Digiqole ad

Gukundwa no gukunda ni iki k’ingenzi kurusha ikindi?

 Gukundwa no gukunda ni iki k’ingenzi kurusha ikindi?

Ese abantu iyo bavuga ko bakunda abandi baba bashaka kuvuga iki? Iyo bavuga se ko bafite abakunzi baba bashaka kuvuga bande? Ese nturavuga ngo runaka akundana na runaka? Ese burya washakaga kumvikanisha ko babanye bate?

Muri kamere muntu habamo gushaka cyangwa kwifuza gukundwa. Ibi ni ibintu twarazwe n’abo twakomtseho. Mu yandi magambo ibi biba mu maraso.
Igitumye nandika iyi ngingo ni ukugirango mumfashe kumva ikibanziriza ibindi hagati yo ‘gukunda’ no ‘gukundwa’.

Iyo ukunda ubikora wumva nta ngingimira ku mutima. Wumva ubikora kuko bikurimo. Kubera iyi mpamvu umukunzi w’ukuri ntiyita ku kiguzi bimusaba cyaba mu mafaranga, mu byiyumvo(sentiments, emotions) ndetse n’imibanire hagati ye n’uwo akunda.

Abagabo bakunda abagore babo bemera ‘kurara Rwantambi’ abagore babasuzuguye ariko ntibatezuke ku rukundo babakunda.

Abagore bubaha abagabo babo baremera bakarara amajoro babategereje ngo batahe iyo bagiye mu tubari cyangwa mu zindi gahunda abagore baba batabwiwe mbere y’igihe n’ibindi byinshi tutarondora hano.

Kubera impamvu tuvuze haruguru, hari bamwe bavuga ngo: “Uriya yakunze uriya yasaze cyangwa? Wasanga yaramuroze! Arijye sinakwirirwa nivuna

Iyo ukundwa urishima kuko uba ugaragarizwa y’uko ufite agaciro mu maso y’ugukunda kurusha abandi. Hari bamwe bahita babyibuha, wababona nyuma y’igihe runaka ukibaza aho uwo mu byibuho waturutse bikagushobera!

Gukundwa ariko ni IKIBAZO! Muti: “Kubera iki kandi bibyibushya?”

Iyo ukunzwe wibaza impamvu zabyo. Iyo ari ubwa mbere bwo wumva ari ibintu bishishikaje, biteye amatsiko kandi biteye ubwuzu.
Ariko iyo wigeze gukundwa mbere, bikaza kugenda nabi wibaza uko bishobora kuzagenda wongeye gutenguhwa n’uwo wita ‘umukunzi’.

Gukundwa ni igikundiro ariko iyo ubyemeye uba ufashe icyemezo cyo gutanga nk’uko wahawe. Akenshi uko utanga biterwa n’uko wahawe.

Abakundana by’ukuri bemeza ko kubera ukuntu urukundo ruryoha, uruhawe iyo afite umutima warezwe mu cyubahiro no mu rukundo, nawe urutanga atitaye ku ngaruka bizazana.

Uwakunzwe nawe iyo afite ziriya ndangagaciro, aranyurwa ibindi bikazaza nyuma.

Ese nimunsubize hagati yo gukunda no gukundwa ni iki gifite agaciro kurusha ikindi ko bose bavuga kimwe?

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Gukunda mbona aribyo bifite agaciro. Naho gukudwa byo nta ruhare umuntu abigiramo. Ariko Gukunda ni umwenda buri wese aba afitiye abandi. Gukunda nko gukora icyo ugomba gukora ni byo byingenzi.

  • Byose biruzuzanya kandi bikanababaza kimwe. Ushobora gukunda ariko uwo wakunze ntagukunde.

    Kandi ushobora gukundwa ugukunze wowe ukumva utamukuze.

    Iyo ukunze wumva wakwitangira umukunzi wawe, niukuvuga ko ntakintu kibi wumva cyamubaho.

    Gukundwa biragaruka mugu kunda, niukuvuga ko hari uba yagukunze, wumva yakubera byose yakwitangira muribyose.

    Kubwange rero byose bifite agaciro kangana.ntakirusha ikindi kuko byose biruzuzanya.
    wakundwa ukazakunda kandi wakunda ukaza kundwa.

  • ?

  • Gukundwa

  • Gukundwa Biba Byiza Ariko Bigutera Kwibaza Impamvu Ari Wowe Yahisemo,
    Biba Byiza Kurasha Iyo Ubwiweko Ukundwa Nuwo Watekerezaga.

    Ahubwo Wakora Iki Kugirango Umenye Ko Umuntu Agukunda Bitagamije Amaronko Agukeneyeho?

  • SALUT URAKUNDA ,ARIKO KUBONA UGUKUNDA ATASHYIZEMO IMIBARE NI MANA

  • gukunda cyangwa gukundwa kuri iki gihe ntacyo bimaze. byose ni kash. cyakora gukunda amajyini n’abapfumu n’abakonikoni nkeka byafasha.

  • Gukunda no gukundwa ntibibaho ndetse nibyo bita urukundo ntikibaho. Cyokora jye nemera ko umuntu wese yikunda! Ibyo akora byose aba aganisha kubimushimisha we ubwe!!!!!!!!!!!!

  • love doesn’ t always mean having a boyfriend or girlfriend. LOVE means having someone who trust, support, care, understand you more than a LOVER.

  • Njye numva ibyiza ari uko nakunda, naho gukundwa byo ntacyo bipimishwa! ashobora kukwereka ko agukunze kdi aruburyarya, ako iyo wamukunze byukuri iyo bibayeho mugashwana ubasha kwihangana ndetse ukumva ubohotse kuko muri wowe uba wumva ntacyo utakoze, Njye uwo nkunda ndabibona ko atabyizera ahora abona ko muryarya ndetse nanjye ntanyizera gusa sinjya nica intege nzamukunda nubwo atankunda nkuko mbyifuza wenda nzitwe Intwali y’urukundo! yewe keretse mbyanditse nkubuhamya kdi mpamya ko bitabura abo bifasha kuko kwandika aha nka coment byarambirana, abo mbangamiye kubera ubwinshi bwabyo mumbabarire.

    • ubwobuhamya bwawe bwamfasha ! ese nabubona gute ?

    • Nange ndabucyeneye,

Comments are closed.

en_USEnglish