Digiqole ad

Kirehe: Ngo udafite 10 000 Frw ntahabwa inka yo muri ‘Girinka’

 Kirehe: Ngo udafite 10 000 Frw ntahabwa inka yo muri ‘Girinka’

Ngo kugira ngo bahabwe inka muri Gahunda ya Girinka basabwa ay’ikiziriko

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ngo kugira ngo bahabwe inka muri Gahunda ya Girinka basabwa ay'ikiziriko
Ngo kugira ngo bahabwe inka muri Gahunda ya Girinka basabwa ay’ikiziriko

Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda yagenewe abatishoboye, adahita ayihabwa nk’uko biba biteganyijwe ahubwo ko hari abahita bamwaka amafaranga ibihumbi 10 bitiriye ay’ikiziriko.

Umwe muri aba baturage, Nyiransengiyumva Alphonsine avuga ko gutombora guhabwa iyi nka atari ko kuyihabwa.

Ati ” Uragenda ugatombora ugataha wizeye ko wabonye inka, wajya kumva ukumva chef w’umudugudu n’ushinzwe ubudehe barakubwira ngo ugomba gutanga ibihumbi 10,… njye maze gutombora kabiri bayinyima kuko nabuze amafaranga.”

Kamatari na we waganiriye n’Umuseke avuga ko iyi gahunda yagenewe abatishoboye ariko ko igenerwa abifite kuko nta mukene wapfa kubona ibihumbi 10.

Ati ” Uyitomboye si we uyibona ahubwo bayiha wa wundi ufite amafaranga, umubare uzwi ni ibihumbi 10,  bakugirira impuhwe ugatanga bitanu bakayiguha.”

Aba baturage bemeza ko batishoboye, bavuga ko no mu zindi gahunda nk’Ubudehe na ho basabwa amafaranga kugira ngo bazigenerwe aho bavuga ko kugira ngo uhabwe ihene muri iyi gahunda na bwo ubanza gutanga ibihumbi bibiri.

Hakizimana Sareh Felix uyobora akagari ka Murehe avuga ko iyi ruswa yigeze kujya yakwa na bamwe mu bayobozi muri aka kagari ariko ko hashize imyaka ibiri bicitse.

Ati ” Byigeze kuvugwa mu myaka ibiri ishize ariko ntabigihari, ubu tombora ikorwa rimwe mu mwaka kandi ikabera mu ruhame, inama y’umudugudu yateranye ku buryo uzabona inka aba yiyizi, mu gihe inka zibonetse zigatangwa hagendewe ku rutonde rwa tombora.”

Mu biganiro akunze kugirana n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, umukuru w’igihugu akunze kunenga bamwe mu bayobozi bikubira ibiba bigenewe rubanda nka gahunda ‘Girinka Munyarwanda’ yakunze kuvugwamo ruswa no kugenerwa abifite mu gihe iba igenewe abatishoboye.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ndabona nyamara ruhagazwe.Ngaho yamiyoborere myiza ibi nibyo muzi harinibindi.

  • HAHIRWA ABAGIRA IMPUHWE KUKO NABO BAZAZIGIRIRWA

  • hhhha byagowe gahunda yibihumbi 10.000 sigahunda ya reta nugira umuyobobozi uyibonaho bimenyeshe inzego bireba kko iyo niruswa urebe ibizakurikira naho mubabayobozi bose sinyangamugayo nubahishira yakoze ikosa niho uzagenda uvuga ubayobozi nabi kandi atariko bimeze mutange amakuru murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish