Karongi: Serivisi zo kuboneza urubyaro mu biro by’akagari bishaje cyane

*Bivugwa ko MINISANTE yatanze amafaranga yo kuvugurura akanyerezwa, *Ku kigo cy’ubuzima cy’abihaye Imana kuri hafi ntihatangirwa serivisi zo kuboneza urubyaro. Serivisi zo kuboneza urubyaro ubusanzwe zitangirwa ku bigo Nderabuzima, abaturage bo mu kagari ka Gasharu Umurenge wa Mutuntu bakenera izi serivisi bo bazihererwa mu nzu ishaje ikoreramo n’ubuyobozi bw’Akagali, bakavuga ko babona bidakwiye. Hari amakuru […]Irambuye

Nyamasheke: Barifuza ko bisubiza igikombe cyo kwesa imihigo babikesheje ubuhinzi

Abakora ubuhinzi  mu karere ka Nyamasheke kigeze guhiga utundi turere mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2010 bavuga bashyize imbere gukora cyane kugira ngo bisubize iki gikombe. Umwaka wa 2010 ni bwo akarere ka Nyamasheke gaherutse kwegukana gikombe cy’imihigo cyanahimbiwe indirimbo n’abaturage bahatuye, aba baturage biganje abakora ubuhinzi bavuga ko bibabaza kubona iyi ndirimbo imaze […]Irambuye

Rusizi: Umusore w’imyaka 23 yishwe n’amashanyarazi bitinda kumenyekana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, mu kagali ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe, Iraguha Pierre w’imyaka 23 wari umushumba w’ingurube yishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yajyaga kuyora amaraso (ikiremvi) y’inka zibagirwa mu ibagiro ry’akarere. Abari hafi y’aho uyu musore yaguye bavuga ko urupfu rw’uyu musore barumenye bitinze. Abari hafi aha, babwiye Umuseke ko uyu […]Irambuye

Kunyereza amaFrw ya ‘Mutuelle’: Ntawakwirengagiza ko byabaye…Leta ntiyacecetse-Bahame H.

*Abanyarwanda 8% bavuye mu kiciro cyo gutangirwa umusanzu wa ‘Mutuelle de Santé’, *2015-2016, Mutuelle de Santé yitabiriwe kuri 81.68%, Kicukiro ni iya mbere, na Rubavu ya nyuma, *Mu kiciro cya mbere, Leta izabishyurira 2000Frw,…abari mu cya kane biyishyurire 7000Frw, *Ibivugwa ko abivuriza kuri ‘Mutuelle de Santé’ badahabwa agaciro, ngo bigiye gukemuka Ikigo cy’Ubwiteganyize mu Rwanda, […]Irambuye

Nyamasheke: Ubuyobozi burizeza imihanda abamaze imyaka 22 badakoresha imodoka

Abaturage bo mu mwigimbakirwa (agace k’ubutaka bwinjira mu kiyaga) ugize akagari ka Shara, Mu murenge wa Kagano bavuga ko babangamiwe no kuba muri aka kagari nta modoka ihabarizwa ngo ibafashe kugeza ku isoko imyaka bejeje, bigatuma imwe mu miryango ikomeza kugarizwa n’ubukene. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko mu ngengo y’imari ya 2016-2017 hagenwe amafaranga azakemura iki kibazo. Ndera Yohana, […]Irambuye

Uganda: Police yafashe Umudepite bivugwa ko akekwaho gushaka kwivugana Museveni

Michael Kabaziguruka uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na leta (FDC) mu nteko Ishinga amategeko yafatiwe I Kampala kuri uyu wa Gatatu mbere y’umuhango wo kumurikira Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ya Uganda ya 2016-2017. Mu itanagazo rigufi ryashyizwe hanze na police ya Uganda, rivuga ko undi muntu utagaragajwe umwirondoro n’iyi ntumwa ya rubanda, Kabaziguruka batawe muri […]Irambuye

MDE yashinje Munyagishari gusambanya umukobwa, nyuma amujugunya muri Sebeya ari

*MDE yahoze ari ‘Escort’ (umurinzi) wa Munyagishari, ngo yari akunzwe ku Gisenyi, *Uyu mutangabuhamya avuga ko yiboneye Munyagishari arasa umugore nyuma yo kumutegeka gukuramo imyenda akanga, *Ngo Munyagishari yatozaga Interahamwe, yategekaga ko Abatutsi bicirwa kuri ‘Komini Rouge’, *Ngo yakanguriraga Abahutu kwitwaza ubuhiri bwo gukubita uwo basanze ari Umututsi. Mu rubanza ruregwamo Munyagishari ukurikiranyweho kugira uruhare […]Irambuye

Umuntu wese uri mu bya ruswa umusibo ni ejo ejobundi

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko Minisiteri ayoboye ihangayikishijwe no kumva ko mu nkiko z’u Rwanda  hakunze gutungwayo agatoki ko hari mu nzego zirimo ruswa, aburira umuntu wese wabaye imbata yo kwakira no gutanga ruswa ko atazihanganirwa, ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka ngo abantu nk’aba bage batahurwa mu maguru mashya. Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Umuryango […]Irambuye

Ubufaransa bwafatiye ibihano abasirikare 5 bashinjwa ihohotera muri Centre Africa

Kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko igihugu cy’Ubufaransa cyafatiye ibihano abasirikare bacyo batanu bashinjwa gukora ibikorwa by’ibihohotera/ihohoterwa bakoreye mu gihugu cya Centre Africa aho bari bari mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro. Iyi minisiteri ivuga ko hari amaperereza atatu ariho akorwa kuri ibi bikorwa by’ihohoterwa rishinjwa abasirikare b’Ubufaransa. Aba basirikare bashinjwa gufata […]Irambuye

en_USEnglish