Digiqole ad

Umuntu wese uri mu bya ruswa umusibo ni ejo ejobundi tukamugeraho – Busingye

 Umuntu wese uri mu bya ruswa umusibo ni ejo ejobundi tukamugeraho – Busingye

Minisitiri Busingye Johnston avuga ko umuntu wese wabaye imbata ya ruswa azashyira agafatwa

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko Minisiteri ayoboye ihangayikishijwe no kumva ko mu nkiko z’u Rwanda  hakunze gutungwayo agatoki ko hari mu nzego zirimo ruswa, aburira umuntu wese wabaye imbata yo kwakira no gutanga ruswa ko atazihanganirwa, ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka ngo abantu nk’aba bage batahurwa mu maguru mashya.

Minisitiri Busingye Johnston avuga ko umuntu wese wabaye imbata ya ruswa azashyira agafatwa
Minisitiri Busingye Johnston avuga ko umuntu wese wabaye imbata ya ruswa azashyira agafatwa

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’Umuryango uharanira kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) muri Kamena mu mwaka ushize wa 2015, bwagaragaje ko ruswa itangwa mu nkiko ari yo iri hejuru ugereranyije n’izindi nzego.

Muri ubu bushakashatsi, Transparency International Rwanda yagaragazaga ko ruswa ya miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu nkiko, ikagaragaza ko uru rwego rw’inkiko ari rwo ruri hejuru mu gutangwamo ruswa aho yari biri ku gipimo cya 9.1%.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Johnston Busingye avuga ko minisiteri ayoboye ihangayikishijwe no kumva ko inkiko zishinzwe kurenganura abaturage ari zo zirya ruswa.

Ati “…Ntabwo tubyumva ngo dusinzire, turabyumva bikatubuza ibitotsi, tugashyiraho ingamba, turabyumva tukarwana na byo.”

Busingye avuga ko abantu barya ruswa bagiye guhagurukirwa. Ati “Nta muntu waba uri mu bikorwa bya ruswa muri iki gihugu, yaba akora mu nzego z’ubutabera, yaba akorere mu nzego z’abikorera, yaba akora he, ndagira ngo mubwire nti umusibo ni ejo, ejobundi tuzamugeraho.”

Ministiri busingye yavuze ibi atangiza amahugurwa y’abanyamategeko bunganira Leta, avuga ko nubwo bitaragaragara ariko ko abanyemari bareze cyangwa barezwe na leta bashobora kugusha aba banyamategeko mu mutego wo kugambanira leta babaha ruswa.

Ati “Nubwo mutaza kubimbwira, ntekereza ko hari abantu babashakisha bakakubwira ngo waretse nkaguhemba igihe cy’ubuzima bwawe gisigaye nkakitaho, ntabwo waba uburana n’umuntu uburanira Miliyari ngo abure kukubwira icyo kintu.”

Busingye yabwiye aba bunganira Leta mu nkiko ko bakwiye kwitandukanya n’ibi bishuko ndetse ko bakwiye kunyurwa n’umushahara bahabwa.

Me Mbonera Theophile uyobora serivisi z'amategeko muri MINIJUST avuga ko nta munyamategeko wunganira leta urafatirwa mu cyuho cya ruswa
Me Mbonera Theophile uyobora serivisi z’amategeko muri MINIJUST avuga ko nta munyamategeko wunganira leta urafatirwa mu cyuho cya ruswa

Ubutabera ntibukwiye kugurwa…

Me Mbonera Theophile uyobora serivisi y’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera avuga ko ruswa mu nkiko itangwa nk’uko itangwa mu zindi nzego za leta.

Ati “Iyi ubona abantu baregwa kubeshya imibare nko muri mutuelle de santé,ukumva hari umukozi wa leta wafungiwe ruswa byatuma utekereza ko n’ahandi bishobka.”

Uyu munyamategeko usanzwe yunganira leta mu nkiko avuga ko kuba abunganira leta bagwa mu mutego wa wo kurya ruswa byoroshye kuko baba baburana imanza zirimo amafaranga menshi cyane bityo abahanganye na leta bakaba bashobora kuyabashukisha.

Me Mbonera avuga ko nubwo ibyo bishuko byo guhabwa ruswa ari byinshi ku bunganira leta  ariko ngo bishimira ko nta munyamategeko wunganira leta urafatwa yariye ruswa cyangwa ngo afatirwe mu cyuho.

Uyu muyobozi nawe natnyuranya na Minisitiri ku bihano bikarishye biteganyirijwe umuntu wese wafatirwa muri ruswa, avuga ko umunyamategeko wunganira Leta uzagwa mu mutego wo kwakira ruswa we yahanwa by’intangarugero.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mu Rwanda mwatubwira abantu baburana na leta baburanira miliyari uko bangana?

  • Hera kuri marius aho hirya yawe ari mu bambere barya ruswa z’ubwoko bwose

  • Njyewe haricyo nibariza Busingye.Kuki batatubwira impamvu bangako abayobozi bakuru batangaza imitungo yabo mbere yo gushyirwa mu myanya na nyuma yaho? Ibi byaca kwigwizaho imitungo yabamwe mubayobozi.

Comments are closed.

en_USEnglish