Digiqole ad

Ubufaransa bwafatiye ibihano abasirikare 5 bashinjwa ihohotera muri Centre Africa

 Ubufaransa bwafatiye ibihano abasirikare 5 bashinjwa ihohotera muri Centre Africa

Ingabo z’Ubufaransa zishinjwa ibikorwa by’ibabazamubiri muri Centre Afirca

Kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko igihugu cy’Ubufaransa cyafatiye ibihano abasirikare bacyo batanu bashinjwa gukora ibikorwa by’ibihohotera/ihohoterwa bakoreye mu gihugu cya Centre Africa aho bari bari mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro.

Ingabo z'Ubufaransa zishinjwa ibikorwa by'ibabazamubiri muri Centre Afirca
Ingabo z’Ubufaransa zishinjwa ibikorwa by’ibabazamubiri muri Centre Afirca

Iyi minisiteri ivuga ko hari amaperereza atatu ariho akorwa kuri ibi bikorwa by’ihohoterwa rishinjwa abasirikare b’Ubufaransa.

Aba basirikare bashinjwa gufata ku ngufu abana b’abahungu, gusa Minisiteri y’Ingabo ivuga ko haherutse kugaragazwa ko hari ibindi bikorwa byakozwe n’aba basirikare bidafitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iyi minisiteri idatanga ibisobanuro byimbitse kuri ibi byaha bishya, ivuga ko aba basirikare batanu bashinjwa ihohotera ryo gukoresha ibikorwa bitemewe abanya Centre Africa babiri mu kigo cya gisirikare kiri I Bangui.

Minisiteri y’Ingabo igira iti “Kubera uburemere bw’ibi bikorwa byakozwe n’aba basirikare batanu barahagaritswe.” Igakomeza igira iti “…Ibi bikorwa babikoze mu gihe imyitwarire igomba kubaranga yari yaramaze gushyirwa ku mugaragaro.”

Ubufaransa bwatangiye kohereza ingabo zabwo muri Centre Africa muri 2013, nyuma y’imvururu zavutse hagati y’abo mu idini ya Islam n’abakristu zaguyemo abanyagihugu bati bacye.

Ingabo z’Abafaransa ziri mu butumwa b’amahoro muri Centre Africa zakunze kuvugwaho ibikorwa byo guhohotera abo zishinzwe kurinda dore ko muri 2014 abandi basirikare 16 bashinjwe guhohotera abana b’abahungu 10 bari mu kigero cy’imyaka 8 na 15.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ubufaransa bwahaye inkunga yo kubakira autoroute Uganda.

  • ubwo se ko abazungu bashyizeho urukiko rwo gukurikirana abakoze ibyaha by’intambara, rukaba rukurikirana ba ntaganda ba bemba ba thomas lubanga, germain katanga, mathieu njokolo n’abandi nka ba bagbo, harya abo bafaransa bafashe abana babakobwa n’abahungu kungufu bo ntibakurikikiranwa n’urwo rukiko raa, ese harya umushinja cyaha mukuru witwa BINSUDA ni uwahehe ko mbona ari umwirabura, African Union yamaze iminsi yamagana ruriya rukiko itushinja kubogama mu mikorere, noneho abarushyizeho babonye bizagaragara ko rwashyiriweho abanyafurika, uwitwaga OKAMPO bamukuraho bashyiraho BENSUDA kugira ngo bajijishe, none reba ibyo abasirikare ba monusco bakora muri DRC, reba abafaransa muri RCA, ariko hagize umwirabura ufata ku bintu hariya urukiko rwi LAHAYE rwamanuka. yewee ubukoloni buzarangira njyewe ntakiriho peee

Comments are closed.

en_USEnglish