Digiqole ad

Muhanga: Polisi ishinja abamotari kutubahiriza amategeko nabo ngo ibaka ruswa

 Muhanga: Polisi ishinja abamotari kutubahiriza amategeko nabo ngo ibaka ruswa

Jean Claude Hakizimana Ushinzwe Umutekano wo mu Muhanda yasabye Abamotari kwitwararika

Mu nama yahuje police n’abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu mugi wa Muhanga, polisi yihanije Abamotari bakomeje kurangwa no kutubahiriza amategeko yo mu muhand, ibabwira ko bagiye gufatirwa ingamba zikarishye. Umwe muri aba bamotari na we avuga ko hari abapolisi babaka ruswa.

Jean Claude Hakizimana Ushinzwe Umutekano wo mu Muhanda yasabye Abamotari kwitwararika.
AIP Jean Claude Hakizimana Ushinzwe Umutekano wo mu Muhanda yasabye Abamotari kwitwararika

Abayobozi b’ishami rya police rishinwe umutekano wo mu muhanda babaye nk’abahwitura aba bamotari bakomeje kurenga ku mabwiriza asanzwe agenga imikoreshereze y’umuhanda.

AIP Hakizimana Jean Claude  ukuriye umutekano wo mu Muhanda mu karere ka Muhanga, avuga ko hari abamotari bakora uyu mwuga batujuje ibyangombwa.

AIP Hakizimana wanengaga aba bakora uyu mwuga batabyemerewe, yavuze ko birirwa bacengana n’inzego z’umutekano, avuga ko ari bo batuma habaho impanuka kubera umuvuduko baba bagenderaho iyo bakwepana n’abapolisi.

Uyu muyobozi muri police avuga ko abakora muri ubu buryo bwa magendu ari bo bica amategeko kuko ari bo bakunze gufatwa baparitse ahantu hatemewe kugira ngo bakomeze kwihisha inzego z’umutekano.

Umwe mu ba motari bakorera mu mugi wa Muhanga, avuga ko adashyigikiye amakosa ya bagenzi babo kuko ari bo bangiza isura yabo.

Uyu mumotari tutiyifuje ko umwirondoro we umenyekana, anenga polisi yo muhanda, avuga ko hari bagenzi be bafite ibyangombwa byuzuye bahohoterwa na bamwe mu bapolisi.

Uyu musore avuga ko ibi bikorwa by’ihohoterwa bakorerwa na polisi bikunze kuba mu masaaha ya nijoro aho babambura ibyangombwa batakoze amakosa kugira ngo babahe ruswa.

Akomeza avuga ko nta cyumweru gishobora kurangira adakorewe urwo rugomo, ndetse ko hari amafaranga menshi amaze gutanga muri uku kwigura mu makosa atabayeho.

IP Kayihura Claver ushinzwe guhuza ibikorwa bya Police n’abaturage (Community Policing) mu Karere ka Muhanga, avuga ko police itari izi iki kibazo ariko ko bagiye kugikurikirana.

IP Kayihura wavugaga ko nta mumotari bigeze bakira ufite iki kibazo, yagize ati «Nta mu motari udafite numero za Polisi, kuki mutatubwira akarengane mukorerwa?»

Abakora umwuga wo gutwara abantu mu karere ka Muhanga babarirwa mu 1000, biganjemo abasore.

Bamwe mu ba Motari ngo bakwa ruswa n'abapolisi barara ku izamu
Bamwe mu ba Motari ngo bakwa ruswa n’abapolisi barara ku izamu
Kayihura Claver Ushinzwe Community Policing mu Karere ka Muhanga
IP Kayihura Claver Ushinzwe Community Policing mu Karere ka Muhanga
Abayobozi ba Polisi n'abakuriye Koperative y'Abamotari biyemeje gukorera hamwe
Abayobozi ba Polisi n’abakuriye Koperative y’Abamotari biyemeje gukorera hamwe

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/ Muhanga

4 Comments

  • babanje bakareba uwitwa oliva se wazenegereje abantu abaka akantu

  • UMUPOLISIKAZI W’IBIHERI MU MASO W’INZOBE NAWE NTIYOROHERA ABANTU IYO ABAFASHE ASHAKA KO MUMUREBA KU RUHANDE

  • ahhhhhh ararenze anavuga ko yavanye menshi Darfoour ari uburyo bwo kwiyenza kugirango bamusezerere kuko ngo n’umugabo we bavanye amadorali muri misiyo yitwa Oliva koko ariyenza cyane akarenganya abantu abandikira nibyo batakoze

  • Uyu Oliva ko ubanza arenze ra!Mwese muramutunga agatoki?Nizere ko atari ukumwangira ko nta mpuhwe agira!Kuko ngo nta muntu ajya ababarira.

Comments are closed.

en_USEnglish