Digiqole ad

USA yafatiye ibihano Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un

 USA yafatiye ibihano Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un

Perezida Kim Jong yafatiwe ibihano na Leta zunze Ubumwe za Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un n’abandi bayobozi 10 b’iki gihugu zibashinja guhonyora uburenganira bwa muntu.

Perezida Kim Jong yafatiwe ibihano na Leta zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Kim Jong yafatiwe ibihano na Leta zunze Ubumwe za Amerika

Abandi bayobozi ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo batanu bakora muri za Minisiteri.

Ibi bihano byafatiwe aba bayobozi ba Koreya ya Ruguru, birimo kutagira uburenganzira ku mitungo baba bafite muri Leta zunze ubumwe za Amerika no kubuza abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amarika gukorana business na bo.

Mu itangazo rikubiyemo ibi bihano, rigaruka kuri Perezida wa Koreya ya Ruguru rigaragaza ko akomeje kurangwa n’ibikorwa byo guhohotera abanyagihugu.

Iri tangazo rigira riti “ Kuri ubu butegetsi bwa Kim Jong-un , Koreya ya Ruguru izakomeza kurangwamo umwuka mubi utuma abanyagihugu batishimira igihugu kubera ibikorwa by’iyicarubozo bakorerwa, imirimo y’agahato, n’ubucamanza bwo kumena amaraso.”

Muri iri tangazo ritaragira icyo rivugwaho na Koreya Ruguru, rigaragaza ko abagororwa babarirwa hagati y’ibihumbi 80 na 120 bafungiwe aho bakorerwa iyicarubozo abandi bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iri tangazo, umuvugizi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kirby avuga ko ibi bihano bizakoma mu nkokora Perezida Kim gukomeza gukora ibikorwa bibi bibangamiye abanyagihugu.

Ati “ Ibi bikorwa bibi bikwiye guhagarara, ntibivuze ko turekeye ngo bikomeze bikorwe kuko kuri twe tutabyishimiye, tuzakomeza kubikurikirana.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikunze kumvikana zafatiye ibihano bimwe mu bihugu cyangwa abayobozi, zafatiye ibihano abakuru b’ibihugu barimo Bashar al-Assad wa Syria, n’uwahoze ayobora Libya, Muammar Gaddafi waje no kuvanwa ku butegetsi yishwe.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Sinzicyo uyu mugabo amerika imutinyira, igihe bari barimumaperereza yokumenya niba Sadamu Huseini afite intwaro zubumara we yeretse abanyamakuru ari gufungura inganda zigomba kuzikora, ahora aturitsa ibifaru bishobora kuba byikoreye izo mu myitozo ingabo ze zihoramo.Kuki ntacyo USA yariyakora? Sadamu we bahise bamwirohaho kandi baribazi nezako ntazafite none ba Tony Blairi babandi bincuti zacu bari gusabimbabazi ngontabyo yarazi. Shame shame.Aha biragaragara ko badashaka kumuvanaho kuko ntapeteroli afite ashobora nogukora bombe zose ashaka ntacyo bazamukoraho.

  • Baramutinya. Bazi ko yabahonda.

Comments are closed.

en_USEnglish