Ruhango: Inka bajyanye ku isoko bazihata amazi kugira ngo zigurwe

Gukora urugendo mu nzira zerekeza ku isoko ry’inka ryo mu karere ka Ruhango rirema kuwa Gatanu, usanga hari abasore babigize umwuga buhira inka ku gahato kugira ngo zigaragare nk’izibyibushye bityo abazigura bazishimire, bishyure agatubutse. Umunyamakuru w’Umuseke wakoze urugendo mu mihanda inyuzwamo inka zijyanywe muri iri soko muri rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, yasanze ibi […]Irambuye

Abakozi ba VUP mu turere bahagaritswe… ‘Contract’ yabo yararangiye

Abakozi batandatu muri buri karere bari basanzwe bashinzwe gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’ (VUP) ntibakiri kuri iyi mirimo kuko yamaze gushyirwa mu nshingano z’abakozi bashya bongerewe mu nzego z’uturere n’imirenge. Umuyobozi wa LODA avuga ko amasezerano yabo yarangiye. Gahunda ya Vision Umurenge Program yatangijwe mu 2008, yari isanzwe ikurikiranwa n’aba bakozi badahoraho kuko bakoreraga ku […]Irambuye

Gicumbi: Ibiciro by’ibiribwa byarazamutse…Inyanya ebyiri ni 100Frw

Bamwe mu bagura ibiribwa mu isoko ry’akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba baravuga ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe bigurwa ku buryo inyanya ebyri bari kuzigura amafaranga 100 Frw. Ibi kandi binagarukwaho n’abacururiza muri iri soko bavuga ko na bo barangura bahenzwe ku buryo batazamuye ibiciro ntacyo bakuramo. Aba bacuruzi […]Irambuye

CNLG yishimiye igihano cya ‘Burundu’ cyakatiwe Barahira na Ngenzi

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG ivuga ko yakiriye neza umwanzuro w’Urukiko rw’I Paris rwaraye rwemeje ko Ngenzi Octavien na Barahira Tito bahamwa n’icyaha cya Jenoside rukabatira igihano cyo gufungwa burundu. Octavien Ngenzi na Tito Brahira baasimburanywe ku mwanya wa Burugumesitiri mu cyahoze ari komini ya Kaborondo (ubu ni mu karere ka […]Irambuye

USA yafatiye ibihano Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un n’abandi bayobozi 10 b’iki gihugu zibashinja guhonyora uburenganira bwa muntu. Abandi bayobozi ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo batanu bakora muri za Minisiteri. Ibi bihano byafatiwe aba bayobozi ba Koreya ya Ruguru, birimo […]Irambuye

Ubushinjacyaha ngo bwiteguye gushinja abagabo 2 Ubuholandi bwemeje kohereza

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwiteguye kugaragariza Urukiko uruhare rwa Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye byaraye byemejwe ko bazoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside bakurikiranyweho. Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko bwakiriye neza icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwo mu Buholandi cyo kohereza aba bagabo bombi bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe […]Irambuye

AERG ifitiye impungenge imibiri ishyinguye i Murambi

*Barifuza ko hashyirwaho icyumba kihariye kigaragaza uruhare rw’Abafaransa Ubwo abayobozi n’abakozi b’umuryango wa AERG bunamiraga inzirakarengane ibihumbi 50 zishyinguye mu rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, bavuze ko batewe impungenge n’uburyo iyi mibiri yaruhukijwemo bityo ko hakwiye impinduka kugira ngo izabashe kumara igihe kinini. Muri uyu muhango wabaye kuwa Kane w’iki cyumweru, aba bakozi […]Irambuye

Hotel Chez Lando yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikomeye

Kuri uyu wa Gatandatu, mu masaaha ya Saa Ine, zimwe mu nyubako za Hotel ‘Chez Lando’ iherereye ahazwi nko ku Gisimenti (Kwa Lando) zafashwe n’inkongi y’umuriro zirashya zirakongoka. Biravugwa ko yatewe n’ibikorwa byo gusudira (Soudure) ibyuma bishyushya amazi. Iyi nkongi itagize uwo ihitana, yafashe zimwe mu nyubako za Hotel Chez Lando zirimo ahasanzwe hakorerwa inama (Salle) […]Irambuye

Kirehe: Ngo udafite 10 000 Frw ntahabwa inka yo muri

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda […]Irambuye

en_USEnglish