Digiqole ad

Twitter, Facebook na WhatsApp byahagaritswe i Burundi

 Twitter, Facebook na WhatsApp byahagaritswe i Burundi

Nta rubunga nkoranyambagaruri gukora i Bujumbura

Inzego z’umutekano mu Burundi zafunze imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na WhatApp mu rwego kubuza urubyiruko guhererekanya amakuru. Abayobozi b’i Bujumbura bavuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kubuza urubyiruko gukomeza kubiba umwuka mubi no gutegura imyigaragambyo.

Nta rubunga nkoranyambagaruri gukora i Bujumbura
Nta rubunga nkoranyambagaruri gukora i Bujumbura

Leta y’Uburundi imaze gufunda Radio ishatu harimo na Radio Publique Africaine(RPA) ndetse n’abanyamakuru bamwe barafunzwe abandi bamburwa ibikoresho byabo bashinjwa gutiza umurindi imyigaragambyo yamagana ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu nyuma y’ebiri yemererwa n’amasezerano ya Arusha.

Mu Ukuboza 2010  mu bihugu by’Abarabu mu myigaragambyo yakozwe n’urubyiruko rutifuzaga gukomeza kuyoborwa n’abayobozi bari bamaze igihe, imbuga nkoranyambaga zatumye uru rubyiruko ruhaguruka zarafunzwe n’ubwo imyigaragambyo itahagaze.

Umunyamakuru wa BBC i Bujumbura avuga ko guhagarika Leta yasabye ikigo kigenzura imikorere guhagarika izi mbuga ndetse n’izindi mbuga zitangaza amakuru ku murongo wa Internet ntizifunguka mu Burundi.

Ibi ariko ngo ntibyaciye intege abigaragambya kuko ngo bakomeje kwamagana ko Nkurunziza yaziyamamaza.

Abantu bagera kuri batatu nibo bamaze kugwa mu myigaragambyo y’abaturage bakozanyaho n’abapolisi baza kubakoma imbere ngo batagera mu mujyi rwagati wa Bujumbura.

Abaturage bo baramaagana Manda ya gatatu ya Nkurunziza bagasaba kandi ko RPA yongera gukora
Abaturage bo baramaagana Manda ya gatatu ya Nkurunziza bagasaba kandi ko RPA yongera gukora

UM– USEKE.RW

 

9 Comments

  • Ibimenyetso bya leta igite ingufu nkeya.

    Ibi ni nibimenyetso ko leta yifuza kuza guhitana abantu bucece nta info isohoka.

    Ababifitiye ububasha mutabare kabaye hepfo ahoooo.., ahantu hageze FDLR nta gisigaye !!!

  • Ibi birerekana ko ubutegetsi bwagiye byarangiye iyo butangiye gufunga amaradiyo n’imbuga nkoranya mbaga, abarundi ndabashyigikiye 100% uyu Nkurunziza uri mu manyanga ahubwo nibamufata bazamujyane ICC aryose amaraso y’abarundi amaze kumeneka.

  • @MUNYARWANDA
    Bon ivyo uvuze ko FDLR yagezeyo sindabihakanye ariko nimba ubisoma mu binyamakuru nkanje nibaza ko hari izindi nkuru uriko wirengagiza zivuga ko bishoboka ko n’igisirikare c;U Rwanda citeguye kuja gutabara! Nimba FDLR yoba arico citwazo cabamwe kugira ngo bambuke impaka ngo baje gutabara nibaza ko boba bariko bihenda! Ikibazo gihari n’iki: Turasoma amakuru ariko kuyashira kuri balance biratugora. Sinzi gusa iconzi nuko batokwambuka ngo iyo myigaragamvyo ihereraho. Ikindi uraraba neza nimba umunyarwanda wese atari INERAHAMWE kuko numvise babirabira ku kuntu avuga!

  • Mbona Nkurunziza yarakwiye gufatwa agashyikirizwa inkiko gufunga communication ubwabyo birerekana ko nawe abizi ko ari mumanyanga nizereko imiryango mpuzamahanga n,ibihugu bibanyi bitazarebera ibirikuba mu Burundi.

  • Erega niba hari ibyaha yakoze,akaba ari gutinya ko abibazwa niyemere abibazwe areke kubihungira muri mandat ya gatatu.Niwe murundi wenyine ushoboye kuyobora Uburundise ngo nabyo tubimenye?Nzaba mbarirwa ibyo muburundi gusa Imana itabare abarundi.

  • ariko ubundi ko najyaga nirirwa nsoma hano no ku gihe ngo uyu Nkurunziza ni umukristu wa hatari witabira ibiterano, none knaba mbona ibikorwa bye nta bukritstu burimo? ni ukuba umukristu gusa mu giterane , yasubira muri politiki akaba arabiparitse? aka ni akumiro mba ndoga rwesamadongo twaratamye! ibyo muri Africa byarenze kuba agahinda byabaye ibitwenge pe. ubu nyine umuntu azajya ava kubutegetsi aruko apfuye tu? http://www.kumirwa.com

  • Ngo ni umukristo? murasekeje Politique ntivangwa nubukirisito Nkurunziza yananiwe kuzuza inshingano ziwe none arashaka kwihisha muri Presidence Gusa Nashaka abe akuramo ake karenge.

  • Pierre Nkurunziza l’homme de Dieu Elis par le peuple sous la designatio de Dieu, niko njya mbona byanditse kuri facebook

  • Abategetsi bu Burundi bashatse bakumva rubanda nyamwinshi icyo babasaba (Petero Nkurunziza) areke kwitoza 3eme mandats! Kuko siwe wenyine ushoboye kuyobora sur tout q abo yakayobe batamushaka!
    ABARUNDI@ Muri kuraga abana banyu IMYENDA,AMATIKU & INZANGANO,Muri kwisuzuguza Amahanga,Muri gusenya ibyo mwubatse mu myaka 10 ishize# Imbunda (Imohoho) leta yaguze mu Misoro yanyu mwatanze mwibishye icyuya….Nizo Leta irigukoresha ibica hirya no hino,Abandi Muhunga@ Ubwo se mwazatera imbere gute koko??!

Comments are closed.

en_USEnglish