CNLG yishimiye igihano cya ‘Burundu’ cyakatiwe Barahira na Ngenzi
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG ivuga ko yakiriye neza umwanzuro w’Urukiko rw’I Paris rwaraye rwemeje ko Ngenzi Octavien na Barahira Tito bahamwa n’icyaha cya Jenoside rukabatira igihano cyo gufungwa burundu.
Octavien Ngenzi na Tito Brahira baasimburanywe ku mwanya wa Burugumesitiri mu cyahoze ari komini ya Kaborondo (ubu ni mu karere ka Kayonza) baraye bahamijwe kugira uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri aka gace.
Mu gihe cya Jenoside na mbere yayo, Barahira Tito wayoboye iyi komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1986, yagiye yitabira anayobora inama zategurirwagamo umugambi wo kurimbura Abatutsi.
Barahira yanagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi aho yagiye ayobora ibitero by’Interahamwe byishe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Kabarondo.
Uyu mugabo waraye ahamijwe ibyaha akanakatirwa gufungwa burundu, afatwa nk’umwe mu batangije ubwicanyi mu gace ka Nyakabungo na Cyinzovu.
Octavien Ngenzi wasimbuye Barahira ku mwanya wa Burugumesitiri, na we yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kabarondo aho yafatanyiye na mugenzi we (Barahira) kuyobora ibitero byagabwe ku batutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Kabarondo.
Muri Jenoside, uyu mugabo nawe waraye ahanishijwe gufungwa ubuzima bwe bwose, yashinze ishyirahamwe ry’ubwicanyi by’umwihariko atanga imyitozo ku gatsiko kari kahawe izina rya ‘Bataillon Simba’.
Urukiko rwaraye rubahamije ibyaha, rwohereje Abanyamategeko mu Rwanda kuza gukora iperereza ku byaha baregwaga, rwanumvise abatangabuhamya bagiye baturuka mu Rwanda.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabaganga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, rigaragaza ko iyi komisiyo yizeye ko Ubucamanza bwo mu bufaransa buzakomeza gucira imanza abakoze Jenoside bahungiye muri iki gihugu.
Iri tangazo rigaruka ku myitwarire mibi yaranze Ubufaransa nyuma ya Jenoside, rigaragaza ko ubucamanza bw’iki gihugu bwagiye bufata ibyemezo byo kudakurikirana no kutohereza abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bacumbikiwe n’iki gihugu.
Padiri Munyeshyaka Wenceslas ugarukwaho muri iri tangazo, CNLG inenga igihugu cy’Ubufaransa kuba Ubucamanza bwacyo bwarirengagije ibimenyetso simusiga byashinjaga uyu mugabo ukekwaho (Ntiyahamijwe) kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Sainte Famille, Saint Paul no mu nkengero zaho.
UM– USEKE.RW