Mu biganiro yagiranye n’abakiliya ba Banki ya Kigali (BK) mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 15 Nyakanga, Umuyobozi w’iyi Banki, Dr. Diane karusisi yabwiye abasanzwe babitsa muri iyi banki n’abifuza kuyibitsamo ko bagiye kworoherezwa kubona inguzanyo. Uyu muyobozi wari uherekejwe n’abandi bakozi ba Banki ya Kigali, yagiranye ibiganiro n’abakiliya b’iyi Banki, abakangurira gukomeza kwitabira umuco […]Irambuye
Bishop John Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari nk’ikiyobyabwenge gifite ubukana kuko uwasabitswe na yo adashobora kwiteza imbere ahubwo ko ahora arangwa n’ibikorwa byo gusenya ibyiza. Bishop Rucyahana asaba Abanyarwanda bakunda igihugu guhaguruka bakarwanya ababaye imbata y’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko umugambi wabo ari ugusenya ibimaze kugerwaho. Rucyahana ugereranya ingengabitekerezo ya […]Irambuye
Mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda, Malala Yousafzai kuri uyu wa kane yasuye impunzi z’Abarundi zo mu nkambi y’I Mahama mu karere ka Kirehe, abwira abana bari muri iyi nkambi ko bagomba kwigirira ikizere bakumva ko bafite ubushobozi bwo kugera ku byiza bifuza kuzageraho nubwo bwose bari mu buhungiro. Uyu mwari w’imyaka 19 wo muri […]Irambuye
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, BNR, CAF Isonga n’abanyamigabane bayo bashya, kuri uyu wa Kane, umuyobozi w’Intara y’Amagepfo, Munyantwari Alphonse yatangaje ko iki kigo cyari kimaze amezi atatu kidakora kubera umweenda wa miliyoni 100 kiri kwishyuzwa na bamwe mu bahoze ari abanyamigabane bacyo kigiye kongera gufungura imiryango. CAF Isonga ivuga ko iri kwishyuza inguzanyo […]Irambuye
Mu nama ubuyobozi bw’akagari ka Kibari ko mu murenge wa Byumba bwaraye bugiranye n’abaturage, umwe mu baturage utuye mu mudugudu wa Rugarama yatangaje ko yatewe ubwoba n’umuyobozi w’uyu mudugudu, akamubwira ko azamwica. Muri iyi nama iba igamije gukemura ibibazo n’amakimbirane byugarije abaturage, uwitwa Vestine yavuze ko yatewe ubwoba na Ndakwizera Consolateur uyobora umudugudu wa […]Irambuye
*Ngo bishobora kuba bifitanye isano n’ubutegetsi bubi bwaaranzwe n’ikimenyane… Mu mwiherero wahuje Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu n’abakozi ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri iki cyumweru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, Ndayisaba Fidel yasabye ko ikinewabo n’ikimenyane bikomeje kuvugwa mu gusaranganya amahirwe y’igihugu nko mu itangwa ry’akazi gikurukiranwa kuko bibangamira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge. Muri uyu mwiherero wari […]Irambuye
Mu masoko yo mu karere ka Gicumbi hagaragaramo abana benshi bavuga ko baba basibijwe n’ababyeyi babo kugira ngo babatwaze amatungo n’imyaka baba bazanye mu isoko. Aba bana bavuga ko bakunze gutwaza ababyeyi babo amatungo magufi nk’ihene n’inkwavu, abandi bakavuga ko baba baje bikoreye imyaka. Umwe muri aba bana (Utavuzwe kuko atuzuje imyaka y’ubukure) ufite imyaka […]Irambuye
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana avuga ko amasezerano iyi komisiyo yagiranye n’imitwe ya Politiki kuri uyu wa 12 Nyakanga azatuma Abanyapolitiki bagarurirwa ikizere kuko ari bo batanyije Abanyarwanda bikanabageza ku bwicanyi bwari bugamije kurimbura ubwoko bw’Abatutsi. Bishop John Rucyahana uyobora Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge avuga ko imitwe ya politiki yagize uruhare runini mu […]Irambuye
*Ngo u Rwanda Kenya, Uganda, Burundi na S. Sudan bihawe rugari niba bibonamo inyungu, *Abahanga mu by’Ubukungu baragira inama ibi bihugu bigize EAC na byo gukuramo akarenge… Itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, rivuga ko igihungu cya Tanzania kiri ku mwanya wa Kabiri mu bukungu muri aka karere, kibaye icya mbere mu kwivana mu bihugu bigize […]Irambuye
Kuva ku munsi w’ejo hashize, I Juba mu murwa mukuru wa Sudan y’Epfo, ingabo za Perezida Salva Kiir n’iza Visi perezida Riek Machar baherutse gutangaza ko biyunze ziri mu mirwano. Nyuma y’iyi mirwano yaguyemo abantu batanu, igakomeretsa babiri, Perezida Kiir na Machar basabye ituze ku mpande zombi ariko abari i Juba baratangaza ko amasasu akomeje […]Irambuye