Ruhango: Meya yashishikarije urubyiruko guhangana n’abapfobya

Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ishuri rikuru rya Gitwe, kuri uyu wa 16 Kamena, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier yashishikarije urubyiruko rwiga muri iri shuri guhangana n’abagoreka amateka bagapfobya jenoside. Iyi kaminuza yaremeye abarokotse batishoboye, ibaha inka enye. Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya kaminuza ya Gitwe, mu […]Irambuye

Uburezi 2015/16: abarenga 1/2 cy’abari barataye ishuri baragarutse

*2014-2015, Abataye amashuri bari 10.3%, 2015-2016 babaye 5.7% *Muri2014/15, MINEDUC yari yagenewe miliyari 113, 2015/16 ihabwa 102, ubu yahawe 98, Minisiteri y’uburezi yahurije hamwe abafatanyabikorwa bayo kugira ngo basuzume ibyagezweho mu mwaka ushize n’ibiteganywa muri 2016-2017. Minisitiri w’Uburezi avuga ko igishimishije muri uyu mwaka w’amashuri uri gusozwa ari igabanuka ry’abana bata ishuri kuko abarenga 1/2 […]Irambuye

Ntitwifuza uwahomba cyangwa ubura ubuzima kubera kutamenya iteganyagihe-Meteo.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge y’akarere ka Rusizi nka Buragarama batunga agatoki Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kutabagezaho amakuru y’ikirere n’ibihe bakavuga ko ari yo ntandaro y’igihombo batewe n’imvura nshyinsi yangije imyaka bahinga nk’umuceri. Iki kigo kivuga ko kitakungukira mu gihombo cy’abaturage bityo ko kigiye kujya kibagezaho aya makuru. Aba baturage biganjemo abahinzi b’umuceri, bavuga ko […]Irambuye

Cyamunara y’imitungo ya Usengimana abaturage baregeye Perezida, habuze ugura

Muri cyamunara y’imitungo ya rwiyemezamirimo Usengimana Richard wagarutsweho n’abaturage ubwo perezida Kagame yasuraga Karongi kubera imyenda agiye ababereyemo, kuri uyu wa 15 Kamena abapiganirwaga kugura ikibanza (kirimo n’inyubako ituzuye) giherereye mu murenge wa Kimihurura, habuze n’umwe usubiza ku giciro fatizo cya miliyoni 180 cyari kimaze gutangazwa. Indi mitungo ye iri ahitwa Rwandex yo bagiye kuyiteza […]Irambuye

Prof. Nkusi ati “ishyamba si ryeru ku itutumba rya ‘Genocide’

Kuva kuri uyu wa 13 Kamena, I Kigali hateraniye inama irebera hamwe uruhare rw’ubuyobozi mu gukumira jenoside, Sen. Prof Laurent Nkusi avuga ko mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari hari ahagaragara ibicyezicyezi bya Jenoside kuko hari bamwe banyapolitiki bakoresha imvugo zigira abo zambura ubumuntu nk’izakoreshejwe n’abo muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. […]Irambuye

Nigeria: Undi wigeze gutoza ‘Super Eagles’ yitabye Imana

Nyuma y’iminsi itatu Stephen Keshi wigeze gutoza Super Eagles yitabye Imana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Shuaibu Amodu nawe watoje iyi kipe y’igihugu cya Nigeria yitabye Imana ku myaka 58 azize uburwayi butunguranye. Uyu mutoza watoje ikipe y’igihugu cya Nigeria apfuye hadashize icyumweru mugenzi we Stephen Keshi watozaga  ‘Super Eagles’ nawe yitabye Imana. […]Irambuye

Somalia: Al Shabaab yishe abantu 4 ibashinja gukorana n’ubutasi burimo

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu muri Somalia, Al Shabaab bigambye kwicira mu ruhame abantu bane babashinja gukorana n’ubutasi bw’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwa Kenya n’ubwa Somalia. Uyu mutwe uvuga ko aba bantu wiciye imbere y’imbaga, bagize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bayobozi bawo. Radio ‘Al […]Irambuye

‘Passwords’ zisaga miliyoni 32 z’abakoresha Twitter ziri mu maboko y’aba

Ubushakashatsi bwasohotse I New York kuri uyu wa Gatandatu, buvuga ko nyuma y’amakuru avuga ko konti y’uwashinze Twitter, Evan William yinjiwemo kuwa Kane w’iki cyumweru, hasohotse andi makuru avuga ko abayobyanzira (Hackers) bashobora kuba barinjiye muri konti za Twitter z’abantu basaga miliyoni 32. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Techcrunch.com gikorera kuri internet, buvuga ko izi konti […]Irambuye

en_USEnglish