Digiqole ad

Gicumbi: Ibiciro by’ibiribwa byarazamutse…Inyanya ebyiri ni 100Frw

 Gicumbi: Ibiciro by’ibiribwa byarazamutse…Inyanya ebyiri ni 100Frw

Inyanya ebyiri ziragura 100 Frw

Bamwe mu bagura ibiribwa mu isoko ry’akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba baravuga ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane ugereranyije n’uko byari bisanzwe bigurwa ku buryo inyanya ebyri bari kuzigura amafaranga 100 Frw.

Inyanya ebyiri ziragura 100 Frw
Inyanya ebyiri ziragura 100 Frw

Ibi kandi binagarukwaho n’abacururiza muri iri soko bavuga ko na bo barangura bahenzwe ku buryo batazamuye ibiciro ntacyo bakuramo.

Aba bacuruzi batangaza ko intandaro y’iri bura ry’ibiribwa ari izuba ryinshi ryacanye igihe kinini, bavuga ko hakenewe rwiyemezamirimo wazajya abagemurira ibiribwa ku buryo bajya bakuramo ay’urugendo kugira ngo na bo bagabanye ibiciro.

Mukandori Alice usanzwe acururiza muri iri soko rivugwamo izamuka ry’ibiciro avuga ko inyanya baranguraga ibihumbi bine ubu bazirangura ibihumbi 8 kandi na zo badapfa kuzibona kuko batuma imodoka ikajya kuzishaka mu Mutara zikabageraho nyuma y’icyumweru.

Bamwe mu baguzi b’aba bacuruzi bavuga ko guhaha muri iri soko bikora umugabo bigasiba undi, bagatangaza ko bishobotse abacuruzi bazajya bajya kurangura mu tundi duce twezemo imyaka.

Aba baguzi batangaza ko ibiribwa byose bikomeje guhenda kuko inyanya za 100 Frw zitarenga ebyiri ndetse n’ibirayi bigeze kuri 280 Frw mu gihe bitigeze bigera kuri iki giciro.

Bamwe muri aba baturage bavuganye n’Umuseke bavuga ko ubu batangiye kwimenyereza kujya barya rimwe ku munsi.

Uwitwa Niyomukiza uvuga ko aya ari amapfa batigeze bahura na yo mu bihe byatambutse. Ati “ Udafite ubushobozi ari kurya ibyo atakundaga kandi akumva anyuzwe kuko ubuze uko agira agwa neza.”

Bamwe mu bifite batungwa agatoki ko baza mu isoko bakarangura ibiribwa babijyana muri za hotel na za Restaurant bityo ibisigaye bagahita babizamura bigashyirwa ku giciro kiri hejuru.

Mu minsi ishize hakunze kumvikana bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburasirazuba bataka amapfa ndetse bamwe bagiye basuhukira mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nko muri Uganda.

Mu isoko ry'akarere ka Gicumbi haravugwa izamuka ry'ibiciro ku biribwa
Mu isoko ry’akarere ka Gicumbi haravugwa izamuka ry’ibiciro ku biribwa
Abakiliya basa nk'abacitse
Abakiliya basa nk’abacitse

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

3 Comments

  • Bahinze ibishyimbo na bakarya imishogoro ko nayo arimboga cyangwa dodo? Abari gutakako inyanya 2 arijana nabayafite, ese umuturage usanzwe ajya kugurinyanya mwisoko koko tuvugishijukuri?

  • Iyo niya nzara bise Nzaramba itangiye kubageraho se? Mu minsi ishize sinumvaga governor w’amajaruguru Bosenibamwe avugako nta kibazo cy’ibiriribwa kiri mu ntara ayobora? Yewe nimwemere mutone kuko inzara yo ntiri hafi kuzava mu gihugu kuko yatewe na politiki mbi y’ubuhinzi aho bamwe kubera ubusambo bashatseko abaturage bajya bahinga ibijya mu nganda zabo aho ndavuga umuceri n’ibigori. Ubu ntibabonako inzara abaturage bafite aribo bayiteye? Urabuza abaturage guhinga ibishyimbo, amasaka,ibijumba, imyumbati nibindi byari bisanzwe bibatunze ngo ubisimbuje umuceri ku ngufu da, ubuse ko kuva mwawuhinga igiciro cyawo kitahwemye kuzamuka? Mako njya numva hari abavugako iyi nzara iri mu buhanuzi bwa magayane aho izabanziriza irangira rya rwabujindiri rurya ntiruhage. Abayobozi nibisubireho bahe abaturage uburenganzira bahinge ibijyanye n’ubutaka bwabo kandi bibafitiye akamaro naho ubundi inzara iraza gutsemba abanyarwanda niba nta zindi ngamba zifashwe.

  • Politiki mbi y’ubuhinzi mu Rwanda na Politiki y’ubutaka mu Rwanda nibyo by’ibanze byateye iyi nzara mwumva. Abitwaza El nino harya Uganda na Tanzaniya abaturage bari gusuhukira ho yarahasimbutse yiyizira mu Rwanda kuko aribo bazirana nayo???

Comments are closed.

en_USEnglish