Digiqole ad

Uganda: Police yafashe Umudepite bivugwa ko akekwaho gushaka kwivugana Museveni

 Uganda: Police yafashe Umudepite bivugwa ko akekwaho gushaka kwivugana Museveni

Kabaziguruka uhagarariye FDC mu Nteko Ishinga Amategeko bivugwa ko akekwaho kugambira kwivugana Museveni

Michael Kabaziguruka uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na leta (FDC) mu nteko Ishinga amategeko yafatiwe I Kampala kuri uyu wa Gatatu mbere y’umuhango wo kumurikira Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ya Uganda ya 2016-2017.

Kabaziguruka uhagarariye FDC mu Nteko Ishinga Amategeko bivugwa ko akekwaho kugambira kwivugana Museveni
Kabaziguruka uhagarariye FDC mu Nteko Ishinga Amategeko bivugwa ko akekwaho kugambira kwivugana Museveni

Mu itanagazo rigufi ryashyizwe hanze na police ya Uganda, rivuga ko undi muntu utagaragajwe umwirondoro n’iyi ntumwa ya rubanda, Kabaziguruka batawe muri yombi kubera impamvu zikomeye z’ibyo bakekwaho.

Ikinyamakuru the East African dukesha iyi nkuru, kivuga ko umuntu utashatse ko amenyekana yatangaje ko aba bagabo bombi bakurikiranyweho kugira umugambi wo kwivugana perezida Museveni wanamuritse ingengo y’imari y’igihugu cye kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga wasohoye iri tangazo agira ati “Kuva kuri uyu wa Gatatu, umudepite Kabaziguruka Michael Andrew n’undi muntu umwe bari gukorwaho iperereza.”

Uyu muvugizi w’igipolisi cya Uganda wirinze kuvuga byinshi ku mpamvu zatumye aba bagabo batabwa muri yombi, yavuze ko bombi bakekwaho ibyaha bikomeye kandi ko biteye impungenge kuba yahita abishyira hanze.

Fred Enanga yagize ati “Icyo twabatangariza ni uko aba bakekwaho ibyaha bari kudufasha mu iperereza mu bikorwa bikomeye bakekwaho.”

Uyu mudepite Kabaziguruka yafashwe n’igipolisi cya Uganda mu masaaha ya mu gitondo agahagana saa 05h za mu gitondo akuwe iwe mu rugo.

Iyi ntumwa ya rubanda Kabaziguruka yatsindiye kwinjira mu bagize inteko ishinga amategeko mu matora yabaye kuwa 18 Gashyantare uyu mwaka, akaba asanzwe ari umuyobozi mukuru wungirije w’ishayaka rya FDC rya Kizza Besigye nawe uri mu maboko ya police ashinjwa kugambanira igihugu.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ntamvura idahita uyu mugabo yihangane.

    • Namvura idaca ushaste kuvug ici se?yihangane mwagiye mugabanya akannwa kanyu none wowe ngo yihangane naho ageze abivuga ko aza kubikora akagera naho abyivugira bafugwe

  • Ibyo ni impamvu za politique

  • Ariko se koko ubwo ibyo bavuga kuri uyu mudepite nibyo? Cyangwa ni bya bindi byo muri Afurika Ubutegetsi buhimbira umuntu icyaha bushaka gusa kumwikiza.

Comments are closed.

en_USEnglish