Ndi umugore w’abana bane. Njye n’umuryango wanjye dutuye i Remera . Umugabo wanjye atwara taxi voiture ariko amafaranga akorera ayajyana ku ‘betinga’ ngo arebe ko Ikipe ya betingiye yatsinda maze bakamukubira kenshi. Akunda kubetinga kuri Arsenal na Barcelona . Akenshi iyo yabetinze araribwa. Ntatinya no gushyiraho ibihumbi 80 aziko nibamukubira inshuro runaka azagutahana menshi kurushaho […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu abakozi bagize Ikigo kitwa ‘New Transaction Union for Mentorship and Advocacy’ ( NTUMA ), basuye kandi baha abana barwariye mu Bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo amata, amasabune kandi babasengera ku Mana ngo izabafashe barware ubukira. Mu ijambo Mukarubayiza Florentine uyobora iki kigo yabwiye ababyeyi b’aba bana ko batari bonyine […]Irambuye
Mu itangazo Bralirwa yageneye abanyamakuru ivuga ko yahuye n’ibibazo mu bucuruzi bwayo mu mpera z’umwaka wa 2013 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2014, ariko ngo byaje guhinduka mu gihembwe cya kabiri birushaho mu gihemwe cya kane cy’uwo mwaka. Mu mwaka wa 2014 Brallirwa ivuga ko urwunguko rusange rwazamutseho 0.9%. Ingano y’ibyacurujwe yazamutse ku kigereranyo […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umurimo wabereye mu karere ka Muhanga, uhuza bamwe mu bayobozi bahagarariye amatorero, ndetse n’abakozi bakorera umushinga wa Compassion Internationale mu karere ka Kamonyi, Muhanga, na Ruhango,umuyobozi wungirije mu itorero Présbytery Remera Rukoma, Pasiteri Mukeshimana Jean Marie Vianney yavuze ko abakozi mu matorero atadukanye bagombye guhabwa igihembo nubwo cyaba ari […]Irambuye
Umuhanzi witwa Ndicunguye Olivier uzwi ku izina rya Noliva arizeza abakunzi be ko kuri uyu wa mbere azashyira hanze indirimbo yise ‘Kabiri, Gatatu’ yakoreye mu gihugu cya Thailand mu rugendo amazemo iminsi. Noliva avuga ko muri iyi ndirimbo agaragaramo asaba umukunzi we imbabazi inshuro zirenze imwe kuko ngo ubundi hari igihe usaba umukunzi wawe imbabazi […]Irambuye
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umwe mu bakora umwuga wo gusana ibinyabiziga byahuye n’ikibazo ukorera kuri Station ya SP Remera, yagiriya bagenzi be inama yo kwirinda umwanda no kongeera ikinyabupfura. Uyu mugabo utashatse ko tumuvuga amazina, yavuze ko umwuga bakora ari ingirakamaro haba kubawukora ndetse no kubawukorerwa. Yavuze ko kugira ngo abakora uyu mwuga bakomeze kuwukora […]Irambuye
Amakuru IDF(Israel Defense Forces) ifite aravuga ko hari ababonye abarwanyi b’Aba sunni bitwa Nusra bakorana hafi na ISIS na Al Quaeda bari mu gace ka Golan gaturanye na Syria. Aya makuru yatangiye kuboneka ku wa Kabiri, yavugaga ko IDF yamaze kwisuganya muri aka gace, ikoranya ibifaro byayo byihariye ku Isi bita Merkava tanks n’intwaro ziremereye […]Irambuye
Ntawushidikanya akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere cyane kubera gusakaza no guhanahana amakuru mu buryo bwihuse. Gusa ubu benshi nabo batangiye kubona ingaruka z’ikoranabuhanga mu mibanire y’abantu. Imbuga nkoranyambaga zabaye ikibazo mu miryango y’abashakanye mu bihugu biteye imbere, ubu no muri Africa kimwe no mu Rwanda ngo niho hatahiwe. Ziri gutanya imiryango. Kubera kuva kuri mudasobwa ujya […]Irambuye
Mu nama y’umutekano yaguye yahuje inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Karere ka Huye, yabaye kuri uyu wa 29, Mata, abayitabiriye biyemeje ubufatanye mu kubungabunga ishyamba ry’Ibisi bya Huye ryugarijwe no gusenyuka kubera imvura nyinshi ituma inkangu irimbura ibiti kandi bifitiye akamaro ibidukikije n’abantu by’umwihariho. Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, urwego rw’ingabo mu karere na […]Irambuye
Ikinyamakuru The Guardian, kiremeza ko Umuryango w’Abibumbye wagerageje kuzimiza raporo yaregaga abasirikare b’Ubufaransa bagiye mu bikorwa byo gucunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique kuba barahohoteye abakobwa b’abangavu. Kubw’amahirwe ariko ngo Umuryango ufasha imbabare witwa Aids Free World wabashije kubona iyi Raporo uyishyikireiza The Guardian nayo irayisohora. Kubera ibirego biremereye bikubiye muri iriya raporo, Minisiteri yubutabera […]Irambuye