Digiqole ad

Umuhanzi Musabe agiye gusohora indirimbo 8 z’amashusho

 Umuhanzi Musabe agiye gusohora indirimbo 8 z’amashusho

Musabe Dieudonne asaba urubyiruko kwirinda gutwarwa na Network y’Isi bagakurikira Network ibahuza n’Imana

Umuhanzi Musabe Dieudonné ukora indirimbo zihimbaza Imana arateganya kuzashyira hanze indirimbo umunani z’amashusho kuri DVD muri Kanama uyu mwaka.

Musabe Dieudonne asaba urubyiruko kwirinda gutwarwa na Network y'Isi bagakurikira Network ibahuza n'Imana
Musabe Dieudonne asaba urubyiruko kwirinda gutwarwa na Network y’Isi bagakurikira Network ibahuza n’Imana

Avuga ko izi ndirimbo zirimo ubutumwa bwo kugarura abantu ku Mana bakongera bakayiyumvamo aho kugira ngo batwarwe n’ikoranabuhanga ry’iki gihe ritagituma basabana n’Uwiteka.

Imwe mu ndirimbo ze yamenyekanye yitwa Network agira abantu inama yo kwirengagiza ibituma bahuga ntibibuke Imana, akabashishikariza kuyigarukira bakumva ko ariyo ny’iri ububasha.

Yabwiye Umuseke ko iri jambo ‘Network’ yarihisemo kubera ko ngo amasengesho ari ‘umuyoboro’ uhuza abantu n’Imana.

Musabe Dieudonné mu ndirimbo ze ubu yamaze gutunganya amajwi yazo, ariko ategereje kuzokorera n’amashusho, ngo yibanze kukwibutsa abantu kugarukira Imana bakamenya ko ariyo yabahanze.

Urubyiruko ngo rwarutishije Imana Ikoranabuhanga
Urubyiruko ngo rwarutishije Imana Ikoranabuhanga

Reba indirimbo ya Musabe yise Network

UM– USEKE.RW

en_USEnglish