Digiqole ad

Ubushinjacyaha ngo bwiteguye gushinja abagabo 2 Ubuholandi bwemeje kohereza

 Ubushinjacyaha ngo bwiteguye gushinja abagabo 2 Ubuholandi bwemeje kohereza

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bategerejwe i Kigali ngo batangire kuburanishwa

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwiteguye kugaragariza Urukiko uruhare rwa Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye byaraye byemejwe ko bazoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside bakurikiranyweho.

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bategerejwe i Kigali ngo batangire kuburanishwa
Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye bategerejwe i Kigali kugira ngo batangire kuburanishwa

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko bwakiriye neza icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwo mu Buholandi cyo kohereza aba bagabo bombi bakurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugimba Jean Baptiste yahoze ari Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka CDR, akaba akurikiranyweho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Nyakabanda, mu mugi wa Kigali.

Jean Claude Iyamuremye na we wakoreye ibyaha mu mugi wa Kigali, akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi basaga ibihumbi bitatu bari bahungiye mu ETO (Ecole Technique Officielle) no mu nkengero zaho.

Mu mpera z’umwaka wa 2015, Umucamanza w’urukiko rw’I Hague mu Buholandi yari yemeje ko aba bagabo bombi batazoherezwa mu Rwanda, avuga ko batahabwa ubutabera buboneye.

Ubwo yasuragamu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), Ambasaderi w’ubuholandi mu Rwanda, Frederique Maria De Man  yabwiye Abanyamategeko bayobora  iri shuri ko n’ubwo ubutabera bwo mu gihugu cye bwigenga ariko ko Leta yifuzaga ko aba bagabo boherezwa

Nyuma y’icyemezo cyo kohereza aba bagabo, bubinyujije mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buvuga ko bwiteguye kugaragaza uruhare rw’aba bagabo mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, rigira riti “ Igihe cyose bazagerera mu Rwanda, Ubushinjacyaha Bukuru bwiteguye gushinja Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba imbere y’Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga.”

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko aba bagabo bombi bazahabwa ubutabera buboneye nk’uko byagiye bigendekera abandi bagiye boherezwa n’Inkiko Mpuzamahanga n’ibindi bihugu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish