, sha aba bantu ni ibikoko pe nk abanyatanzaniya birukana abanyarwanda, nyamara sindabona numwe u Rwanda rwirukanye cg wavogerewe n umuturage amuziza ko ari umwimukira. May God bless Rwanda, kandi nkuko Bibiliya ibivuga,ngo ugiriye umusuhuke ineza aba ayigiriye Uwiteka,kandi Uwiteka amuhundagazaho umugisha,uyu sinshidikanya ko uhora mu Rwanda kubwo gufata abanyamahanga nk amata y abashyitsi,kereka interasi nizo zatwiciye umuco zijya kwishyira mu bwicanyi bw inzirakarengane ngo ni uko ari abatutsi,nazo kabisi zihane zisubire ibuntu,ubundi umwana w i Rwanda abe ntamakemwa mu kubana na bose amahoro

  • Ari Abazulu n’Interahanwe umugome kurusha undi ni nde??????

  • Ntanarimwe muri África hazaboneka amahoro kubera ubwiyongere bukabije mumiryango ikennye itabasha guteganyiriza abayikomokaho bityo bagashaka ubuzima kubyabandi.

  • Iki gihugu usanga umubyeyi yarabyaye abana 15 ntabushobozi nabuto afite abana bamera nka birera ntibige ubwose wumva arinde uzaha akazi umuntu utize byibuza na make ashoboka usanga uribirara gusa byabuze uburere byinywera itabi.jye ndahazi neza ni hatari

Comments are closed.

en_USEnglish