Digiqole ad

MDE yashinje Munyagishari gusambanya umukobwa, nyuma amujugunya muri Sebeya ari muzima

 MDE yashinje Munyagishari gusambanya umukobwa, nyuma amujugunya muri Sebeya ari muzima

Munyagishari mu rukiko atarikura mu rubanza

*MDE yahoze ari ‘Escort’ (umurinzi) wa Munyagishari, ngo yari akunzwe ku Gisenyi,
*Uyu mutangabuhamya avuga ko yiboneye Munyagishari arasa umugore nyuma yo kumutegeka gukuramo imyenda akanga,
*Ngo Munyagishari yatozaga Interahamwe, yategekaga ko Abatutsi bicirwa kuri ‘Komini Rouge’,
*Ngo yakanguriraga Abahutu kwitwaza ubuhiri bwo gukubita uwo basanze ari Umututsi.

Mu rubanza ruregwamo Munyagishari ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 07 Kamena Umutangabuhamya wahawe izina MDE, yavuze ko uregwa yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi ku Gisenyi ndetse ko ubwo Jenoside yatangiraga yagiye asambanya ku gahato Abatutsikazi barimo umukobwa yari akuye mu ishuri rya ‘College Inyemeramihigo Gisenyi’ nyuma akaza kumujugunya mu mugezi Sebeya ari muzima.

Munyagishari mu rukiko atarikura mu rubanza
Munyagishari mu rukiko atarikura mu rubanza. Photo/Martin NIYONKURU/Umuseke

Uyu mutangabuhamya uvuga ko azi neza uruhare rw’uregwa muri Jenoside, avuga ko ibyakorwaga na Munyagishari byose babaga bari kumwe kuko yari umurinzi (escort) we.

Uyu mutangabuhamya wize ku kigo cy’amashuri abanza cya Rubavu kigishwagaho na Munyagishari, yavuze ko kuva mu  1993 ari bwo yatangiye kubona Munyagishari ari mu bikorwa biganisha kuri Jenoside kuko ari we ngo watozaga Interahamwe.

MDE avuga ko muri uyu mwaka ari bwo yashinzwe kurinda Munyagishari,  ko bagiye bajyana muri ‘meeting’ zikangurira Abahutu kurimbura Abatutsi nko muri ‘Meeting’ yabereye ku biro bya Komini ya Kibirira.

MDE yagize ati “Yaberetse Irangamuntu abereka ahanditse ubwoko, ababwira ngo ushaka kwica inzoka ayikubita mu mutwe kuko iyo utayikubise mu mutwe irazuka.”

Uyu mutangabuhamya urindiwe umutekano avuga ko muri iyi nama Munyagishari yahamagariye Abahutu kujya bitwaza ubuhiri ndetse ababwira ko uwo bazajya basanga ari Umututsi azajya ajyanwa ahari harahawe izina rya ‘Commune Rouge’ kugira ngo yicirweyo.

Uyu mutangabuhamya wanavuze ko nyuma y’iyi ‘meeting’ yo ku Kibirira, Munyagishari yakoresheje indi ku Kabaya na bwo agakungurira Abahutu kurimbura Abatutsi.

MDE wagaragaje uruhare rwa Munyagishari mu gutegura no kunoza umugambi wa Jenoside, yavuze ko ku italiki ya 07 Mata 1994 yamenye amakuru y’ihanurwa ry’indege y’uwari Umukuru w’Igihugu, ayabwiwe na Munyagishari ubwo yabasabaga kujya gusahura no guhiga Abatutsi kuri College Inyemeramihigo Gisenyi.

Umutangabuhamya MDE avuga ko ubwo bahagurukaga ngo bage gushyira amavuta (essenece) mu modoka yari ibatwaye, bahise bahubirana n’umugore w’Umututsikazi w’uwitwaga Mafene wahise yicwa na Munyagishari.

