Digiqole ad

Urban boys yanenze inkunga ya Touch Entertainment Group

 Urban boys yanenze inkunga ya Touch Entertainment Group

Abasore bagize Urban Boys banenze inkunga ya Touch Entertainment Group

Mu minsi ishize ubwo Urban boys yiteguraga urugendo rwo kwerekeza muri Nigeria gukorana indirimbo na Timaya, hari uburyo bwari bwateguwe bwo gukusanya inkunga y’amafaranga yari kubafasha muri urwo rugendo.

Abasore bagize Urban Boys banenze inkunga ya Touch Entertainment Group
Abasore bagize Urban Boys banenze inkunga ya Touch Entertainment Group

Ubwo abari bahagarariye Touch Entertainment Group, bahagurukaga ngo batange inkunga yabo, Mutesa umuyobozi mukuru wa Touch Entertainment yavuze ko aho gutanga amafaranga mw’izina ry’iyi nzu abemereye kubafasha kuzakorana indirimbo na Jay Polly, bakayikorera amajwi(audio) n’amashusho(video).

Abahungu bagize Urban Boys ntibishimiye iyi nkunga kuko ngo basanzwe bafitanye indirimbo n’umuraperi Jay Polly yitwa ‘Caguwa’.

Safi wavuze mu izina rya Urban yibajije ukuntu Mutesa ashobora kuba atazi ko bafitanye indirimbo na Jay, bituma yibaza niba Mutesa aba mu Rwanda cyangwa aba mu mahanga!

Yagize ati: “Uburyo yabivuzemo simbuzi gusa ashobora kuba ataba mu Rwanda, kuko iyo aza kuba aba mu Rwanda yagombaga kuba azi indirimbo ”Caguwa” twakoranye na Jay Polly nka manager we. Ariko kuba atayizi nabyo ni ikibazo kandi kudufasha gukorana na Jay Polly si inkunga yagomba kuduha kuko siyo twari twaje gusaba.”

Clessa ukora muri Touch Entertainment akaba ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iriya nzu ya muzika, yabwiye Sunday night ko batanze iriya nkunga kuko ariyo bari babashije kubona.

Yagize ati: “Twe twatanze inkunga yo kubaha ‘collabo’(ubufatanye hagati y’abahanzi mu gukora indirimbo) na Jay Polly kuko ariyo twari tubashije kubona kandi ntitwari kubaha ibyo tudafite”

Urban boys yamaze gukorana indirimbo na Timaya indirimbo bise “Show me love” mu nkunga yabonye gusa Safi yabwiye Umuseke ko Timaya yemeye ko bakorana indirimbo ku buntu ariko bakiyishyurira Studio n’amafaranga y’urugendo.

Kanda hano wumve indirimbo ‘Show me love’ bakoranye na Timaya:

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • BAZASHAKE INGOFERO ZIRIHO IDARAPO RY’URWANDA AHO KWAMBARA IZA AMERIKA

  • @Dina: Erega babona abahanzi bo muri USA bambara imyenda iriho ibendera ryabo ntibamenye ko ari ukwerekana ko bakunze igihugu cyabo naho aba bo bakigana bumva ko aribyo bigezweho…None bari gusaba inkunga mu Rwanda. Bagiye kuyisaba muri America se ?! Ikindi, urumva ukuntu bagaya inkunga babahereye ubuntu nk’aho hari icyo baguze… Nyumvira iyo myumvire…

Comments are closed.

en_USEnglish