Digiqole ad

Kunyereza amaFrw ya ‘Mutuelle’: Ntawakwirengagiza ko byabaye…Leta ntiyacecetse-Bahame H.

 Kunyereza amaFrw ya ‘Mutuelle’: Ntawakwirengagiza ko byabaye…Leta ntiyacecetse-Bahame H.

Sheikh Bahame Hassan avuga ko mu banyereje umusanzu wa mutuelle de sante n’ubu hari abari gukurikiranwa mu nkiko

*Abanyarwanda 8% bavuye mu kiciro cyo gutangirwa umusanzu wa ‘Mutuelle de Santé’,
*2015-2016, Mutuelle de Santé yitabiriwe kuri 81.68%, Kicukiro ni iya mbere, na Rubavu ya nyuma,
*Mu kiciro cya mbere, Leta izabishyurira 2000Frw,…abari mu cya kane biyishyurire 7000Frw,
*Ibivugwa ko abivuriza kuri ‘Mutuelle de Santé’ badahabwa agaciro, ngo bigiye gukemuka

Ikigo cy’Ubwiteganyize mu Rwanda, RSSB kivuga ko Abanyarwanda bari mu kiciro cya mbere bangana na 16% bazajya bishyurirwa umusanzu wa ‘Mutuelle de Santé’ w’ibihumbi bibiri, kuri uyu wa 10 Kamena Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC, Sheikh Bahame Hassan yavuze ko ntawahakana ko bamwe mu bayobozi bagiye banyereza amafaranga yabaga yatanzwe muri ubu bwisungane, akavuga ko hashyizweho ingamba.

Sheikh Bahame Hassan avuga ko mu banyereje umusanzu wa mutuelle de sante n'ubu hari abari gukurikiranwa mu nkiko
Sheikh Bahame Hassan avuga ko n’ubu hari bamwe banyereje imisanzu ya mutuelle de sante bari gukurikiranwa mu nkiko

Umwaka wo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangira kuwa 01 Nyakanga ukarangira ku italiki ya 30 Kamena.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB gikangurira Abanyarwanda kwitabira gutanga umusanzu wa ‘Mutuelle de Santé’ w’umwaka wa 2016-2017, kikagaragaza ko uyu musanzu uzajya utangwa mu byiciro bitatu bivuye muri bine biherutse gusohoka mu byiciro by’ubudehe.

Ugendeye ku mibare y’uko Abanyarwanda bashyizwe mu byiciro by’Ubudehe, Abanyarwanda bo mu kiciro cya mbere bazanishyurirwa umusanzu w’ubu bwisungane ni 16% bavuye kuri 24% bari basanzwe babwishyurirwa.

RSSB ivuga ko aba bazishyurirwa bazajya batanga umusanzu w’ibihumbi bibiri azajya atangwa na Leta, abo mu kiciro cya kabiri n’icya Gatatu bakiyishyurira ibihumbi bitatu, naho abo mu kiciro cya Kane cy’Abaherwe bakajya bishyura ibihumbi birindwi.

Muri mandat zatambutse z’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hakunze kumvikana bamwe mu bayobozi b’uturere bagiye banyereza amafaranga y’umusanzu wabaga watanzwe muri ubu bwisungane bwa ‘Mutuelle de Santé’.

Umuyobozi mukuru ushinzwe amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Sheikh Bahame Hassan avuga ko aya makosa ntawayahakana. Ati « Nta muntu wabyirengagiza, byabayeho…»

Bahame wanabaye umuyobozi w’akarere ka Rubavu muri izi manda zatambutse,Akomeza avuga ko Leta yashyizeho ingamba kugira ngo abayobozi gito nk’aba batazongera gukora aya makosa.

Ati «…Leta ntiyacecetse, hari benshi bahaniwe kunyereza aya mafaranga, n’ubu hari abandi benshi bagikurikiranywe kugira ngo ayo mafaranga agaruzwe. »

Uyu muyobozi muri MINALOC uvuga ko hari amafaranga yari yaranyerejwe yamaze kugaruzwa ndetse ko kwegurira RSSB gucunga ubu bwisungane ari imwe mu ngamba zizatuma hatongera kumvikana abayobozi banyereza aya mafaranga.

