Umuhanzi Musabe agiye gusohora indirimbo 8 z’amashusho
Umuhanzi Musabe Dieudonné ukora indirimbo zihimbaza Imana arateganya kuzashyira hanze indirimbo umunani z’amashusho kuri DVD muri Kanama uyu mwaka.
Avuga ko izi ndirimbo zirimo ubutumwa bwo kugarura abantu ku Mana bakongera bakayiyumvamo aho kugira ngo batwarwe n’ikoranabuhanga ry’iki gihe ritagituma basabana n’Uwiteka.
Imwe mu ndirimbo ze yamenyekanye yitwa Network agira abantu inama yo kwirengagiza ibituma bahuga ntibibuke Imana, akabashishikariza kuyigarukira bakumva ko ariyo ny’iri ububasha.
Yabwiye Umuseke ko iri jambo ‘Network’ yarihisemo kubera ko ngo amasengesho ari ‘umuyoboro’ uhuza abantu n’Imana.
Musabe Dieudonné mu ndirimbo ze ubu yamaze gutunganya amajwi yazo, ariko ategereje kuzokorera n’amashusho, ngo yibanze kukwibutsa abantu kugarukira Imana bakamenya ko ariyo yabahanze.
Reba indirimbo ya Musabe yise Network
UM– USEKE.RW