Digiqole ad

Nyamasheke: Barifuza ko bisubiza igikombe cyo kwesa imihigo babikesheje ubuhinzi

 Nyamasheke: Barifuza ko bisubiza igikombe cyo kwesa imihigo babikesheje ubuhinzi

ubuhinzi babwitezemo kuzisubiza igikombe cy’imihigo

Abakora ubuhinzi  mu karere ka Nyamasheke kigeze guhiga utundi turere mu kwesa imihigo mu mwaka wa 2010 bavuga bashyize imbere gukora cyane kugira ngo bisubize iki gikombe.

ubuhinzi babwitezemo kuzisubiza igikombe cy'imihigo
ubuhinzi babwitezemo kuzisubiza igikombe cy’imihigo

Umwaka wa 2010 ni bwo akarere ka Nyamasheke gaherutse kwegukana gikombe cy’imihigo cyanahimbiwe indirimbo n’abaturage bahatuye, aba baturage biganje abakora ubuhinzi bavuga ko bibabaza kubona iyi ndirimbo imaze kwibagirana.

Aba baturage batunga agatoki inzego z’ubuyobozi kubasubiza inyuma, bavuga ko bagiye guhaguruka bagashyira imbaraga mu byo bakora byiganjemo ubuhinzi kugira ngo bisubize iki gikombe.

Aba baturage bavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari ukutabona isoko ry’umusaruro w’ibikomoka mu buhinzi bukorerwa muri aka karere, bavuga ko nyuma ya 2010 aka karere.

Ibi babivugiye mu imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’ubukorikori ryateguwe n’umuryango JADF Jyambere, ryabereye muri aka karere, bakavuga ko ubuhinzi bakora ari bwo batezeho kwesa iyi mihigo bakomeje guhiga.

Nyirahirana Beatrice agira ati ”Ibyiza by’iri murikabikorwa ni uko natwe tumenyana n’abo dukora umwuga umwe w’ubugeni bizatworohereza kubona amasoko twiteze imbere aho kubyihererana iwacu.”

Abafatanyabikorwa b’akarere nk’umuryango JADF Jyambere bavuga ko bazafasha aba baturage kugira ibyo biyimeje bizagerweho ndetse ko izakomeza gufasha abakennye kuva mu buzima bubi.

JADF Jyambere ivuga ko izafasha abaturage bagera ku bihumbi 381 by’umwihariko ikazibanda ku baturage bakennye cyane.

Atangiza iri murika, Umuyobozi w’akarere wungirije ufite ubukungu mu nshingano, Ntanira Josue Michel yavuze abikorera bafite umukoro ukomeye kugira ngo bazamure ubuzima bw’abaturage.

Ati ”Muri abafatanya bikorwa bacu nk’akarere, mudufashe tuzamure iby’iwacu ‘Made in Rwanda’ tuzajye twongera ho Nyamasheke,  dukomeze tuzamure izina Indongozi mu mihigo , byose ni mwe bafatanyabikorwa, twicare tubyaze umusaruro iby’iwacu.”

Abafatanyabikorwa bifuza ko ahabaho gahunda ihamye yo gutegura ibikorwa by’ imurikabikorwa nk’iri kugira ngo abaturage bagure ibyo bifuza kandi banungurane ibitekerezo ku byatuma imibereho izamuka bakava munsi y’umurongo w’ubukene.

Vici mayor economique yari kumwe n'abayobozi b'ingabo na Polisi
Vici mayor economique yari kumwe n’abayobozi b’ingabo na Polisi
Ubukorikori ngo barabubyaza Made in Rwanda &Nyamasheke
Ubukorikori ngo barabubyaza Made in Rwanda &Nyamasheke
Umusaruro w'ubuhinzi bari kubona bavuga ko uca amarenga ko intego zabo zizagerwaho
Umusaruro w’ubuhinzi bari kubona bavuga ko uca amarenga ko intego zabo zizagerwaho

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish