Digiqole ad

Rusizi: Umusore w’imyaka 23 yishwe n’amashanyarazi bitinda kumenyekana

 Rusizi: Umusore w’imyaka 23 yishwe n’amashanyarazi bitinda kumenyekana

Birakekwa ko Iraguha yakoze mu nsinga z’umuriro w’amashanyarazi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, mu kagali ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe, Iraguha Pierre w’imyaka 23 wari umushumba w’ingurube yishwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yajyaga kuyora amaraso (ikiremvi) y’inka zibagirwa mu ibagiro ry’akarere. Abari hafi y’aho uyu musore yaguye bavuga ko urupfu rw’uyu musore barumenye bitinze.

Birakekwa ko Iraguha yakoze mu nsinga z'umuriro w'amashanyarazi
Birakekwa ko Iraguha yakoze mu nsinga z’umuriro w’amashanyarazi

Abari hafi aha, babwiye Umuseke ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yaranyereye akiramira afata mu nsinga z’amashanyarazi agahita amufata.

Uwimana Jean Claude ukorera muri iri bagiro yavuze ko urupfu rw’uyu musore batinze kurumenya kuko batekereje ko agaruka bagaheba bajya kureba icyatumye atinda bagasanga yashizemo umwuka.

Uwimana Jean Claude ati “Yagiye ajya kuyora ikiremvi, turategereza turaheba, nyuma tuza guhitamo kujya kureba icyamubayeho, dusanga yashizemo umwuka.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe buvuga ko umubiri w’uyu musore wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Gihundwe, bukavuga ko urupfu rw’uyu musore rutunguranye.

Gervais ati “Byatubabaje, gusa biratunguranye cyane, iyi ni impanuka ariko ikwiye kudusigira isomo, abaturage bose barasabwa kwirinda insinga z’umuriro zangiritse, bakitondera aho babona amashanyarazi yateza ibibazo ndetse bakabimenyesha inzego zibishinzwe.”

Uyu muyobozi wanihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko ubuyobozi bw’umurenge bugiye gushakisha aho bigaragara ko insinga zishobora guteza ibibazo bakahatunganya

Iraguha Pierre witabye Imana yakomokaga mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Kanjongo, umubiri we ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Gihundwe ngo akorerwe isuzuma rya nyuma.

Nyakwkigendera yapfiriye ku ibagiro ry'akarere
Nyakwkigendera yapfiriye ku ibagiro ry’akarere

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

 

2 Comments

  • Yo uwo musore imana imwakire mubayo imuhe ibiruhuko bidashira kndi nimiryongoye ikomeze kwihangana murakoze.

  • Umuseke ndabakunda cyane gusa uyu musore Imana imuhe iruhuko ridashira ajyanye nabandi ba Kigali bose Baruhukire mu mahoro kubera imfu zibaye danje mwese RIP

Comments are closed.

en_USEnglish