Dukundane Family igiye kwibuka ku nshuro ya 9 abajugunywe mu

Nyuma yuko Dukundane Family isuye inzibutso zitandukanye maze ikabona ko nta rwibutso abantu bibukiramo abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguye igikorwa ku nshuro yayo ya cyenda kizaba tariki ya 09 Gicurasi 2015 mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Mageragere, Akagari ka Kavumu mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo bivugwa ko hiciwe […]Irambuye

Gukundwa no gukunda ni iki k’ingenzi kurusha ikindi?

Ese abantu iyo bavuga ko bakunda abandi baba bashaka kuvuga iki? Iyo bavuga se ko bafite abakunzi baba bashaka kuvuga bande? Ese nturavuga ngo runaka akundana na runaka? Ese burya washakaga kumvikanisha ko babanye bate? Muri kamere muntu habamo gushaka cyangwa kwifuza gukundwa. Ibi ni ibintu twarazwe n’abo twakomtseho. Mu yandi magambo ibi biba mu […]Irambuye

Umuhanzi Musabe agiye gusohora indirimbo 8 z’amashusho

Umuhanzi Musabe Dieudonné ukora indirimbo zihimbaza Imana arateganya kuzashyira hanze indirimbo umunani z’amashusho kuri DVD muri Kanama uyu mwaka. Avuga ko izi ndirimbo zirimo ubutumwa bwo kugarura abantu ku Mana bakongera bakayiyumvamo aho kugira ngo batwarwe n’ikoranabuhanga ry’iki gihe ritagituma basabana n’Uwiteka. Imwe mu ndirimbo ze yamenyekanye yitwa Network agira abantu inama yo kwirengagiza ibituma […]Irambuye

Twitter, Facebook na WhatsApp byahagaritswe i Burundi

Inzego z’umutekano mu Burundi zafunze imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na WhatApp mu rwego kubuza urubyiruko guhererekanya amakuru. Abayobozi b’i Bujumbura bavuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kubuza urubyiruko gukomeza kubiba umwuka mubi no gutegura imyigaragambyo. Leta y’Uburundi imaze gufunda Radio ishatu harimo na Radio Publique Africaine(RPA) ndetse n’abanyamakuru bamwe barafunzwe abandi bamburwa ibikoresho byabo […]Irambuye

Niwo mukino uzaba uhenze kurusha iyindi mu mateka ya Boxe.

Kuri uyu wa gatandatu (ku cyumweru mu Rwanda) hazaba  umukino w’iteramakofe uzahuza Mayweather na Manny Pacquiao. Niwo mukino uzaba uhenze mu mateka y’imikino y’iteramakofe. Uzatsinda hagati ya bombi azegukana miliyoni 300$. Buri umwe ni igihangange. Manny Pacquiao niwe wa mbere mu mateka ya Boxe wegukanye umwanya wa mbere(Champion) mu byiciro umunani bya Boxe. Mayweather we […]Irambuye

Uganda, Kenya n’u Rwanda mu bufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo

Kuri uyu wa kabiri , muri Serena Hotel habereye ibiganiro bisoza iminsi ibiri ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu bihuriye ku muhora wa ruguru(Northern Corridor) aribyo u Rwanda, Kenya na Uganda byari bimaze bikangurira abikorera ku giti cyabo gufasha Leta kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo muri ibi bihugu. Faustin Karasira, ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yabwiye […]Irambuye

Kenya: Imyuzure yatumye imiryango 300 iva mu byayo

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko iimvura nyinshi yatangiye kugwa kuri uyu wa mbere ubu imaze gutuma imiryango 300 yo mu duce twa Kisumi na dHoma yimuka ikava mu byayo ndetse ko iyi mvura yasenye amazu, ihirika imidoka ndetse n’ibindi byinshi birangirika. Kubera iyi mvura imigezi ya Maugo, Awach Tende, Rangwe na Riana yuzuye irarengerwa […]Irambuye

Nigeria: Igisirikare kiremeza ko cyambuye Boko Haram abakobwa 300

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria yabibwiye Al Jazeera ko igisirikare avugira cyabashije kwambura abarwanyi bba Boko Haram abagore 300 bari barafasheho ingwate mu gace kitwa Sambisa mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria. Ushinzwe urwego rw’ubutasi muri kiriya gisirikare, Major General Chris Olukolade yemeza ko hakiri kare kwemeza niba mu babohojwe harimo ba bakobwa 200 bigeze gishimutwa muri […]Irambuye

Ban Ki Moon yohereje intumwa i Burundi yo guhuza abashyamiranye

Umunyamabanga wa UN , Ban Ki Moon yohereje Said Djinnit ngo amubere intumwa yihariye yo guhuza President Nkurunziza n’abadashaka ko yiyamamariza Manda ya gatatu mu matora azaba muri Kamena uyu mwaka. Said Djinnit arajya mu Burundi kureba uko yahuza uruhande rwa President Nkurunziza n’abagize amashyaka atavuga rumwe nawe badashaka ko yakwiyamamariza kungera kuyobora Uburundi ngo […]Irambuye

Kenya: Abanyamakuru 2 batawe muri yombi bazira gukora inkuru icukumbuye

Abanyakuru bakorera televiziyo yitwa K24 muri Kenya batawe muri yombi ku mugorabo w’ejo bazira inkuru icumbuye bakoze yerekanye uburangare inzego z’umutekano zagize bigatuma babasha kwinjira ibintu biturika mu cyicaro gikuru cy’Ikigo GSU(General Service Unit) kandi kiba kirinzwe ariko ntihagire ubafata. Umunyamakuru witwa Purity Mwambia ukora inkuru zicukumbuye kuri iriya televiziyo na mugenzi we ushinzwe ishami […]Irambuye

en_USEnglish