Digiqole ad

Uganda, Kenya n’u Rwanda mu bufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo

 Uganda, Kenya n’u Rwanda mu bufatanye mu guteza imbere ubukerarugendo

Jjjjj

Kuri uyu wa kabiri , muri Serena Hotel habereye ibiganiro bisoza iminsi ibiri ibigo bishinzwe ubukerarugendo mu bihugu bihuriye ku muhora wa ruguru(Northern Corridor) aribyo u Rwanda, Kenya na Uganda byari bimaze bikangurira abikorera ku giti cyabo gufasha Leta kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo muri ibi bihugu.

Jjjjj
Fiona Ngesa(Kenya), Amb Yamina Karitanyi(Rwanda) naEdwin Muzahura(Uganda)

Faustin Karasira, ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’iminsi ibiri iri tsinda rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo n’ubufatanye mu bukerarugendo rimaze riteraniye mu Rwanda basinye amasezerano hagati y’ibigo bishinzwe ubukerarundo n’abikorera kugiti cyabo.

Muri aya masezerano ngo bazibanda k’ukumenyesha Isi aka akarere gafite umutekano bityo babashishikarize gukomeza gusura ibi bihugu uko ari bitatu.

Ngo abashinzwe kwamamaza ibyiza byo gusura ibi bihugu, bakwiriye kuzumvisha ba mukerarugendo ko ibiherutse kuba muri Kaminuza ya Garisa muri Kenya atari umwirihako muri aka gace bityo ko bagomba gukomeza kuhasura.

Ikintu abasura Africa muri rusange n’aka karere k’Africa y’Uburasirazuba bagomba kumenya ni uko n’ahantu bashobora kwibasirwa n’iterabwoba, ingero za vuba aha zikaba ibyabaye mu Bufaransa ku Kinyamakuru Charlie Hebdo, Norvege n’ahandi.

Karasira akomeza avuga ko amasezerano yasinywe akubiyemo byinshi by’ingirakamaro ku bukerarugendo hagati y’ibihugu byose.

Yagize ati “Amasezerano yasinywe akubiyemo ukureba uburyo twakongera umusaruro utangwa naba mukerarugendo baturutse mu bihugu by’ Uburayi ndetse n’ibya Africa nka Nigeria, Ghana na Africa y’epfo .”
Yavuze ko hazarebwa n’uburyo bwo kureshya n’abazaturuka mu yindi migabane y’Isi, ariko asaba abikorera kubigiramo uruhare rugaragara kuko ngo za Leta zitabyifasha zonyine.

Yasezeranyije abari muri iriya nama ko za Leta zamaze guteganya ingengo y’imari izafasha muri ibi bikorwa bityo ngo igisigaye ni ukurebera hamwe uko imikoranire yarushaho kunozwa.

Fiona Ngesa, umukozi w’Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Kenya avuga ko abikorera muri ibi bihugu uko ari bitatu bagomba kurebera hamwe ukuntu bazajya basura buri gihugu kigize uyu muryango bakigira ku bandi ndetse bagasogongera ku byiza biboneka muri buri gihugu haba mu buhinzi, ubucuruzi ndetse n’ubwikorezi.

Edwin Muzahura wari uhagarariye Uganda we avuga ko nyuma y’uko ba mukerarugendo baturuka i Burayi, Amerika n’ahandi basigaye batinya kujya muri Kenya na Uganda kubera ibitero bya Al Shabab , ibigo bishinzwe ubukerarugendo muri ibi bihugu byasabwe imikoranire n’abikorera bakabifasha kumenyekanisha amahanga ko ubu umutekano ari wose muri birya bihugu.

Kuri ubu umunyamahanga utuye muri ibi bihugu uko ari bitatu ahabwa uruhushya(Visa) ry’ubuntu mu gihe cy’amezi atandatu ndetse n’abanyamahanga kubona urwo ruhushya bikaba bibasaba kwishyura amadolari y’amerika 100 akaba yasura aho ashaka gusura hose.Umuturage wa kimwe muri ibi bihugu we ahabwa Visa ku buntu iba ifite igihe ntarengwa cy’amazi atandatu.

Kugira ngo ubukerarugendo butange umusaruro ku batuye ibi bihugu byabaye ngombwa, ibi bihuza bihuza politike zorohereza ababituye kungukirwa no kuba bahuriye mu muryango umwe.

Joselyne Uwase

UM– USEKE.RW

en_USEnglish