Umuyobozi mukuru wungirije muri RSSB, Dr Solange Hakiba Itulinde avuga ko ikibazo cy'abavuga ko batitabwaho kubera kwivuriza kuri Mutuelle de Sante kigiye gukemuka
Umuyobozi mukuru wungirije muri RSSB, Dr Solange Hakiba Itulinde avuga ko ikibazo cy’abavuga ko batitabwaho kuko bivuriza kuri Mutuelle de Sante kigiye gukemuka

 

Abivuriza kuri ‘Mutuelle de Santé’ bataka kutitabwaho…Ngo bigiye gukemuka

Bamwe mu bivuriza ku bwisungane bwa ‘Mutuelle de Santé’ bakunze kuvuga ko badahabwa agaciro iyo bagiye kwivuriza ku bigo nderabuzima, bakavuga ko hari imiti badashobora guhabwa kuko ihenze mu gihe uwivuza ku giti cye yakirwa nk’umwami.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, Dr. Solange Hakiba Itulinde avuga ko ibi bidakwiye. Ati « Ubundi iyo Minisiteri y’Ubuzima itoza abaganga ibasaba kwita ku barwayi bose mu buryo bungana. »

Uyu muyobozi utatura kuri iki kibazo cy’ihezwa rikorerwa bamwe mu barwayi, avuga ko gishobora kuba cyaraturutse ku mwenda wa ‘Mutuelle de Santé’ RSSB yari ibereyemo bimwe mu bitaro n’amavuriro bityo hakaba icyuho cyo kubura imiti bigatuma abaturage badahabwa serivisi nziza.

Dr. Hakiba Itulinde avuga ko kugeza ubu RSSB yamaze kwishyura amadeni yose yemejwe ko yari ibereyemo ibigo nderabuzima, ibitaro, n’amavuriro. Ati «  Ayo twishyuye nyuma yanganaga na miliyari zisaga eshatu yishyuwe ku wa Gatatu ejobundi. »

Uyu muyobozi muri RSSB avuga ko ibi bizakemura iki kibazo cyo guhezwa bivugwa ko bikorerwa bamwe mu barwayi. Ati «…Ni cyo cyizere RSSB dufite ko ubwo aya madeni yavuyeho serivisi zigiye gutangwa neza, imiti ibonekere igihe, abarwayi bavurwe neza, abakeneye koherezwa ku mavuriro yisumbuye bikorwe. »

Uyu muyobozi mukuru wungirije muri RSSB uvuga ko hagiye gutangizwa ubukangurambaga bwo gukangurira Abanyarwanda gutanga umusanzu wa 2016-2017, asaba abantu bose babasha kumvwa na benshi nk’abanyamadini kubikangurira abayoboke babo.

RSSB igaragaza ko ubwitabire bwa Mutuelle de Sante mu mwaka wa 2015-2016, mu gihugu hose bwari kuri 81.68%, akarere ka Kicukiro kaza ku mwanya wa mbere ku kigero cya 95.10%, naho Rubavu yaje ku mwanya wa nyuma yari iri kuri 69.51%.

Abayobozi bo muri RSSB na Bahame wo muri MINALOC bavuga ko ubwitabire bwa Mutuelle de Sante bugomba kugera ku 100%
Abayobozi bo muri RSSB na Bahame wo muri MINALOC bavuga ko ubwitabire bwa Mutuelle de Sante bugomba kugera ku 100%
Bahame Hassan avuga ko ntawahakana ko bamwe mu bayobozi bagiye banyereza imisanzu ya Mutuelle de Sante
Bahame Hassan avuga ko ntawahakana ko bamwe mu bayobozi bagiye banyereza imisanzu ya Mutuelle de Sante

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • Njye rwose nemera ko Umusaza wacu azi neza kandi azi gutoranya neza Bahame Hassan ni umunya politique mwiza kuburyo kumutakaza twari kuba duhombye umugabo ndabarahiye. ariko icyo Inama y’abaminisitiri yakoze cyo kumuha umwanya nikiza cyane. courage bahame maze mutuelle tugire 100% mu rwanda hose kandi ibyo uzabigeraho ndabizi

  • Bahame Hassan ajye yibukako gutunga abandi atari byiza, Azi aho yavuye kandi we yagize imana agizwe umwere bongera kumuha akazi, hari benshi bagizwe abere ariko bahindutse ibicibwa nkuko perezida yasubije icyo kibazo aho bamubazaga niba umuntu ufunzwe iyo agizwe umwere niba ashobora gusubira mukazi ke.Twese tuzi igisubizo yatanze.Mr Bahame rero itonde kandi ukomeze ushimire Allah.

  • Eh! Ntibizoroha! kubwawe harya ubwo yagombye guceceka ntiyamagane abasahura ibya rubanda ngo nuko nawe yabishinjwe?!

    • None se Gaby, kubyamagana ni kimwe gushinja abandi n’ikindi.Kereka niba za Auditora zidakora cyangwa zikorerwa bamwe.harya Rubavu yayiyoboye igihe kingana gute? Ese ubu irikumwanya wa kangahe? Vuguziga nimwene kanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish