Digiqole ad

Nyamasheke: Ubuyobozi burizeza imihanda abamaze imyaka 22 badakoresha imodoka

 Nyamasheke: Ubuyobozi burizeza imihanda abamaze imyaka 22 badakoresha imodoka

Bavuga ko iyi mihanda yangiritse cyane

Abaturage bo mu mwigimbakirwa (agace k’ubutaka bwinjira mu kiyaga) ugize akagari ka Shara, Mu murenge wa Kagano bavuga ko babangamiwe no kuba muri aka kagari nta modoka ihabarizwa ngo ibafashe kugeza ku isoko imyaka bejeje, bigatuma imwe mu miryango ikomeza kugarizwa n’ubukene. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko mu ngengo y’imari ya 2016-2017 hagenwe amafaranga azakemura iki kibazo.

Bavuga ko iyi mihanda yangiritse cyane
Bavuga ko iyi mihanda yangiritse cyane

Ndera Yohana, umwe mu baturage bamaze igihe batuye muri aka gace kagizwe n’utugari (Mubambano na Shara) avuga ko imyaka ibaye 22 nta muturage waho urongera gutunga  imodoka kuko bamwe mu bari bazitunze bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo ufite imyaka 67 agira ati ” Abari batunze imodoka bose bishwe muri Jenoside, abandi barahunga, kuva icyo gihe nta muntu wongeye gutunga imodoka kubera uyu muhanda mubi .”

Uyu muturage avuga ko kuva jenoside yarangira, imihanda yakomeje kwangirika kubera kutanyurwamo n’imodoka, gusa akemeza ko mbere ya Jenoside hari imodoka zahazaga ziturutse mu guhugu cy’abaturanyi cya Kongo baje guhaha mu isoko ryabarizwaga muri aka gace.

Undi muturage witwa Mukamusoni Madeleine yabwiye Umuseke ko uretse kutagerwaho n’amajyambere  nk’ayo bumva ahandi, batabasha no kugeza ku isoko imyaka bejeje.

Ati ”… Ni imbogamizi, iyi mihanda wagira ngo n’imirwanyasuri, ubu  nta modoka ihagera, noneho iyo imvura yaguye ntabwo umuntu abona uko ashora imyaka yejeje, turabyirira ibindi bigapfa ubusa.”

Uyu mubyeyi uvuga ko basa nk’abibera mu kitumva ingoma, asaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora kuko n’ahari ibikorwa by’iterambere bitaborohera kuhagera.

Mukamusoni akomeza agira ati ” …Nta modoka inyura hano nibura ngo ibe yaguha na karifuti, ngo werekeze aho iryo terambere turyumva.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kagano, Jerome Niyitegeka avuga ko iki kibazo gihari koko ndetse ko bigaragara ko kibangamiye abaturage bo muri aka gace kuko ibyo beza babyirira ibindi bakabipfusha ubusa kuko batabasha kubigeza ku isoko.

Ati ”Umusaruro ubura aho unyura ujyanwa ku isoko, twe nk’umurenge twakoze uko dushoboye ariko uyu muhanda waratunaniye, naho ibindi byari kugenwa n’akarere”

Umuyobozi w’akarere wungirije  ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyamasheke, Ntakaganira Josue Michel avuga ko abaturage bo muri aka gace bashonje bahishiwe kuko mu ngengo y’imari ya 2016-2017 hagenwe amafaranga azifashishwa mu gusana imihanda yangiritse no guhanga imishya.

Ati ”Iyangiritse izasanwa ndetse hari n’imihanda mishya izubakwa ,iyi yose iri hafi kubakwa kuko biri mu ngengo y’imari ya 2016-2017.”

Uyu muyobozi w’akarere wungirije avuga ko isoko ry’ibi bikorwa remezo ryamaze gutangwa ndetse ko rwiyemezamirimo wo kubikora yamaze kuboneka.

Ati “Keretse habayeho kudutenguha, ariko bidatinze imihanda iratangira kubakwa no gusanwa kugira ngo ubuhahirane bukorwe.”

Aba baturage batuye  mu tugari twa Mubambano na Shara bavuga ko basigaye mu nzira y’amajyambere kuko iyo baza kubona imodoka ziborohereza mu ngendo bari kujya babasha gukorera amafaranga mu bikorwa by’ubukerarugendo dore ko begereye ikiyaga cya Kivu.

Bavuga ko badashobora kubona n'uwabayamba mu rugendo ngo abahe ka Rifuti
Bavuga ko badashobora kubona n’uwabayamba mu rugendo ngo abahe ka Rifuti

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

 

1 Comment

  • Iyo mutwereka uwo mwigimbakirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish