Digiqole ad

Nigeria: Igisirikare kiremeza ko cyambuye Boko Haram abakobwa 300

 Nigeria: Igisirikare kiremeza ko cyambuye Boko Haram abakobwa  300

Igisirikare cyemeza ko cyabohoje abagore 300 mu maboko ya Boko Haram

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria yabibwiye Al Jazeera ko igisirikare avugira cyabashije kwambura abarwanyi bba Boko Haram abagore 300 bari barafasheho ingwate mu gace kitwa Sambisa mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria.

Igisirikare cyemeza ko cyabohoje abagore 300 mu maboko ya Boko Haram
Igisirikare cyemeza ko cyabohoje abagore 300 mu maboko ya Boko Haram

Ushinzwe urwego rw’ubutasi muri kiriya gisirikare, Major General Chris Olukolade yemeza ko hakiri kare kwemeza niba mu babohojwe harimo ba bakobwa 200 bigeze gishimutwa muri 2014, bigateza sakwe sakwe ku Isi hose.

Ubu ngo igisirikare kiritegura gushyira ahagaragara amafoto y’abo kivuga ko cyabohoje, abantu bakareba ababo barimo bari barabuze.

Nyuma gato y’uko ba bakobwa 200 bigaga ku ishuri ry’i Chibok bafatwa na Boko Haram, umukuru wayo Abubakar Shekau yagaragaye muri video avuga ko azabagurisha bagahinduka abacakara.

Nta gihe kinini kirashira kandi habonetse amakuru avuga ko bariya bakobwa bashobora kuba ‘barishwe’ n’ubwo bwose nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwabyemeje mu buryo budasubirwaho.

Ikigo mpuzamahanga giharanira uburenganzira bwa muntu The Amnesty International, kivuga ko Boko Haram imaze kwica abantu 5,500 kandi ko abagera kuri miliyoni 1.5 muri bo 800,000 bakaba ari abana, bamaze guhunga.

Major General Chris Olukolade ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Nigeria avuga ko bigoye kwemeza niba mu babohojwe harimo ba bakobwa 200
Major General Chris Olukolade ushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Nigeria avuga ko bigoye kwemeza niba mu babohojwe harimo ba bakobwa 200
Mu gace ka Sambisa aho ibikorwa byo kobohoza bariya bantu ngo cyabereye
Mu gace ka Sambisa aho ibikorwa byo kobohoza bariya bantu cyabereye

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Boko halam irabura kurwana n,abafite intwaro ikajya guhimbira kubanyeshuri!! yewe uretse ibikorwa byayo bibi ntacyo yishoboreye kabisa.Ese harabura iki ngo bayirase ive munzira Nigeria igisirikare gishobora kuba nacyo kinaniwetu!

  • it is good and might be better if among these the previous sisters are included. our God be praised for this

Comments are closed.

en_USEnglish