UN yasabye Museveni gutabara mu Burundi

Umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon yasabye President Museveni gutabara mu Burundi agafasha mu guhagarika amakimbirane amaze iminsi muri kiriya gihugu ashingiye ku ngingo y’uko abaturage badashaka ko President Nkurunziza yiyamamariza Manda ya gatatu. Iri tangazo ryasohowe n’Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda ejo ryaje nyuma gato y’uko Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga ryemeje ko Nkurunziza […]Irambuye

Umwamikazi w’Ubwongereza yasuye UMWUZUKURUZA WE

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth yasuye umwuzukuza we Charlotte wavutse kuwa Gatandatu ushize.Ubwo uyu mwana w’umukobwa uri ku mwanya wa kane mu bashobora kuragwa ingoma y’Ubwongereza yavukaga, aho yari ari hari abanyamakuru n’abaturage benshi bari bategereje kumva ko Kate, umugore w’Igikomangoma William, yibaruka umwana. Umwamikazi Elizabeth yageze mu rugo rw’umwuzukuru we rwitwa Kensington Palace ahagana saa 2.30PM […]Irambuye

Dr. Binagwaho yasobanuye ibyo kwegurira abikorera ‘Ibigo by’Ubuzima’

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gicurasi 2015, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, yasobanuye byinshi ku bibazo by’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, ni nyuma y’aho abari abaforomo bo ku rwego rwa A2 biyambaje Inteko bavuga ko hari ibidasobanutse muri politiki nshya yo kwegurira abikorera ‘Postes de Sante’. Abaforomo bari bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) bakoraga […]Irambuye

Riderman yagaye cyane M.Izzo ko ashaka kuzamuka anyuze mu gusebanya

Umuhanzi M.Izzo wabaye inshuti y’igihe kinini na Riderman aherutse gutanga amagambo mabi akomeye kuri Riderman harimo ko ngo yaba anashaka kumuroga ngo apfe(M.Izzo). Riderman kuri Facebook page ye yavuze ko ibyo uyu mugenzi we avuga atari ukuri kandi amwifuriza gutera imbere adaciye mu gusebanya. Riderman akimara gutwara PGGSS III yashwanye na M.Izzo wamufashaga (backing) ku […]Irambuye

John Kerry ari muri Kenya gutegura urugendo rwa Obama

Umunyamabanga wa Leta ya Usa ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry ari muri Kenya mu ruzindo rwo gutegura uko urugendo rwa President Barrack Obama ruzaba muri Nyakanga uyu mwaka. Umukuru w’igihugu wa USA yaherukaga gusura Kenya muri 2012, kandi rubaye nyuma y’uko President Uhuru wa Kenya avuzwe uruhare mu bwicanyi bwabaye mu guhugu cye mu gihe […]Irambuye

USA: Ubwo berekanaga amashusho ya Muhamad, havuze amasasu

Amakuru ava muri USA aravuga ko ejo ubwo abantu bari bateraniye i Dallas muri Texas baje kureba amashusho bashushanyije intumwa y’Imana Muhamad (Amahoro y’Imana abe kuri we), umwe mu bashinzwe umutekano bari aho, yarashwe mu kaguru n’uwitwa Muhamad Hassan araswa hanyuma na mugenzi we bagwa aho. Igipolisi kivuga ko ahabereye ibi hahise hagotwa na Police […]Irambuye

Volleyball: U Rwanda rwatsinze Uganda Seti 3-2 bigoranye

Uyu mukino wahuje amakipe agize Itsinda rya gatanu mu marushanwa nyafrika y’umukino w’amaboko (Volleyball), ahuza ibihugu byo muri aka karere wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ntoya I Remera, warangiye u Rwanda rutsinze Uganda amaseti atatu kuri abiri. Uyu mukino watangiye ushyushye, wagaragayemo imbaraga ku mpande zombi. Amaseti abiri ya mbere yatsinzwe na Uganda […]Irambuye

Igikomangoma William yishimiye kwibaruka UMUKOBWA

Igikomangoma William uzima ingoma ya cyami y’Ubwongereza yabwiye imbaga y’abaturage yaraye hafi y’iwe itegereje kubwirwa ko babyaye ndetse no kumenya igitsina bibarutse, ko we n’umugore we Kate bishimiye kwibaruka umukobwa. Uyu mukobwa avutwe asanga musaza we witwa George. Kate yibarutse nyuma y’amasaha atatu yari amaze kwa muganga. Ministre w’intebe David Cameron yashimiye aba babyeyi ko […]Irambuye

Menya uko umwana akura igihe Nyina amutwite

Abahanga bo muri Chicago Museum of Science and Industry bakoze akantu mu ikoranabuhanga kerekana ukuntu umwana akura ari mu nda ya Nyina. Aka kantu kerekana ukuntu inyama zo mu nda z’umugore zikora iyo igihe cyose amara atwite. Zimwe mu ngingo zigaragara ni ibihaha, umutima, uruti rw’umugongo n’izindi. Uko umwana agenda akura ari munda niko ingingo […]Irambuye

en_USEnglish