Kenya: Imyuzure yatumye imiryango 300 iva mu byayo
Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko iimvura nyinshi yatangiye kugwa kuri uyu wa mbere ubu imaze gutuma imiryango 300 yo mu duce twa Kisumi na dHoma yimuka ikava mu byayo ndetse ko iyi mvura yasenye amazu, ihirika imidoka ndetse n’ibindi byinshi birangirika.
Kubera iyi mvura imigezi ya Maugo, Awach Tende, Rangwe na Riana yuzuye irarengerwa , amazi asakara mu ngo z’abaturage no mu mihanda.
Uduce twibasiwe cyane ni utwo muri Kabogo, Kisumu, muri Kagan y’Uburasirazuba, Kochi wo mu Burengerazuba no mu Burasirazuba, na Homa.
Amatungo n’imyaka yari imaze kwera byangiritse ku buryo hari impungenge z’uko abaturage bazasonza.
Abatuye mu duce twagezweho n’ibi bibazo bavuga ko icyatumye ibintu bikomera ari uko nta mashyamba ahari ndetse nta n’imingoti ihari ngo bifate amazi.
Nation FM ivuga ko iyi myuzure imaze guhitana abantu batandatu ariko ngo ibikorwa by’ubutabazi bitacyakomeje ngo barebe niba nta bandi bafashwe n’imisitwe(ibyondo byo hasi mu mazi menshi).
UM– USEKE.RW
3 Comments
Pole watuuu wa uko Kenya.
Pole sana watu wa huko kwetu Kisumo na mahali pengine. Ombeni serikali itengeneze njia za kupitia maji
Pole Mungu awasaidiye kabisa muripata hari mbaya sana!
Comments are closed.