Digiqole ad

Karongi: Serivisi zo kuboneza urubyaro mu biro by’akagari bishaje cyane

 Karongi: Serivisi zo kuboneza urubyaro mu biro by’akagari bishaje cyane

*Bivugwa ko MINISANTE yatanze amafaranga yo kuvugurura akanyerezwa,
*Ku kigo cy’ubuzima cy’abihaye Imana kuri hafi ntihatangirwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Serivisi zo kuboneza urubyaro ubusanzwe zitangirwa ku bigo Nderabuzima, abaturage bo mu kagari ka Gasharu Umurenge wa Mutuntu bakenera izi serivisi bo bazihererwa mu nzu ishaje ikoreramo n’ubuyobozi bw’Akagali, bakavuga ko babona bidakwiye. Hari amakuru avuga ko Minisiteri y’ubuzima yatanze amafaranga yo kuvugurura iyi nzu itangirwamo izi serivisi ivugururwe ariko akanyerezwa.

Kuri ibi biro by'Akagali ka Gasharu ni naho umukozi w'ibitaro aza gutangira serivisi zo kuboneza urubyaro
Kuri ibi biro by’Akagali ka Gasharu ni naho umukozi w’ibitaro aza gutangira serivisi zo kuboneza urubyaro

Aba baturage bavuga ko iyi nzu bahererwa iyi serivisi yo kuboneza urubyaro itajyanye n’igihe. Iyi nzu ishaje cyera ngo yahoze ikoreramo urwego rwa Segiteri.

Aha mu kagali ka Gasharu ariko hasanzwe hari ikigo nderabuzima cy’Ababikira gusa bakaba batemera ko serivisi zo kuboneza urubyaro zitangirwa  mu kigo cyabo ngo kuko binyuranye n’imyemerere yabo. Muganga w’ibitaro bya Kibuye uza gutanga izi serivisi mu minsi imwe n’imwe mu cyumweru yifashisha ibi biro by’Akagali.

Fabiola Imbabazi Ngabonziza umuturage w’aka mu Gasharu ati “Iyo muganga yaje hari n’abataha batagezweho kuko iyo yaje tuhahurira turi benshi, kandi ubona ko ari ahantu hadakwiye.”

Undi muturage utashatse kutubwira amazina ye ati “Reba nawe, nta bwiherero bunahari. Abaje bibasaba kujyahariya kuri centre ku Mukungu gutira toilette.”

Aba baturaga hamwe n’abandi baganiriye n’Umuseke bavuga ko bumvise ko ibitaro bya Kibuye byatanze amafaranga yo gusana iyi nzu itangirwa serivisi zo kuboneza urubyaro kuko idakwiriye, ariko aya mafaranga ngo akaburirwa irengero.

Abdou Nizeyimana umukozi w’Akarere ushinzwe ubuzima yanze kugira icyo atangaza kuri ibi bivugwa by’amafaranga yatanzwe ngo iyi nzu ivugururwe ntibikorwe.

Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro bya Kibuye hamwe n’umucungamutungo wabyo bo baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gucunga no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Umuyobozi mushya w’ibi bitaro, Antoine Harindintwari yabwiye Umuseke ko amakuru y’aha hantu hatangirwa serivisi zo kuboneza urubyaro hadakwiye ari ubwa mbere ayumvise ndetse ko atanahazi kuko ari mushya.

Ati “Aho hantu simpazi, nta n’ubwo ndahagera, nta n’umuforomo urambwira ko aho hantu bakorera ari habi, ikindi kandi ndi mushya  nta byinshi nabivugaho.”

Kuba aba baturage badahabwa serivisi z’ubuzima uko bikwiye (ababishinzwe ntibahagera kenshi) n’ahantu hadakwiriye ngo bituma hari ababyeyi bagisama inda batateguye.

Inyuma y'iyi nzu ishaje yahoze ari kuri Segiteri
Inyuma y’iyi nzu ishaje yahoze ari kuri Segiteri (Secteur)
Abahakorera bagerageza kuhagirira isuku urebye inyuma
Abahakorera bagerageza kuhagirira isuku urebye inyuma

Sylvain Ngoboka
UM– USEKE.RW/Karongi

12 Comments

  • Iyinzu yubuyobozi bw’akagari kuko ibuze ivururwa risesuye nta n’agacanga na cements byaterwa n’bikorwa by’umuganda koko maze ibindi bikazaza nyuma. Abarurage bahasabira services n’ubuyobozi bwaho bakwiye kubitekerezaho. Murakoze

    • Oya bazabanze bahageze FG (4G) ahubwo babeguze bose niba bashaka kubaka inzu itagira widebandi.

  • It is shameful ! Ntabwo natekerezaga ko twaba tugifite ahantu hatangirwa service hameze gutya mu gihe 2020 tuyikozaho imitwe y’intoki. Ni akamaramaza

  • Aha ni mu Rwanda se?

  • Ko ubanza hari uduce tw’igihugu twibagiranye?

  • Icyo mfa n’abayobozi babifitiye ububasha ni ukuteguza aba baginga batuma duseba, naho ubundi nkunda u Rwanda.nonese namwe mumbwire: kuva za 2010 hirya no hino mu Turere hariho gahunda zo kuvugurura ibiro by’Utugari, kweri koko Akarere ka Karongi ko ntibikareba kari mu yindi Leta? Ni akumiro!

  • Banyamakuru ndabakangulira gufata umuhanda uva ahahoze ari Kibuye mujye ahahoze ari Gikongoro munyuze Gisovu, muzumirwa.Muzaza mwifashe kumunwa.Gusa ibyo ntabwo bizwi bizwi natwe twahavukiye.

  • Iterambere ridasaranganyijwe ntacyo riba rivuze.

  • ahhhhh! ntacyo narenzaho pe!

  • ARI IY’UMUTURAGE BARI KWANDIKAHO TOWA!!!!!!!!!!!!!!!!ALIKO NIBA ARI BYO,MAYOR ARAHASURA CYANGWA EX W’UMURENGE,BASI SE HABUZE UMUGANDA UTERAHO IGISHAHURO N’ABANA B’ABANYESHURI BITERERA MURI ZA TOI UGASANGA HAKA……………………UMUYOBOZI UHAKORERA YAMBARA ATE KO MBONA YATAHA IMYENDA YE YAHINDUYE IBARA,ABO BATURAGE BABINENGA BO BAKORA IKI KO IBRO ARI IBYABO???????????????NABO NDABAGAYE,NIBA BAFITE NJYANAMA NTIYIGE KURI IKI KIBAZO NTACYO IMAZE,NTABWO BYOSE TUZAJYA DUTEGEREZA LETA

    • Urakaza neza muri viziyo 2020 isigaje imyaka 4.

  • Byo zone yose y’umurenge wa Mutuntu nta terambere rihari,ibikorwa remezo wapi(Inyubako z’utugali zimeze nabi,umuriro,isoko ryubakiye) kandi bafite abaturage bazi gukora;Muzasure centre ya Manji mwirebere.Turatabariza abaturage batuye umurenge wa Mutuntu kugira ngo nabo bagerweho n’iterambere.Tunasaba ubuyobozi bw’akarere mu bikorwa byose bateganya 2016-2017 bibande k’umurenge wa Mutuntu cyane cyane centre ya Manji kuko twabonye ko haherereye abaturage bazi gukora

Comments are closed.

en_USEnglish