Digiqole ad

Kayonza: Bavuga ko imodoka yashyizweho kuvomera inka itazihaza…Ngo zikomeje gupfa

 Kayonza: Bavuga ko imodoka yashyizweho kuvomera inka itazihaza…Ngo zikomeje gupfa

Mu karere ka Gatsibo

Iburasirazuba – By’umwihariko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza inka zimwe ziri kwicwa no kubura amazi kubera amapfa amazi igihe kinini ndetse n’igihe imvura yacaga ibintu mu minsi ishize bo babonye nke cyane. Ubuyobozi buravuga ko bwashyizeho imodoka yo kuvomera aborozi bafite ikibazo, nubwo bo bavuga ko uyu muti ari iyaanga kandi utarambye.

Mu karere ka Gatsibo
Mu karere ka Gatsibo

Muri ibi bice by’Intara y’Iburasirazuba bagize izuba ryinshi cyane mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, muri aya mezi ya mbere impeshyi itangiye nko mu murenge wa Murundi ho bimeze nabi cyane kuko izuba ni ryinshi, amazi ni macye cyane ku matungo cyane cyane inka, abatuye aha benshi ni aborozi. Zimwe mu nka zabo zatangiye gupfa kubera umwuma.

Umworozi witwa Alphonse Kalisa wo muri uyu murenge avuga ko ubworozi bwifashe nabi cyane mu myaka ibiri ishize, ubu bikaba bikomeye kurushaho, byose kubera izuba ryacanye igihe kinini.

Mugenzi we witwa Faustin Muhirwa ati “ Ikiduha ifaranga ni amata none ink anta bwatsi zibona ubu, ibintu byifashe nabi cyane kuko iryo faranga nta handi twarikuraga.”

Mu kugerageza gukemura iki kibazo, Akarere ka Kayonza katanze imodoka yo kuvoma amazi y’inka ahashegeshwe cyane n’amapfa. Gusa aba borozi bavuga ko uyu muti udahagije kuko batagerwaho kandi utarambye.

Xaveri Murangira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi we avuga ko hari izindi ngamba zirambye bari gufata hejuru y’izi zihutirwa zo kuvomera inka.

Murangira ati “kugeza ubu nta mazi ahari ariko hari ingamba zafashwe ubu tugiye gucukura umuferege ukura amazi kadiridimba (igishanga) uyazana Mucucu”.

Uyu muyobozi w’Umurenge avuga ko mu minsi nibura ine bamwe bazaba batangiye kugerwaho n’amazi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • H

  • Niba umugambi warugamijwe arukurinda abanyarwanda bwaki ngo banywe amata, umuntu utanyoye amata ntabwo arwara bwaki.Bwaki iterwa nokurya indyo idafite intungamubiri zihagije.Umuntu ushobora korora inkoko,Ihene,Ingurube,Amasamake, amafi.Bitwara ingufu ku bidukikije kandi ayo matungo agatanga umusaruro ushimishije.Sinzi niba abanyarwanda bibuka umugabo witwa Senyoni ku Kicukiro wagize icyo gitekerezo bwa mbere mu Rwanda umusaruro yahise agira mu gihe abandi barwaniraga business yo gutunda byeri Gisenyi Kigali nayo yarafashwe nabasilikari bakomeye ikamyo yawe igategereza ibyumwweru 2-3 abandi batunda 3 mu cyumweru.Kereka niba inka ari symbole bamwe bakomeyeho kubera amateka yabo.

  • Izi nka biragaragara ko bazikoreye ihohoterwa urebye ukuntu zimeze.Kuva tutari twagera ku rwego rw’uko abaturage batungwa n’inganda cg service zihagije ugasanga 95% batunzwe nubuhinzi,ubutaka buto kandi butera cyane, buhanamye,izonka za kijyambere zizabagora usange barazibereye abagaragu kugirango batiteranya na gahunda za leta.Uyigulishije, udashoboye kuyitunga neza afungwa kandi muri make nta ruhare yagizemo mugufata icyo cyemezo cya gilinka munyarwanda nibutsako amafaranga atari aya kagame nkuko abaturage babiririmba MDGS na SDGS ayo mafaranga ntabwo ava mububiko bwa leta ava hanze.Ejobundi nabonye abantu bavuga ngo turakagira Kagame kuko yatworoje ngo ubu ndanywa amata nkesha perezida Kagame.Njyewe mbaye perezida nahita mfunga abayobozi bose bako karere kuko badasobanukiwe neza na gahunda za leta, amikoro ya leta, aho leta ivana ingufu, icyo bidusaba,Uko tugomba kubikoresha, kugirango tubibyaze umusaruro tudakomeje gutega amaboko kubintu tutanazi iyo biva cyangwa tuhazi ntitubisobanuririre abo dushinzwe Tubahoza mw’icuraburindi mu nyungu zacu bityo gahunda za leta kuribo zigahora ari igicu.

Comments are closed.

en_USEnglish