Digiqole ad

Dukundane Family igiye kwibuka ku nshuro ya 9 abajugunywe mu mazi

 Dukundane Family igiye kwibuka ku nshuro ya 9 abajugunywe mu mazi

Nyuma yuko Dukundane Family isuye inzibutso zitandukanye maze ikabona ko nta rwibutso abantu bibukiramo abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yateguye igikorwa ku nshuro yayo ya cyenda kizaba tariki ya 09 Gicurasi 2015 mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Mageragere, Akagari ka Kavumu mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo bivugwa ko hiciwe abantu benshi kugira ngo nabo basubizwe icyubahiro bambuwe.

Dukundane Family isobanura ko bamwe mu bazize Jenoside bashyinguwe mu cyubahiro ariko hakaba hari n’abandi bajugunywe mu mazi, imibiri yabo ikaba itarabashije kuboneka kugira ngo nayo ishyingurwe.

Iyi ngo niyo mpamvu uyu muryango ugizwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside wateguye iki gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka, kurwanya no guhangana n’ingaruka za Jenoside.”

Uyu muryango usobanura ko amazi yakoreshejwe nk’intwaro mu gihe cya Jenoside bityo ko ayo mazi yajugunywemo abantu yabaye amarimbi.

Dukundane Family isobanura ko akamaro k’iki gikorwa ku wapfushije ari igira ukumwibuka abe kandi ngo ni uburenganzira bwa ngombwa bwa buri muntu.

Iki kandi ngo ni igikorwa kiruhura umutima w’uwabuze uwe, kikanaha agaciro uwe yabuze.

Kwibuka abazize Jenoside mu buryo nk’ubu bituma ababuze ababo bafatana mu mugongo, bikereka amahanga ibyabaye kandi bikanyomoza abapfobya cyangwa abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bizafasha kandi Abanyarwanda kugera kuri gahunda bihaye y’ubumwe n’ubwiyunge.

Iki gikorwa cyateguwe na Dukundane Family ifatanije n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’aho igikorwa kizakorerwa, kandi kizitabirwa n’abanyarwanda b’ingeri zose.

Mu nshuro umunani ziheruka uyu muryango wibuka Abatutsi bajugunywe mu mazi, Dukundane Family yagize uruhare mu gukusanya amazina y’abarenga 400 maze bubaka urukuta bashyiraho amazina yabo bafatanije na SURF-RWANDA(Survivors’ Fund-Rwanda) ndetse n’Akarere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo.

Imwe mu migezi uyu muryango umaze gukoreraho ibikorwa byo kwibuka harimo Akagera, Muhazi, Kivu, Sebeya, Akanyaru na Nyabarongo.

Mu gutegura iki gikorwa, abanyamuryango ba Dukundane Family uko ari 320 bafatanije n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu nka IBUKA, AVEGA n’iyindi, ,hamwe n’amashuri makuru na za kaminuza, inzego za Leta n’izabikorera n’abandi bantu ku giti cyabo babyifuje.

Dukundane Family ifite gahunda yo kuzagera mu ntara zose mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo ababuze ababo hirya no hino bajugunywe mu mazi.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Dukundane family mukomereze aho dusubiza agaciro abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 twubaka n’igihugu cyacu muri rusange.

    • Dukundane Family irabashimira kudushyigira mugikorwa cyo guhesha agaciro abatutsi bajugunywe mu migezi muri jenoside yabakorewe ndetse no gufata mu mugongo imiryango yababuze ababo.

Comments are closed.

en_USEnglish