MDE ati “Yahise amubwira ngo kuramo imyenda ndebe ko udafite cashet y’Inkotanyi, umugore yicara hasi ararira amusaba imbabazi, Munyagishari ahita amurasa amasasu atatu.”

 

Ngo yasambanyije umukobwa nyuma amutegeka kumurasa… Ngo kubisubiramo biramubabaza

Uyu mutangabuhamya yavuze ko bageze kuri College Inyemeramihigo, Munyagishari yatanze amabwiriza yo gusahura ibyari muri iri shuri hakaza guturukamo umukobwa witwaga Chantal.

MDE avuga ko yarindishijwe uyu mukobwa bakaza kumujyana ku kabari kazwi nka Tam Tam. Ati “Munyagishari yamwinjijemo bamaramo nk’isaha, basohoka umukobwa arira, amubaza niba atamumenye amusubiza agira ati ‘rwose mbabarira nakumenye’.”

Uyu mukobwa wahise ajyanwa n’uwari wungirije Munyagishari bakajya mu mujyi, MDE agira ati “Thomas (wari wungirije Munyagishari) na Munyagishari bamujyanye (umukobwa) mu mujyi jye baransiga, duhurira ku kibaya cy’umugezi wa Sebeya…”

Akomeza agira ati “Munyagishari aramumanura ashaka kwanga, ansaba imbunda ampa iyo yari afite ahirikira wa mukobwa mu mugezi arambwira ngo murase ndamurasa.”

Uyu mugabo uvuga ko yireze akemera icyaha, akababarirwa avuga ko gutanga ubuhamya bimuhungabanya, ati “Birambabaza bikandya umutima.”

Agaragaza uruhare rwa Munyagishari, MDE avuga ko Munyagishari yari akuriye Interahamwe mu cyahoze ari Prefecture ya Gisenyi ndetse ko bigeze kujyana i Kigali gufata intwaro zirimo grenades, imihoro n’udushoka.

Uyu mutangabuhamya avuga ko izi ntwaro bazihawe na Mpiranyi Protais wari uhagarariwe na Kabuga Felicien wari wazitanze.

Uru rubanza rukomeje kuburanishwa Munyagishari atarwitabiriye, hakomeje kumvwa Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha bashinja uregwa bakanabazwa n’impande zombi zirimo n’abunganira uregwa.

Munyagishari yoherejwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha, akurikiranyweho ibyaha bya jenoside birimo gusambanya ku gahato abagore nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Dore icyerekanako uyu mutanga…ari gusubiramo ibyo yafashe mumutwe: ” avuga ko izi ntwaro bazihawe na Mpiranyi Protais wari uhagaraiwe na Kabuga Felicien wari wazitanze.” Ibi ni ugushaka guhuza ibitajyanye. Nari natangiye kubabwa kubyo uyu ashinjwa…ariko ngeze aha, nsanga ni urunana rwa Bushombe

    • Urunana rwa Bushombe kuri Munyagishari? Ufite uburenganzira bwo gupfobya genocide kuko ari ingengabitekerezo wifitemo, ariko twe Munyagishari turamuzi neza yaba mbere ya genocide no muri genocide, tuzi uburyo yishe ababyeyi bacu. Kuri jye mba mbona nta n’impamvu yo gucira uyu muhotozi urubanza. Amafaranga n’umwanya utakara kuri uyu mwicanyi byakagize icyo bimarira abazima kuko uyu nguyu we yarangije gupfa ahagaze. Njye nk’ikiremwa muntu ntabwo naba narakoze nk’ibyo Munyagishari yakoze ngo mbe ngihagaze cyangwa nihagararaho. Imitima yo iragwira, naho ubutabera ni ubw’Imana. Munyagishari we ntabwo nagucira urubanza nanjye nkiri ku isi, ariko mfite amatsiko kabisa niba Imana ibaho koko, niba n’iherezo ry’abicanyi ari umuriro koko? Nzareba, nzareba igihe uzahinguka imbere y’ababyeyi bacu wishe, utarigeze ugira n’umutima wo gusaba imbabazi cyangwa no kwicuza nkuko bamwe muri bene wanyu babikoze. Naho wowe wongeza Munyagishari ngo ni ikinamico nk’irya Bushombe, Nyagasani abane nawe kandi azagufashe kugira umutima nyawo w’ikiremwamuntu.

      • Yewe we!!! no ku ifoto cya Munyagishari gikanuye nk’ikigome…….Njye nshimye ibyo uvuze ERIC we!, twebwe ku isi nta gihano gikwiriye twabasha kubonera abantu nka ba Munyagishari.Ariko twizeye dukomeje ko IMANA yo mucamanza nyawe,izaha igihano cyo “KURIMBUKA” bariya bagizi ba nabi…………..naho rero muntu ushyigikira umugizi wa nabi nk’uriya, uzwi na bose,njye icyo nagusaba,jya wicecekera,kuko muri iki gihe tugezemo ,nyuma y’imyaka 22, nta n’ubwo tukibabara rwose!!! urarushywa n’ubusa rwose…
        Umva: batwiciye abacu,natwe badusigira ibikomere bitandukanye ku mubiri no ku mutima,nyuma yaho ntibarekeye aho ,kuko bakomeje kujya badukina ku mubyimba,n’ubu bamwe baracyakomeje kudukina ku mubyimba…Urazi:ibyo byose ntibituma tudahagaze twemye,oshya aka ya ndirimbo y’umufaransakazi w’umu metis ngo ” Toujours le poing levé” …..kandi sha twe nta n’uwo dufitiye umutima mubi,cyangwa twifuriza nabi ahubwo “we stand for NDI UMUNYARWANDA”

        Wowe rero urimo kuvugira uriya mugizi wa nabi ( n’ubwo abanyamategeko bajya bavuga ngo ntituba dukwiriye kumwita gutyo ,ngo kuko inkiko ziba zitaramuhamya icyaha)…Sigaho Mugenzi!!!uriya arazwi, n’ikimenyabose nk’umuravumba…niba ubivuze ubikuye ku mutima, niba utikiniraga….ibyo byitwa “Gupfobya Génocide”.Muri iki kinyejana rero umuntu ugikora ibyo, njye uwo muntu ntago ambabaza ahubwo mugiraho impungenge nibwira ko wenda yaba arwaye mu mutwe.

      • Muvandimwe wanyumvise nabi…upfobya jenosidi ni uvangitiranya ibintu ngo byitwe ko. Nimba Munygishari yarakoze jenosidi, ibimenyetsi ni byerekanwe kandi koko bibe aribyo, maze ahanirwe ibyo yakoze. Ntabwo nshyigikiyeko hagira hagira umwicanyi utoroka ubutabera. Ariko nkuko izina ari “ubutabera” nimureke kuzana abashinja basa nabatazi ibyo bavuga. Ahubwo wowe numvise ngo umuzi neza, ngaho fasha urukiko ugende umushinje kuko byatuma n’yrubanza rworoha. Ariko nawe nimba ari kugenda uvuga ngo wumvise, bambwiye, …wirorere kuko uraba uri gutanga urwenya mubintu bikomeye nk’ibi! Genosidi si ikintu cyo gukinishwa muje mubimenya.

  • Mana Nyagasani, wowe uzi byose, ugashobora byose wagaruye Ubumuntu muri uyu Munyagishari akagira inkomanga, akaba Umugabo agasaba imbabazi z’ibyo yakoze akemera no kubihanirwa aho gukomeza gusaza imigeri! Ubwo azavuga ko uyu wari escort we atamuzi! Mbega agahinda, mbega ubushinyaguzi! Mana ni Wowe Mucamanza Mukuru, simuciriye urubanza ariko nk’umuntu mwifurije ko bamukanira urumukwiye!

  • Uyu mugabo ndamuzi neza amaso ku yandi. Munyagishari, Thomas, Maganane, Sinyora, Ngeze hassan, Karanena, Gahutu, Michel, Djuma Kamwe…. aya ni amazina umuntu wese wabaye ku gisenyi azi neza kandi kubera ubwicanyi ndengakamere aba bagabo bagaragaje. Ikizadufasha nk’abanyarwanda ni ukwitandukanya n’abicanyi bose tukareka kwitirirwa inkozi z’ikibi.

  • Uyu mutangabuhamya murebe niba ntakintu bamwemreye kugirango avuge ibi, tuziko na kabuye bamuvanye muri gereza kugirango ajye gushinja Rusagara, uyu mukino turawumenyereye.

  • Ariko abantu bavuga ngo imikino urunana ni bantu ki?ni nde utaziibyabaye i Rwanda abantu bishwe n’imikino se!, nizere ko twemera ko bishwe n’abandi bantu babiteguye bakabishyira mu bikorwa n’ubugome ndengakamere.wowe uvuga imikino gufata mu mutwe, amanjwe uzasiga murage ki i Rwanda? uzigisha iki ugukomokaho,nge nakubwira ngo “Imana izadufashe ntibizongere ukundi”

  • Mwatubwirase uwo wari ecoti wa Munyagishari igihano yakatiwe kutiko uwa Nyiramasuhuko ari hafi gufata burundu yumwihariko?

  • ariko hari ibidasobanutse ! ngo uyu mutangabuhamya yari umunyeshuri wa munyagishari kdi ahita amubera escort !!!! kuki atafashe umurinda mu nterahamwe yatozaga akemera umwana wumunyeshuri ? rwose birashoboka cyane ko uregwa yakoze ibyaha ariko kandi ubuhamya bugomba kuba busobanutse !!

  • ariko mana kuki abantu nk’aba aribo bakunda kurushya inkiko ubwo ntago bazi ibyabae kuri anania na safira bo muri bible.(iyo nkozi y’ibibi yakemeye ibyo yakoze igasaba imbabazi) nuko ntari umucamanza ariko njye ukomeje kundushya gutyo ntazo naguha ubwo se abo bakobwa yakoreye ibyo ubu sibo bari kuba ba mutima w’urugo beza? gs ndababae.

  • Mu bihe nka biriya, umuntu wakoraga ibintu nk’ibi yashoboraga kwemera kulindwa n’utari interahamwe kabuhaliwe?

    • Nimba yararinzwe se numuhutu mwene wabo urumva haricyo byari bimubwiye!? Cg uyobewe icyo benshi baribo muri genocide?!

  • Niba yarishe abatutsi, ni byiza ko ajya gufungwa (dore ko igihano cyo kubica cyavanweho), biranshimisha iyo mbonye abicanyi bagenda bagabanukaho umwe umwe. Nibikomeze, turizera ko n’abandi b’amabara yose (n’ubwo abicanyi bose bagira ibara rimwe) batwiciye bizabagera ubwo nibura babona igice cy’igihano cy’uko bambuye abacu ubuzima batabahaye.

  • Ubu buhamya nubwo ntari mpari ariko biragaragara ko harimo amanyanga, kuko harimo kudahuza neza amagambo no kuvuga ibintu nyirubwite atahagazeho ahubwo yabwiwe cg yumvishe. kwitwa umurinzi, umunyeshuri n’ibindi…… ikindi ntagaragaza umwanya runaka Munyagishari yari afite wamuhaga ububasha bwo gutoza no gukoresha amanama. kuko niba Munyagishari atari umusirikare yatozaga gute interahamwe?

    Munyagishari simugira umwere niba icyaha yaragikoze akwiye kugihanirwa nkuko amategeko abiteganya ariko kandi guhimba imvugo nabyo ntabwo ari byiza

Comments are closed.

en_USEnglish