Niwo mukino uzaba uhenze kurusha iyindi mu mateka ya Boxe.
Kuri uyu wa gatandatu (ku cyumweru mu Rwanda) hazaba umukino w’iteramakofe uzahuza Mayweather na Manny Pacquiao. Niwo mukino uzaba uhenze mu mateka y’imikino y’iteramakofe. Uzatsinda hagati ya bombi azegukana miliyoni 300$.
Buri umwe ni igihangange. Manny Pacquiao niwe wa mbere mu mateka ya Boxe wegukanye umwanya wa mbere(Champion) mu byiciro umunani bya Boxe. Mayweather we yegukanye uyu mwanya mu byiciro bitanu. Umukino w’aba bagabo bamwe batangiye kuwita uw’ikinyejana cya 21.
Aba bagabo bombi bamaze iminsi bitoza cyane kandi bereka abanyamakuru ko buri wese yamaze kwitegura urugamba.
Aba bakinnyi bombi muri iki gihe bari kwitegura baratungurwa bagasuzumwa inkari n’amaraso ko ntawuri gukoresha ibiyobyabwenge. Mbere na ndetse y’umukino nabwo bazasuzumwa n’urwego rwa United States Anti-Doping Agency (USADA) bemeranyijweho.
Uyu mukino uzabera ahitwa Grand Garden Arena i Las Vegas muri Leta ya Nevada ku isaha ya saa mbili z’ijoro zaho, hazaba ari ku cyumweru saa kumi n’ebyiri za mugitondo (6am) i Musya ya Ngoma mu Rwanda.
Abafite amasheni atandukanye ya SuperSport bashobora kureba uyu mukino uri kuba kuko SuperSport iri mu baguze uburenganzira bwo kuwerekana.
Uzatsinda uyu mukino azahembwa amadolari miliyoni 300 $, aya akaba ariyo mafaranga ya mbere menshi azaba ahembwe umukinnyi w’iteramakofe uzatsinda mugenzi we mu mateka y’Isi.
Abahanzi bakomeye ku Isi bamaze gushyiraho intego k’uzatsinda, umwe muribo ni 50Cent wateze miliyoni 1$ ko Mayweather azatsinda Pacquiao. 50Cent nagira amahirwe, azegukana miliyoni ebyiri zirenga z’amadolari ya USA.
Justin Bieber niwe uzatwaza Floyd Mayweather umukandara we ubwo azaba agiye muri ‘Ring’ guhangana na Manny Pacquiao ukomoka mu gihugu cya Philippines.
Manny Pacquiao yakinnye imikino 64 atsinda 57. Afite metero imwe na centimetero mirongo itandatu n’icyenda n’ibiro 65. Uyu mugabo wavutse muri 1978 yatsinze imikino 38 akubita umuntu akagwa ntiyeguke(Kao), yatsinzwe itanu gusa.
Floyd Mayweather ukomoka muri USA, muri Leta ya amaze gukina imikino 47 yose ayitsinda. Muri iyi mikino 26 yayitsinze kuri Kao. Afite uburebure bwa metero imwe na centimetero mirongo irindwi n’ebyiri (1m 72) n’ibiro 68. Yavutse muri 1977.
Ni inde wowe uha amahirwe?
UM– USEKE.RW
4 Comments
floyd azamukubita kabisa jye ndaha amahirwe floyd
Umuphilipines nge
Ninde wibuka umukino Lewis aykubisemo Tyson, mu masegonda 30, aba nabo bashobora guhindura ibintu, ahubwo muterekeho muri benshi. njyewe Manny namuterekeyeho, azatinda flory
Filipine azatsinda usa
Comments are closed.