Digiqole ad

Abakozi ba VUP mu turere bahagaritswe… ‘Contract’ yabo yararangiye

 Abakozi ba VUP mu turere bahagaritswe… ‘Contract’ yabo yararangiye

Abaturage mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri/KT Photo

Abakozi batandatu muri buri karere bari basanzwe bashinzwe gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’ (VUP) ntibakiri kuri iyi mirimo kuko yamaze gushyirwa mu nshingano z’abakozi bashya bongerewe mu nzego z’uturere n’imirenge. Umuyobozi wa LODA avuga ko amasezerano yabo yarangiye.

Abaturage mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri/KT Photo
Abaturage mu bikorwa byo gucukura imirwanyasuri/KT Photo

Gahunda ya Vision Umurenge Program yatangijwe mu 2008, yari isanzwe ikurikiranwa n’aba bakozi badahoraho kuko bakoreraga ku masezerano y’igihe runaka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA), Nkunda Laetitia avuga ko aba bakozi batahagaritswe ahubwo ko ari amasezerano yabo yarangiye kuwa 30 Kamena 2016.

Ati “Bari abakozi ba sous contract (bashyizweho ku masezerano azarangira), nta n’ubwo ari ukuvuga ko bahagaritswe, ni contract yabo yarangiye.”

Umuyobozi wa LODA avuga ko aba bakozi bafashaga uturere mu gihe ubuyobozi bwatwo bwari butaruzuzwa ariko ko mu matora y’inzego z’ibanze aherutse gukorwa, mu turere n’imirenge hongewemo imyanya y’abazakora imirimo aba bakozi bari basanzwe bakora.

Ati “Ku murenge no ku karere bongeyemo abakozi bashinzwe ibikorwa bya Sociale (imibereho y’abaturage), bashyiraho na Unite ya Sociale.”

Aba bakozi bivugwa ko amasezerano yabo yarangiye, batangiye ari babiri kuri buri murenge baza kugirwa batandatu muri buri karere.

Nkunda Laetitia avuga ko aba bakozi batari bakibasha kugera mu mirenge yose igize uturere bakoreramo ariko ko iri vugurura rizakemura iki kibazo.

Ati “Byasabaga kugira umukozi umwe nibura kuri buri murenge, ni yo mpamvu mu kuvugurura inzego z’ubuyobozi hashyizweho umukozi kuri buri murenge.”

Bamwe mu baturage bakunze kunenga gahunda ya VUP bavuga ko batagenerwa ibyo baba bakoreye muri iyi gahunda yashyiriweho kuzamura imibereho yabo ndetse bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batawe muri yombi bashinjwa kunyereza amafaranga yabaga yashyizwe muri iyi gahunda.

Nkunda Laetitia uyobora LODA avuga ko iri vugurura ryahagaritse abari basanzwe bakora muri iyi gahunda ryatekerejwe kugira ngo ibi bibazo byose bikemuke.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ubwo se nukuvuga ko nta musaruro batangaga?!!!

  • Birababaje cyane. Imyaka irenga 8 abantu ari aba sucontrat

  • Ahubwo c amategeko yemera ko umuntu agira contrat mu gihe kingana gutyo?

Comments are closed.

en_USEnglish