Digiqole ad

Ban Ki Moon yohereje intumwa i Burundi yo guhuza abashyamiranye

 Ban Ki Moon yohereje intumwa i Burundi yo guhuza abashyamiranye

Said Djinnit hamwe na President Nkurunziza uyu munsi baganira

Umunyamabanga wa UN , Ban Ki Moon yohereje Said Djinnit ngo amubere intumwa yihariye yo guhuza President Nkurunziza n’abadashaka ko yiyamamariza Manda ya gatatu mu matora azaba muri Kamena uyu mwaka.

Said Djinnit  hamwe na President Nkurunziza uyu munsi baganira
Said Djinnit hamwe na President Nkurunziza uyu munsi baganira Photo: Presidence Burundi

Said Djinnit arajya mu Burundi kureba uko yahuza uruhande rwa President Nkurunziza n’abagize amashyaka atavuga rumwe nawe badashaka ko yakwiyamamariza kungera kuyobora Uburundi ngo kuko Itegenshinga n’amasezerano ya Arusha bitabimwemerera.

Umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon yasabye ko ubutegetsi bwareka abantu bakigaragambya bakerekana ibyo babona ko bidakwiriye, kandi bukareka abaturage bakabasha guhurira mu makoraniro manini nk’inama n’ibindi.

Itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya UN rirasaba kandi ko habaho iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’impande zombi mu bushyamirane bwabanjirije kwemezwa kwa Nkurunziza nk’umukandida wa CNDD-FDD ndetse n’ubwakurikiyeho.

Iri tangazo rivuga ko umuntu wese uzagaragaraho uruhare urwo arirwo ryose muri biriya bikorwa, azabibazwa n’amategeko.

Ban Ki Moon yasabye impande zihanganye kwirinda amagambo akarishye yatuma habaho imyiryane mu baturage kandi bakirinda gutuma amasezerano y’amahoro bagezeho biyushye akuya aba impfabusa.

Ejo hashize, Ibiro bihagarariye Ubwongereza mu Rwanda no Burundi nabyo byahaye gasopo abantu bose bazabuza abaturage kwerekana uko babona ibintu binyuze mu myigaragambyo.

Guhera ku wa Gatandatu ushize, Abarundi batuye mu mijyi barahagurutse bajya mu mihanda kwamagana ikemezo cya CNDD-FDD cy’uko Nkurunziza ariwe uziyamamaza ahagarariye ririya shyaka.

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Perezida NKURUNZIZA nareke kwica nkana itegeko nshinga arangize manda ye aruhuke nibwo abarundi bazamwubaha ariko , nakomeza kugonda ijosi ibyo yakoze byose mu myaka 10 birasenyuka kandi azaruhukira muri gereza cyangwa mubuhungiro

  • Njyewe uko mbibona, Ahubwo Nkurunziza ashobora gupfa atagiye mubuhungiro! Ntabwo amerewe neza ahubwo yitonde cyane. Biragaragara ko I Burundi hagiye kuba intambara yo kurwanira ubutegetsi kandi abatavuga rumwe na Nkurunziza bafite imbaraga, inararibonye muri politiki, abasirikare benshi ntabwo bashyigikiye Perezida uriho…. yewe, murashishoze muzaba mumbwira.

  • NAKURIKIZE INAMA YAGIRIWE NUMUGORE NIBA YUMVA YIFUZA AMAHORO YE NAYABARUNDI. ave kubutegetsi

  • Ibi bibera i Burundi bitange isomo kubirorwa basaba ngo itegeko nshinga rihindurwa muri ikigihugu. Nizere ko HE wacu we atazagwa muri uyumutego bashaka kumutega.

    • wapi muvandimwe ubyurwanda byo bitandukanye cyane na biriya abanyarwanda harindintera tugezeho

  • Iby’Urwanda byo bitandukanye n’iby’Uburundi,,Abanyarwanda barashaka ko H.E PAUL KAGAME akomeza kuyobora kubera ibintu byinshi yakoze kandi bikagira n’ingaruka nziza kumibereho myiza yabo,,Niba ibimaze kugerwaho mumyaka 20 biruta ibyagezweho kuva igihe cy’ubukoroni kugeza 1994,,ntakabuzako mumyaka 20 yindi urwanda ruzaba rugeze kure,,

  • umva mwakagirimanamwe mureke amarangamutima mwishyire mumwanya wankurunziza,ninde wakemera kwegura?ese abo bamurwanya niki bamushinja?nibukunguki bakeneyeko aheraho akora ibitangaza?abazungu ntibakabeshye ngo mugendere nukigare iyo democarasi bavuga yatuma tumarana afurika ifite uko iyobowe kuburyo itegeko nshinga ridahagije kugirango president aveho.jye numutima wajye wose nshyigikiye pierre kdi inziko azatsinda uru rugamba.mureke tureke kugendera mukigare

  • Wowe wiyise bajoespu wumva uri muzima??Niki Peter yakoze imyaka 10 ishize kigaragara?uretse amacakubiri,ubukene,inda nini,… none yatangiye no kumena amaraso yinzira karengane
    Urumva haraho utaniye ninterahamwe cg ziriya ngo ni imbonerakure
    mujye mwibuka ko hari uri hejuru ya byose

    • umva wowe wiyise umwali,sha reka gutontoma utazi ibihigu birwana,wampa urugero rwingoma itica?ese nkurunziza umurega iki atagezeho ashingiye kubukungu bwuburundi.fungura amaso ubanze umenye icyo ushaka gutangaho igitekerezo kdi wirinde gutukana.uburundi bavanyeho nkurunziza ureke utegereze icyizababaho,igihugu cyizarimbuka.reka tubihange amaso.muve mukigare,uburundi uyobora wese hakaba umutekano bagakwiye kuba babimwubahira naho iterambere nibo bambere bakwiye kuryishakamo kko igihugu ntaho kivana.

      • bajoespu reka nkwifashirize nkubwire nti nubwo ushyigikiye Nkurunziza, simpakanye ko hari bibi cg byiza yakoze ariko niba warigeze uba i Burundi cg uhatemberera uzasanga ntaho bavuye ntaho bagiye kuko harama uri mu ruhande rwa Nkurunziza kandi ikindi usanga igihugu kiri kugwiza ubukene bukomeye aribwo butuma bamutora amakosa bitari ngombwa cyane. Gusa ku ruhande rwanjye nta cyiza mubonamo nabe agiye kuko ziriya mvururu cg ikindi cyose cyagira ingaruka k’u Rwanda. Yaba umugabo atanze intebe hanyuma akubahwa cyane ko aribyo benshi barwanira.

        GOD BLESS RWANDA

  • Sha nta byinshi gusa niba ntabushobozi abaturajye muri rusange bamubonamo niyihangane,ntakundi gusa ntimwibaze kurwanda ibyo byacyemutse kera.

  • abantu bagiye banyurwa koko!!! buriya nka President NKurunziza ntanyuzwe nigihe amaze ayoboraaa cyangw arabona haribyo atarakora yumva ko azabikora muyindi manda? otherwise lets all pray for Burundi

  • nta guhindura itegeko nshinga bishobora gusiga amahoro kimwe no kwiyongeza manda binyuranyije n’itegeko nshinga. U Burundi butubere urugero. igihe amategeko atazakurikizwa bizatera ibibazo vuba cyangwa kera.

  • Inkoni ikubise mucyeba ngo bayirenza urugo!!! Ndabona amaherezo na hano iwacu bitazoroha kabisa!
    Ese ko numva ngo Kagame we icyo atandukaniyeho na Nkurunziza ngo nuko we ari abaturage ubwabo bamwisabira yuko yakwongera kubayobora. Niba mu byukuri ariko bimeze bazatange uburenganzira bungana ku mpande zombi hanyuma tuzarebe uruhande rufite abayoboke benshi maze tuve mu mazimwe na amarangamutima ya abumva yuko aribo bonyine batekereza neza bakaba ngo badahari igihugu cyagwa hasi! !!

    • Hanyuma se Kassim we, ubwo urashaka kuvuga iki ra? barakubeshye ntago u Rwanda ruzasubira i nyuma cyane ko ariyo ndoto ya bamwe muri mwe ndetse nawe rugeretse. Icumu ryarunamuwe di, kandi i ngoma si ya yindi kuko aho tugeze ubu nuzamura umutwe tuzawumena nyine ushaka kongera gushyira abanyarwanda mu kaga.

      Mugende muragatsindwa n’uwiteka Imana yadutabaye ikadukura mu kangaratete.

      • yampay inka data , es ubu wowe na Kassim ufite ubugomeni nde ,…..?

        Ko uvugana umujinya w umuranduranzuzi muri comments aho umubonye ntiwamukuramo iyo kotsa ?

        Nan ubu ndibaza ikiba Kassim avuze gituma umucyurira bigez aho!

        Urwango nk uru rwawe nduheruka muri za 95 , 96 ,

        Nyagasani akwiteho my dear

  • Bavandimwe cyane cyane bajoespu, u burundi ni igihugu tuzi cyane tubamo buri musi.ntabwo wavuga ngo nkurunziza yahereye ku busa ku buryo yananiwe kuzamura igihugu, ubwo se niba utirengagije uzirikana intambara na jenoside yabaye mu rwanda kuki u rwanda rwabashije kuzamuka ku buryo buri wese abibona. Naho se u burundi wagizengo nubwo habaye ibibazo byigeze bigera nkaho u rwanda rwageze, rekeraho rero kuvuga ko nkurunziza afite ibimurengera kuba atarazamuye abarundi n uburundi. I burundi ugura imodoka nziza colonel runaka yayifuza ukayimugemurira wenyine ukayimushyira iwe waba utabikoze ukarara witabye rurema kandi nayo bakayigutwara n ibindi ntiriwe mvuga uru n urugero buri wese uba muri kiriya gihugu yakubwira. Ubwo se ibi nibyo nkurunziza yaje gukora, akarengane, kwigwizaho imitungo mu buryo budafututse, gukenesha rubanda, gucecekesha andi mashyaka, kwica, kurenganya. Have have rekeraho uriya mugabo nagire bwangu abise n abandi bagerageze naho ubundi arikururira amakuba nka ya ba bagbo, kadaffi ba blaise n abandi muzi

  • Abubwo jyewe mbona igihugu cyacu cyo kizi uko ibyacu byatangiye muri 1993 na 1994 gikwiye gutabara abarundi hatazaba amahano nkayabaye ino kuko urebye ibirimo kuhabera biraganisha aho twanyuze muri 1994. Kandi buryo ngo urugo rw umuturanyi yo ruhiye uratabara kuko iyo udatabaye n iwawe harashya. By umwihariko burya u burundi n u rwanda abazungu babyiza ibihugu by impanga kandi koko ni impanga. Ibihugu bisangiye amateka ururimi, amoko byose rwose ni nk igihugu kimwe niyo mpamvu iyo kimwe kigize ikibazo n ikindi kiba gikwiye gutabara hakiri kare. Mzee wacu nagire icyo akora tuzi neza ko abishoboye kandi natwe turahari adukozeho twahaguruka tugatabara abavandimwe

  • ARIKO KUKI ABANYAFURIKA BATARI KUGIRA ICO BABIVUGAHO? BIRASHOBOKA KO BOSE BATIFUZA KUREKURA UBUTEGETSI. BYUMWIHARIKO URWANDA RUGOMBAGUFATA IYAMBERE.ABAPERESID BOMURI AFURIKA NTIBANYURWA.

  • Uzarebe muri East Africa ko hari umutegersi unenga nkurunziza, nuko bose ntaho bataniye nawe, ahubwo icyo nkurunziza azira nuko aba opposition yabahaye ijambo ryinshi, iyo aza kuba yarabinjiriye hakiri kare, ubu nta numuturage uba wigaragambya

  • que Dieu vois que Dieu judge

  • Amahoro niyoyingenzi niba abaturage benshi bashigikiye nibamureke akomeze kandi nkurunziza yabashije kubanisha abarundi nabanyamahanga abatutsi, aba hutu, ab twa yewe nabanyekongo babanyamulenge yabatuje ahubwo nakomeze yigire kurwanda ateze igihugu imbere ntakidashoboka agatho se uriwa uvugako aserukira ubwoko bumwe niwe bashaka ngaho khadafi nurugero ahubwo mumusengere kumana imuhe ubwenge natangiye kumusengera buriya wasanganyine imana yongeye kumuha umwanyango agere kubyo atagezeho thanks democracy first

  • Mwitonde abashaka kugereranya Mzee wacu na Nkurunziza!!!!!Mzee wacu ibikorwa bye ku Banyarwanda n’U Rda birivugira.Ibyo Mzee adukoreye m,u myaka 20 gusa, donc Iterambere,Amashuli,Ubucuruzi,mbese sinabirondora bigaragarira buri wese,mu gihe u Burundi ugenda Secteur yose ugasanga harimo ikigo 1 cy’amashuli abanza!Reba nyakatsi i Bdi noneho zo nta n’idirishya zigira,yewe uwafata u Bdi akabwomeka ku Rda ubundi ukareba ngo”Turajya mu ijuru tudapfuye!!!”Nyagasani afashe u Bdi n’Abarundi

  • ABAGERERANYA URWANDA NUBURUNDI MURIBESHYA CYANE,KUKO URWANDA RWARENZE UBURUNDI KURE,ABASENGA NIM– USENGERE UBURUNDI NAHO URWANDA IMANA IRUTAHAMO!

Comments are closed.

en_USEnglish